Aya maradio yo hanze nahagarike gusakaza ibinyoma.
Ariko uyu muntu uvuga ngo yahuye na Kabuga muri Norvege vuba aha, none abamufashe bakaba batabyemeza ko Kabuga yari aho muri Norvege, ibi rwose si ibinyoma. Uyu muntu aravuga ngo yatanaze amadosiye yerekeranye na Kabuga, none se ayo madosiye aba he? Ayo madosiye se agamije iki? Iyo BBC yatangaje iyi nkuru yagombye gusubiza ibyo bibazo. Aba banyamakuru ba ya maradio yo hanze ni abaswa. Nta bwenge bagira. Noneho mbonye impamvu u Rwanda n'u Burundi bahagaritse ayo maradio none abanyamakuru bayakorera bakaba bakomeza kuvugira kuri Internet basakaza ibinyoma.
Ibi bibaye nk'igihe Kizito Mihigo afatwa maze Radio Ijwi ry'Amerika rikavugana n'umuturage kuri telephone warimo gusobanura uko Kizito Mihigo yafashwe. Uwo muturage se yamenye gute telephone y'iyo Radio, yari yiteguye ate kuba afite muri telephone unites zihagije zatuma ahamagara mu mahanga, ese koko abaturage bageze naho batinyuka bagahamagara amaradio yo hanze basobanura ibyabaye aho bari, niba ari iyo Radio yamuhamagaye, yavanyehe telephone ye se? Uwo muturage se ni correspondent w'iyo Radio muri ako gace Kizito yafatiwemo? Ni iki kemeza se ko uwo muturage yari aho Kizito yafatiwe koko. Ni ikikemeza ko atari ikinamico ryari yarateguwe mbere rijyana n'ifatwa rya Kizito Mihigo.
No comments:
Post a Comment