Pages

Tuesday, 9 October 2012

Abategetsi ba FPR si ugukubita abaturage inkoni irarisha hirya no hino mu gihugu

http://rwanda-in-liberation.blogvie.com/2012/10/09/abategetsi-ba-fpr-si-ugukubita-abaturage-inkoni-irarisha-hirya-no-hino-mu-gihugu/


Abategetsi ba FPR si ugukubita abaturage inkoni irarisha hirya no hino mu gihugu

Posted on octobre 9th, 2012 par rwanda-in-liberation

paul-kthumbnail.jpgMu gihe inkuru yigeze gukwira hirya no hino ko uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Nyamyumba ubu akaba yarimuriwe mu murenge wa Nyakiliba Dukundimana Esperance afatanyije n'abari amashumi ye birirwaga bakubita abaturage babarenganya, mu gihe kandi mu minsi yashize humvikanye inkuru kuri radiyo ijwi ry'Amerika yavugaga ko umuyobozi w'umudugudu w'Amajyambere n'uw'akagali ka Kamatamu mu murenge wa Kacyiru bakubise umunyamabanga mukuru w'ishyaka ritavuga rumwe na FPR ariryo FDU Inkingi hamwe n'undi murwanashyaka wa PS Imberakuri naryo ritavuga rumwe na FPR, amakuru akomeje kugaragara hirya no hino ko abategetsi bashyizweho na FPR ubu inkoni iravuza ubuhuha mu baturage aho babakubita bababwira ngo bazajye kubarega aho bashaka. Ibi ariko ntibabura aho babikomora kuko burya ngo umwambari w'umwana agenda nka shebuja: muri FPR hakosora inkoni kuko binazwi ko na Kagame akubita abo yitwa ngo arayobora banze kumupfukamira ngo bamuramye.

Impamvu y'ikubitwa ry'abaturage rikorwa n'izi ngirwabayobozi zikingirwa ikibaba n'ubutegetsi bwa FPR ni uko n'ubundi nta muturage uba warazitoye ahubwo ziba zarashyizweho ku ngufu zimaze kwibirwa amajwi aho bidashoboka abasirikari bakaba batera abaturage ubwoba ngo batore intore ya FPR ku ngufu. Aho iki gitugu cyo gushyiraho ingirwabayobozi kitashobotse abaturage bakabasha kwihagararaho bagatora uwo babaga baziho ubushobozi n'ubunyangamugayo bwo kubayobora ubu bayobowe neza.

Inkuru iheruka gutangazwa mu Imvaho Nshya yanditswe na Nyiraneza Judith yavuze uburyo mu karere ka Ruhango iki kiboko nacyo kivugiriza. Biratangaje kandi biteye agahinda kubona abaturage bakubitwa bikarangirira aho ahubwo ababahoza ku nkoni bagahembwa imisoro ivuye mu byuya by'abo baturage. Nimwirebere uko inkuru yo mu Ruhango iteye:

gitifu-arakubita-abaturage.png  Nyiraneza Judith

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Kabuga, mu murenge wa Mbuye ho mu karere ka Ruhango batangarije Imvaho Nshya ko barembejwe n'inkoni z'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wabo Mujawamaliya Béatha, ubakorera ibikorwa by'akarengane bitandukanye aho kubakemurira ibibazo byabo bamugezaho.

