Pages

Saturday, 1 September 2018

[haguruka] RE: Dushime Radio Ishakwe aho bibaza niba Rwanda izashobora kwibohora ingoma z'udutsiko!

 

Radio ishakwe,  turacyabashima uko mutuganilira (30/08/2018)  http://www.blogtalkradio.com/radio-ishakwe/2018/08/30/ibinyoma-bya-fprdmi-ku-imvo-nimvano-yubwicanyi-karande-mu-rwandaigice-cya-ii . 

Nibyo, uwaliwe wese ukoresheje ubwenge Immana yamuhaye akagira n'amahirwe yo kubutyaliza mu ishuli, ntahemuzwe n'ubusambo no kwikunda birenze, ahita yunva ibi muvuga byose. Amateka yacu kuva ku ngoma ya Rwabugiri 1867 ukageza magingo aya agaragaza iby'iwacu byose (ibyiza n'ibi) uko bili nk'amazi ali kw'ikora ly'iteke. Kugambanirana, gutikurana, kubeshyerana, kwicana byagaragaye nk'ibishyitsi by'izo ngoma zacu zose. Biterwa n'iki? Ese ntawashakira mu busambo, kwikunda mbese kubura ubupfura nyabwo, bituma nucakiye ubwo bunyagwa bw'ubutegetsi ataburekura nta mirwano?


Reka tunashimire abagereka-nsyo, byatumye muhishulira urubyiruko ibyaliho muli 1950-1963. Iyo Doguta Bizimana (ufite ikigo kibalizwa kwa HE) atagera naho ashaka kugereka urusyo kuli ba Musenyeri A. Perraudin na ba G. Kayibanda, ntawali gukoma, yali gukomeza agacengeza ibye. Abayoboye Kiliziya Gatolika i Rwanda ntibaba baliliwe bavuga ko abeshya, yemwe namwe Radio ishakwe ntimuba mudushishikalije gusoma   http://francegenocidetutsi.org/HubertToussaintRwandaiseRepression17fevrier1964.pdf , ikirombe kilimwo byinshi byafasha abashaka kubakira Urwanda ku musingi nyawo

Twatangazwaga nuko ababiligi baba balicecekeye, ntibagaragaze ibyabaye, kumbe bulya barabikoze, ahubwo baduseka ubujiji nka wa mubyeyi urebera igisekera-mwanzi cye cyivuruguta mu cyondo, iyo babona tubabunzaho urunwa dushaka kubagerekaho urusyo. Yemwe, kwandika ni byiza pee: umuswa ahata ibaba, umuhanga akahakura ikuzo, udasoma/ubeshya akavuga amateshwa. Dr Hubert yaranditse rero, ahasigaye ni kunyomoza ibigoramye cyangwa se kubaha amateka yuko byagenze. Nyamara umengo ya Illuminatio et salus populi  F. Munyabagisha atubwira aliyo makiliro koko!




De : kota venant <kotakori@hotmail.com>
Envoyé : mardi 12 juin 2018 15:28
À : Lyarahoze Samuel; lafiancee armee; haguruka@yahoogroups.com
Cc : Maurice Niwese; Ndagijimana Jean-Marie; Joseph Sebarenzi; Jonathanmusonera; Ruhorahoza Theophile; Kagomashenge; Bona Sin; Perpétue Muramutse; Chkayihura; Hakiza Canada; Niyopaci; Etienne Karekezi; abelbanga@gmail.com; Paulrusesabagina; Tuzatsinda Aimable; Jean Paul Turayishimye; Jean-Marie Higiro; Samuel Desire; Abdallah. Akishuli; Jambo Asbl; Iyamuremye David; Kabandac2; Darius Murinzi; Pascal Kalinganire; Rutihunzatheo; ally.yusuf.mugenzi@bbc.co.uk; Veritasinfo Ngoga; Gasana31; Joseph Ngarambe; Sinumvayabo; Cyprien Mugabo; Christophe Tuvugishukuri; Nkiko. Nsengimana; Kalebucyusa01; Em. Hame; Eug Ndah; Biramahire Salvator; Yonkad; Marie Kampororo; Jmarie Micombero; SHEMA; Ijwi Ryarubanda; Ngombwa; UDAHEMUKA Eric; Emmanuel Ntabajyana; Pierre Nzabagerageza; Imanzi Pdp; Kanyamibwa Pilote; Mugabo. Frank13; Olivier Rukundo; Pierre Foucher; Semahoro; Intabaza Info; Francois Munyabagisha; Alexis Semana; Joseph Matata; Amakuruyurwanda; Gahima; Tharcisse Semana; Psimberakuri; Jeangatera; Michel Niyibizi; Semahoro; Katarypa; Zac Biampa; Samcyprien; Rwagasana Gerard; Nsabij12; Mbonigaba Ismaïl; RNC Itahuka; Innocent Twagiramungu; Inumanews; Emasozera; Paul Umusaza; Mbonigaba; Bihibindi .; Faustin Twagiramungu
Objet : Dushime Radio Ishakwe aho bibaza niba Rwanda izashobora kwibohora ingoma z'udutsiko!
 

