Mudutabarize! Batwiciye umuvandimwe wacu witwa HARERIMANA Francois uvuka mu karere ka Ruhango umurenge Byimana, akagari ka Nyakabuye. yaramaze iminsi atuye Kabeza. ikibazo giteye gurya: uyu mugabo yacuruzaga ibinyamakuru nyabugogo, akaba yarabuze le 19/04/2020 dutanga ikirego kuri RIB turanashakisha le 03/06/2020 nibwo police yahamagaye mushiki we imubwira ko ubu ari mu buruhukiro bw'Ibitaro bya kacyiru (byabindi bya police). Tugiye ngo baduhe umurambo, banatubwire ibyavuye mu isuzuma nuko byaba byaragenze, barawutwima ngo tuzagaruke, dusubiyeyo bati mwishyure ibihumbi 800 mbere yo kumuhabwa. mubyukuri niyo natwe twakiterateranya ntitwayabona. habayeho gushaka icyangombwa cy'ubukene kuko yarari mu kiciro cya mbere cy'ubudehe. tukijyanye barawutwima. ahubwo batwirukana nabi ngo nitujye kuzana amafaranga.
Kubijyanye no gukurikirana nyakwigendera twagiye kuri RIB dutanga ikirego ejo gashize barangije bashyiraho iterabwoba mushikiwe rikomeye. kuburyo yahamagawe na nomero iri prive imubwira ko bashaka amafaranga bakishyura umurambo bakawubaha bakava mu matiku. ko kandi nibakomeza amagambo na matiku bazirengera ibizakurikira. amakuru twahawe nuwo bakoranaga nyabugogo yatubwiye ko umurambo bari bawutaye ku kanyaru. ikibabaje cyane. twarawubonye dusanga bamukase ibiganza byose, bamunogoramo amaso, afite nibikomere mu mutwe. ibi twabyiboneye mu buruhukiro bwa kacyiru. tureba ko ari Harerimana.
__._,_.___
Envoyé par : Michel Niyibizi <niyimike@yahoo.fr>
No comments:
Post a Comment