Banyarwanda, banyarwanda, mucyo dusabe twese bwana Rwagasana ko yagira ubupfura maze akazibukira imyitwalire itesha agaciro izina lya Prof asangiye na benshi barereye/barerera Urwanda. Kirazira rwose, ntawufite izina lya Prof (mwalimu = mwigisha) usebanya, utukana, ntiyilinde imitekerereze icuramye ahamililiza amaronko adasobanutse. Ubikoze aba yiyambuye ubwalimu n'icyubahiro/ikirezi butanga, kuko abura uburanga bwo kongera gutunguka imbere y'abana hungu na kobwa batononekaye: baramunnyega iyo babimenye, ntiyongere kugira ijambo ubwo bakamwirukana ntakundi. Icyokora shenge yahungira muli polotiki, aho ubundi abaye indatwa yakagombye kudakoresha inyito ya prof.
Erega twabanga twagira dute, ntawuzashobora guhakana ko ba bwana S. Sendashonga, P. Bizimingu, A. Kanyarengwe, F. Twagiramungu n'abandi bagize uruhare rukomeye muli polotiki-nyarwanda, bakagira uruhare rukomeye mu gutahuka kw'imhunzi-ntutsi, na kugeza Rupeyefu ku butegetsi.
Nyabuna Basigire nimushyire ubwenge ku gihe, murenge bimwe bavuga ngo umusigire ntashima, mugire ubupfura mwubahe ababubatse igihe mugihumeka. Ni muzibukire rwose ibyo kuba nka wa mwana mubi wabonye agashura kataye ubugabo bwa se, akavuza induru ati Mama, nzanira byihuse icyuma nkate biliya bintu bibi birereta hagati y'amaguru ya Data. Uretse ko nyina uzi ubwenge yamucyashe cyane ati sigaho wa cyontazi we, ntuzi ko haliya aliho ukomoka! Ahubwo ihute, ujye gufasha umubyeyi kwambara neza!
Envoyé : vendredi 5 octobre 2018 09:53
À : gerwaga@yahoo.com; kotakori@hotmail.com; Francois Munyabagisha; Faustin Twagiramungu; madochka_2@hotmail.com; liza.kez@yahoo.com; chakara70@yahoo.fr; Joseph Ngarambe; haguruka@yahoogroups.com
Cc : Maurice Niwese; Joseph Sebarenzi; Jonathanmusonera; Ruhorahoza Theophile; Kagomashenge; Bona Sin; Perpétue Muramutse; Chkayihura; Hakiza Canada; Niyopaci; Etienne Karekezi; abelbanga@gmail.com; Paulrusesabagina; Tuzatsinda Aimable; Jean Paul Turayishimye; Jean-Marie Higiro; Samuel Desire; Abdallah. Akishuli; Jambo Asbl; Iyamuremye David; Kabandac2; Darius Murinzi; Pascal Kalinganire; Veritasinfo Ngoga; Gasana31; Sinumvayabo; Cyprien Mugabo; Christophe Tuvugishukuri; Nkiko. Nsengimana; Kalebucyusa01; Em. Hame; Eug Ndah; Biramahire Salvator; Yonkad; Marie Kampororo; Jmarie Micombero; SHEMA; Ijwi Ryarubanda; Ngombwa; UDAHEMUKA Eric; Emmanuel Ntabajyana; Pierre Nzabagerageza; Imanzi Pdp; Kanyamibwa Pilote; Mugabo. Frank13; Olivier Rukundo; Pierre Foucher; Semahoro; Intabaza Info; Alexis Semana; Joseph Matata; Amakuruyurwanda; Gahima; Tharcisse Semana; Psimberakuri; Jeangatera; Michel Niyibizi; Semahoro; Katarypa; Zac Biampa; Samcyprien; Nsabij12; Mbonigaba Ismaïl; RNC Itahuka; Innocent Twagiramungu; Inumanews; Emasozera; Paul Umusaza; Mbonigaba; Bihibindi .; Lyarahoze Samuel; lafianceearmee@gmail.com; ally.yusuf.mugenzi@bbc.co.uk; jeanmarie.ndagijimana@gmail.com
Objet : Re: Iyi video ni rurangiza!
On Thu, 4 Oct 2018 at 16:46, kota venant<kotakori@hotmail.com> wrote:Yee! Biliko biraza Banyarwanda! Ubwo abanyepolotiki b'Urwanda noneho bageze aho bemeza ibyo Rubanda yabonaga, aliko igatangazwa n'ukuntu abo bayiyobora bakina ibindi, nkaho batabona. https://www.youtube.com/watch?v=B8XMifNrWW8
Gusa ikibabaje ni kubona abantu bamara igihe kirekire batoba byose, mu kinyoma kirenze icya Semuhanuka, byamara kuba amacuho/isayo nabo bashaje, bagahindukira bati Rubyiruko, mufate ibi bintu, ahasigaye ni ahanyu, mwe mukili bato mukagira n'imbaraga, kandi muzabitunganya turabizeye. Dommage!
Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (17) |
No comments:
Post a Comment