Ubwo Imvaho yageraga mu kagari ka Kabuga ku gasantere ka Mponda, abaturage bayitangarije ko nta buyobozi bafite, wagira ngo ni agahugu kigenga kuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa atabakemurira ibibazo neza, ahubwo iyo birimbye abakubita akababwira ngo bazajye kumurega aho bashaka.
Madamu Mukamuhizi Elina wakubiswe imigeri n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa Mujawamaliya Béatha ku mugoroba wo ku wa kane tariki ya 16 Kanama 2012, ubu ariruka hirya no hino yivuza mu gihe uwo Munyamabanga nshingwabikorwa avuga ko we icyo kibazo atakizi atanigeze akubita uwo Mukamuhizi, ngo akaba ataranamugejejeho ikirego cy'uko yaba yarakubiswe. Kuri iki  kibazo abaturage bari muri santeri ya Mponda bateye hejuru amajwi bati « Nta soni, none se uriya Elina ntiyari muzima, ubuse ajya kwivuza kuko asetse! Ubu ntiyagombye kuba akorera urugo rwe nk'abandi twese ? Gitifu yaramukubise amurenganyije kuko yagira ngo amuheshe ibikoresho byo mu nzu yari yabajishije kwa Nizeyimana Samuel, aho kubimuhesha amukubita imigeri twese abari aha twarabibonye yihakana yaramurenganyije". Banavuze ko impamvu z'ako karengane ziterwa n'uko haba hari ababa bigereyeyo kandi ko igikozwe cyose agenerwamo icya cumi.

Mu buryo burambuye, uwakubiswe ari we Mukamuhizi yabwiye Imvaho Nshya ko mu kwezi kwa kane (Mata 2012) ari bwo bahaye akazi Nizeyimana Samuel ko kubakorera intebe zo muri salo, akabati n'urugi rwa tilipuregisi ku mafaranga 120 000 kandi ko bamuhaye amafaranga ya avansi 50 000 nkuko bigaragara mu masezerano Nizeyimana yagiranye na Mugenzi Vianney umugabo wa Mukamuhizi ku wa 25 Mata 2012. Anemeza ko ibyo bikoresho azabiha ba nyirabyo ku wa 25 Gicurasi 2012 bakamuha amafaranga yari asigaye. Ibikoresho uwo Nizeyimana yagiye abigurisha abandi bantu inshuro ebyiri aho kubahiriza amasezerano. Mukamuhizi yagize ati « Tubimenye twagiye gusaba ubuyobozi bw'Akagari ko bwadukemurira ikibazo.  Ushinzwe iterambere ubukungu n'imibereho myiza witwa Nyirahagenimana Justine yansubije ko twazaza ejo, umunsi ampaye niriwe mbategerereje kuri santere ya Mponda bigeza mu ijoro hafi saa mbiri nkomeza kubibutsa ko naheshwa ibyo bikoresho ngo bitazongera kugurishwa, nkasubizwa ko muri iryo joro ntabona uko mbijyana nkababwira ko nabibitsa. Ni bwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari Béatha yasohotse mu nzu ari kumwe n\'uwitwa Pélagie nyina wabo wa Nizeyimana araza arambwira ngo 'wa mugore we ubundi mupatana na Nizeyimana mukamuha amafaranga twari duhari'? Yahise  ankubita urushyi anantuka kuri mama, akomeza ankubita imigeri ku buryo guhera ubwo nagize ibibazo by'ubuzima, akanavuga ngo ndakwica".
Hari andi masezerano ya kabiri yakozwe ku wa 14 Kanama 2012 avuga ko ibikoresho byapatanywe ku mafaranga 155 000 kandi ko Nizeyimana yahawe avansi y'amafaranga 70 000 yagiriye imbere y'ubuyobozi, yiyemeza ko ibyo bikoresho azabibaha ku wa 19 Kanama 2012, bitaba ibyo agakurikiranwa n'ubuyobozi. Nyuma yo gukubitwa kwa Mukamuhizi nta muntu wongeye guca iryera Nizeyimana kuko ngo yaba aba muri Kigali.

Nyuma y'uko abaturage bari bamaze gukora umuganda, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kabuga Mujawamaliya Béatha mu kiganiro yagiranye n'Imvaho Nshya yayitangarije ko abaturage ayobora bafite imyumvire itandukanye ariko ko muri rusange bumva. Abajijwe uburyo ubuyobozi bukemura ibibazo yasubije ko nta kibazo. Yongeye kubazwa niba yaba yarakubise Mukamuhizi, yabihakanye yivuye inyuma avuga ko n'icyo kibazo atakizi.

