Rwanda : Paul Kagame yanenzwe na Herman Cohen ko atazi gutandukanya izuba n'ukwezi mu kurwana na RDC!
Herman Cohen, wahoze ari umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ibijyanye na Afurika, yatangaje amagambo akomeye anenga Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, kubera uruhare rwe mu ntambara yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC). Cohen, mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru rya ACC, yagaragaje impungenge zikomeye ku byo Kagame yatangaje mu kiganiro cyatambutse kuri televiziyo y'Abafaransa, France 24.
Cohen yagize ati: «Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, ntazi gutandukanya izuba n'ukwezi. Gutangaza intambara kuri televiziyo y'Abafaransa 'France 24' yo kurwanya Kongo ni ikosa rikomeye cyane. Ndatekereza ko atari byiza gushyira kukarubanda icyo ingamba za Tshisekedi zihishe kuri iyi ntambara.»
Herman Cohen yakomeje agira ati: «Kuba Kagame avuga ko yiteguye intambara yo kurwanya RDC afunguye inzira yo guha Congo amahirwe yo guhirika ubutegetsi bwe! Icyo Kagame atazi ni uko ingabo za Congo FARDC muri iki gihe ziri ku rwego rwo hejuru, ndatekerezako abantu benshi nka Kagame batabibona, yewe na Perezida Tshisekedi ndetse n'amahanga ntabwo bazi neza ubushobozi bw'ingabo za RDC! Ibyo Kagame yavuze kuri France 24 ni igikorwa cy'ubwiyahuzi!»
Herman Cohen yavuze ko Perezida Tshisekedi ari gukinisha ikarita ikomeye cyane muri iyi ntambara, akavuga ko Paul Kagame asabwa kwitonda cyane no guhindura imyitwarire ye kuri Congo, kuko intambara ari kuvuga agiye gushora kuri Congo ihuye n'icyifuzo abaturage ba Congo bafite kuva cyera kugira ngo bashyire iherezo ku butegetsi bwe.
Yakomeje agira ati: «Ntabwo ntekerezako abaturage b'u Rwanda bazashyigikira Kagame ku buryo bweruye muri iyi ntambara ya RDC, ariko kuri Congo ho siko bimeze kuko abaturage bayo nibo bari gusaba abayobozi babo kurwana n'u Rwanda maze bakabashyigikira!»
Ibi byose bije nyuma y'aho Perezida Paul Kagame yatangarije ko yiteguye kwinjira mu ntambara yo kurwanya RDC, abinyujije mu itangazamakuru rya France 24. U Rwanda rushinjwa gushyigikira umutwe wa M23, umutwe w'inyeshyamba ukomeje kugaba ibitero mu burasirazuba bwa Congo, ibintu u Rwanda rwakomeje guhakana.
Abasesengura politiki bavuga ko amagambo ya Herman Cohen ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mubano w'u Rwanda n'amahanga ndetse no ku mutekano w'akarere k'ibiyaga bigari muri rusange. Birasaba kwitonderwa cyane ibihugu byombi bikareba uburyo bihosha umwuka mubi w'ubushyamirane kuko nibijya mu ntambara ishobora gufata akarere kose !
Veritasinfo.
### "Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence", George Washington. ### |
No comments:
Post a Comment