Bantu b'Ishakwe, twunvise ikiganiro cyanyu guhera ku munota 0:22 kugeza kuwa 2:08 (http://www.blogtalkradio.com/radio-ishakwe/2018/06/05/u-rwanda-ruzibohora-rute-ingoma-zudutsiko ). Mwabivuze ukuli ibyo udutsiko, na ruliya rugero rw'umukinnyi utsinda yaraliye ni rwiza cyane (expressif)! Haba kandi koko n'uruhulirane rw'imbaraga (imyivumbagatanyo) z'abaturage, amateka, bikihutishwa n'amahanga muguhilima k'udutsiko/utuzu. Abatsinze muli iyo nkubili bakiralira bimwe by'umuco nyarwanda, bikagera naho nyine bihindura ibimanuka! Tubahaye palme d'or, kuko tutita kuho mwaba mwanyerereye  mu marangamutima.

Ikibazo rero cy'uko Urwanda ruzibohora ingoma z'udutsiko ni ingora bahizi, ntawahamya ko ruzigera rubishobora. 

Wenda ahali ruzagera aho rugerageza ubulyo bw'Ubusuwisi, aliko ntawahamya ko bizaba sawa, maze udutsiko tugacika burundu. Kuko uliya utsinda yaraliye, biramutse nta musifuzi uhali, adashobora we ubwe kuvuga ko atsinze igitego mafuti. Birunvikana kandi kuko uyu mukinnyi aliho mu  muco wagaragajwe muli Semuhanuka-Nyirarunyonga-Kamegeri-Ngunda muntu yanduye mu gicumuro cy'inkomoko. Uraliye agatsinda (ukaciye ubutegetsi) agabulira inshuti, abalyankuna be n'abandi bake biyambura ubunyangamugayo bagakubita inkoro hasi, alibyo mwerekanye kandi tuzi neza i Rwanda, kuva kuli cyami kugeza magingo aya. Dukeka ndetse ko bizagenda bikomera uko umuntu agenda aba muntu kurusha, ashaka kwiyimika aka Rusiferi ngo afate umwanya w'Immana, yimakaza imisitwe-muntu.  


Rwose ntabwo abatutsi bose babayeho neza kugihe cy'abami, ntabwo abanyenduga bose n'abanyaruhengeri bose babayeho neza kugihe cya 1ere republique, ntabwo abakiga bose yemwe nta nubwo n'abashiru bose babayeho neza kuli 2eme republique, nta nubwo abarutashye bose baliho neza ku ngoma iliho ubu, kurusha abatitilirwa utwo dutsiko: izo ngoma zose zitonesha gusa bake mu bitilirwa agatsiko kazo n'intaratsi zizinjira zishakira ubuzima. Shefu w'agatsiko rero ni umuntu ( ufite ya micafu-muntu twavuze haruguru), akagaragirwa n'abe (nabo abantu), bose barwana ku mbehe no kuramba bavuruguta amategeko na rubanda, bakoresha amayeli yose ashobotse ngo batere kabili. Muzi ko bamwe bageze naho bashyiraho ubulyo bwo kwica shefu (kumunywesha) ngo bagerageze kunagura ingoma-muntu (yuje urunturuntu mwagaragaje), aliko wapi, kuko mbene iyo ngoma itabura iherezo!


Twongere dushime uko mwasobanuye neza kandi muli make, amateka y'udutsiko tw'ingoma za Rwanda. N'abaturage barangije kubibona, nubwo hali abanyamashuli bihenda bibwira ko batabizi (ngo ntibatunze/ntibasoma ibitabo bya ba Historiens). Bamwe mulibo bagaza izo ngoma bishakira gusa amaronko n'amaco y'inda, abo zikubise akanya n'amadolari bakica amatora n'amategeko, batitaye ko ntacyo byungura Rwanda muli rusange. Nicyo gituma rubanda itali abalyankuna igana amashyaka nk'ujya kureba aba-clowns, ntakizere kindi iyafitiye, yibaza it "ese baliya bo ntibazahita bakora agatsiko kabo nibacakira ingoma?''.  Radio ishakwe, abanyarwanda tuli muli dilemma nk'uwagize ati  "J'eus la phobie de l'ecole depuis mon enfance et pourtant j'ai epouse une prof."





__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (11)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


SPONSORED LINKS
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development