Ubuyobozi butinya gutanga amakuru hari icyo buba bwikeka

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Mbabazi François Xavier  abajijwe ku kibazo cy'umuturage wakubiswe yasubije ko kizwi ku buryo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kabuga Mujawamaliya Béatha yandikiwe n'Akarere asabwa ibisobanuro ndetse atumizwa ku karere kwisobanura,  akavuga ko uwo muturage yatitirije bikabije ubuyobozi ngo bumuheshe ibye, hagati aho mu rwego rwo gukemura icyo kibazo ngo hategerejwe ibisubizo bizava kwa muganga.
Ku birebana no kuba Mujawamaliya yaravuganye n'umunyamakuru w'Imvaho Nshya ariko ibibazo yabajijwe agasubiza ko atabizi ni ikibazo kigaragaza ko nta bushake yari afite bwo gutanga amakuru kuko hari icyo yikekaga kijyanye n'imikorere itari myiza mu gutanga serivisi. Kudatanga amakuru, Umuyobozi w'Akarere yagize ati "Ni inshingano gutanga amakuru, ari abaturage kimwe n\'abaje bagana ubuyobozi bakakirwa neza".

Kuba Mujawamaliya yarahamagaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w\'Umurenge Bihezande Idrissa akamubwira ko hari umuntu wiriwe agendagenda mu kagari batamuzi noneho we agasaba polisi yo ku murenge gufata moto iri buhace ihetse umugore ahageze ntibanamumenye kuko yahamaze igihe kigera ku isaha n\'igice. Nyuma umupolisi ushinzwe iperereza yegereye umunyamakuru amusaba ko bavugana, bajya mu biro bye amubaza aho aturuka ngo kuko yari abwiwe ko hari umuntu uri mu murenge batazi. Umunyamakuru yasabwe ibyangombwa arabibereka bamusubiza ko ngo Mujawamaliya yari yababwiye ko atazwi.
Igihe umunyamakuru yari agiye gusinyisha urupapuro rw\'ubutumwa bw\'akazi ku murenge ntibyashobotse kuko ubwo yahamagaye umunyamabanga akaba n\'umucungamutungo w\'Umurenge wa Mbuye yamusubije ko nta kashe ihari ngo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w\'Umurenge yayijyanye mu nama ku karere. Ubusanzwe itegeko riteganya ko kashe iguma mu biro, nk\'uko byasobanuwe n\'Umuyobozi w\'Akarere ka Ruhango. Ibi byose bigaragaza ko uriya Munyamabanga Nshingwabikorwa w\'Akagari ka Kabuga, Mujawamaliya Béatha  yateranyije umunyamakuru ku buyobozi bumukuriye agamije guhisha amakuru amwerekeyeho, kuko nta kuntu yemeye kuvugana n\'umuntu atazi aho bari bicaye hanze mu gasantere ka Mponda abaturage babareba ko bari kuganira ku manywa y\'ihangu ahubwo bagatangazwa no kumva ahakana avuga ko icyo kibazo atakizi, byongeye byerekeye akazi ashinzwe nubwo mu by\'ukuri yahakanye ibyo yabajijwe.

Bihezande Idrissa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w\'Umurenge wa Mbuye yatangarije Imvaho Nshya ko ikibazo bakizi ko habayeho guterana amagambo hagati y\'umuturage n\'umuyobozi w\'Akagari ka Kabuga ku buryo ngo umuturage yashatse kumurwanya na we yirwanaho baba barafatanye bararwana abari aho barabakiza. Mu gukemura icyo kibazo cy\'urugomo n\'amakimbirane, Bihezande yagize ati"Uwakubiswe yasabwe kubanza akivuza, hagati aha polisi yakoze dosiye iri mu bushinjacyaha nakira ikibazo cye kizakurikiranwa gikemurwe". Abajijwe ku bufasha hagati aha bwaba buhabwa uwo wivuza yasubije ko ari we ubwe wivuza, ko birangiye  ibisubizo byo kwa muganga bikagaragaza ikibazo ari bwo Mujawamaliya Béatha azishyura. Ikindi ni uko uwo Mujawamaliya ngo yahaje ahawe uburyo bwo kwikosora kuko n\'aho yari avuye mu murenge wa Byimana na wo wo mu karere ka Ruhango ngo yahavuye bitifashe neza. Yavuze ko amakuru atangwa n\'abaturage yose ataba ari ukuri bisaba kuyasesengura, bityo yashimangiye ko icyo kibazo cy\'imirwano hagati y\'umuturage n\'umuyobozi gikomeje gukurikiranwa ku buryo hafatwa ingamba wikwiriye.

Icyerekezo cy\'ubuyobozi bwiza ni ukumva abayoborwa

Bwana Mbabazi, Umuyobozi w\'Akarere ka Ruhango yavuze ko icyerekezo cy\'imiyoborere myiza irangwa n\'abayobozi bakira neza abaturage n\'ababagana bakabatega amatwi bagakemura ibibazo byabo mu mucyo. Umuyobozi afite inshingano yo kwita ku bo ashinzwe akuzuza neza inshingano z\'ubuyobozi. Nta umuntu wemerewe gukubita undi kuko hari amategeko abihana, bityo n\'umuyobozi amahame ngenderwaho ntamwemerera gukubita uwo ari we wese. Ubuyobozi bw\'Akarere bwavuze ko bugiye gukurikirana vuba na bwangu icyo kibazo cyùuburyo ubuyobozi bwo mu kagari ka Kabuga butanogeye abaturage.

Si uwo gusa kuko hari n'undi witwa Uwimana Claudine nyirabukwe yagurishirije ikibanza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa akemeza iryo gurishwa n'umugabo witwa Noheli kandi yari "isambu y'amasunzu" yahawe Uwimana. Urwo rubanza rwatsinze Uwimana guhera mu kagari kugeza ku murenge, ariko nyuma yigira inama yo kurugarura mu bunzi aratsinda. Abaturage bazi icyo kibazo baragize bati « Naba n'abunzi ni bo bagerageza guca neza imanza bagashyira mu gaciro, naho ubundi ubuyobozi bw'Akagari ntacyo butumariye, ahubwo buhora budutera ubwoba ngo tuzarebe ahandi tujya kuburega".
Mukamuhizi yivurije ku kigo nderabuzima cya Mbuye tariki ya 17 Kanama 2012, kimwohereza ku bitaro bya Kinazi  yumvise arushaho kuremba. Yakomereje ku  ku bitaro bya polisi ku Kacyiru na byo bimwohereza guca mu cyuma (scanner) ku bitaro bikuru bya kaminuza bya Kigali (CHUK).  

Muri ako gace ka Kabuga, abaturage batanga amakuru bafite ubwoba bikanga ko umuyobozi yabamerera nabi. Ikindi ni uko bishisha abanyamakuru, ku buryo twasabye umunyamabanga akaba n'umucungamutungo w'Umurenge wa Mbuye kunshyirira umukono ku rupapuro rw'ubutumwa bw'akazi akambwira ko kashe yatwawe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge kandi nyamara bamwe mu bari aho bakambwira ko hari abo amaze kuyiterera ku byangombwa.
Mu gihe Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu n'imibereho myiza y'abaturage ahora yibutsa ko abaturage bagomba guhabwa serivisi nziza kandi yihuse bakanitabwaho ndetse ko nta n'umuturage ugomba gusabwa ibitajyanye na serivisi akeneye, birababaje ko abaturage bo mu kagari ka Kabuga bayobozwa imigeri.

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/news.php?type=rw&volumeid=721&cat=3&storyid=16256

Ubwanditsi

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development