Pages

Saturday, 8 September 2018

[haguruka] Ms Louise Mushikiwabo, candidate controversée au poste de Secrétaire Générale de l'OIF, dans toutes ses conférences de presse, n'a jamais oublie d'accuser la France pour leur rôle dans le génocide Rwandais.

Ms Louise Mushikiwabo, candidate controversée au poste de Secrétaire Générale de l'OIF, dans toutes  ses conférences de presse, n'a jamais oublie d'accuser la France pour leur rôle dans le génocide Rwandais.

Mushikiwabo yashimangiye ko u Rwanda rurambiwe kugaraguzwa agati n'u Bufaransa

37 11-10-2017 - saa 07:18, Cyprien Niyomwungeri

U Rwanda rwagaragaje ko rurambiwe gukomeza kugaraguzwa agati n'u Bufaransa bukomeje kwiyambika umwambaro w'ubutabera, bugahimba ibinyoma ndetse bugaha umwanya abatavuga rumwe n'ubutegetsi ngo bashinje bamwe mu bayobozi bakuru b'igihugu ko ari bo bahanuye indege ya Habyarimana.

Mu ntangiro z'uku kwezi nibwo ibitangazamakuru byanditse ko hari umutangabuhamya wirukanywe mu ngabo z'u Rwanda agahungira mu Bwongereza wagiye i Paris agatanga ubuhamya bw'uko yagize uruhare mu gutwara ibisasu bya missile byahanuye indege ya Habyarimana mu ijoro ryo kuwa 6 Mata 1994.

Muri iki Cyumweru AFP yongeye kwandika ko uyu mutangabuhamya yanagarutse ku mazina abiri mashya y'abasirikare babigizemo uruhare..

Uyu mutangabuhamya yabwiye abacamanza ko yari ashinzwe kurinda misile ebyiri zo mu bwoko bwa SA-16 zari ku cyicaro cya FPR ku Mulindi ndetse muri Werurwe 1994, yaje kuzitwara i Kigali mu modoka y'ikamyo.

Anavuga ko abaziteye ari abasirikare babiri bari i Masaka ahitegeye neza ikibuga cy'indege.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Louise Mushikiwabo, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yatangaje ko u Rwanda rurambiwe iyi myitwarire y'u Bufaransa yo kwiyoberanya mu mwambaro w'ubutabera bugahimba ibirego by'ibinyoma ku bayobozi bakuru b'igihugu.

Yagize ati "U Rwanda rutangiye kurambirwa ibirego bitarangira bidafite ishingiro, bihimbwa n'abacamanza b'Abafaransa, ni politiki ariko iri kwambikwa isura y'ubutabera."

Mushikiwabo yavuze ko hazakomeza kwaduka abatangabuhamya ndetse n'ingingo nshya mu rwego rwo guhisha uruhare rw'iki gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubutumwa bwa Minisitiri Mushikiwabo kuri Twitter

Mu 2006, umucamanza w'Umufaransa Jean-Louis Bruguière utarigeze akoze ikirenge cye mu Rwanda, yakoze raporo yashinjaga bamwe mu ngabo zari iza FPR-Inkotanyi kuba mu barashe indege ya Habyarimana, ashyiraho n'impapuro zo guta muri yombi abagera ku icyenda.

Iyi raporo yanenzwe n'abatari bake kuko uwayikoze yagendeye ku buhamya yumviye i Paris atageze aho ibivugwa byabereye. Mu 2012 abacamanza b'Abafaransa, Marc Trévidic na Nathalie Poux, bakoze iperereza bari mu Rwanda batangaza ko ibisasu byarashe indege ya Habyarimana byaturutse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyacungwaga n'abamurinda, ntaho bihuriye n'ingabo za FPR bivugwa ko zari i Masaka.

Gusa u Bufaransa ntibwanyuzwe kuko umwaka ushize bwasubukuye iperereza mu isura nshya yo kwifashisha abatavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda, ngo babushinje ihanurwa ry'indege ya Habyarimana.

Ku ikubitiro bwakoresheje Kayumba Nyamwasa wigeze kuba Umugaba w'Ingabo z'u Rwanda kuva mu 1994 - 2002, uri mu buhungiro muri Afurika y'Epfo. Uyu yakatiwe n'inkiko za gisirikare mu Rwanda igifungo cy'imyaka 24 ndetse anamburwa impeta zose za gisirikare.

Minisitiri Mushikiwabo ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru muri Mata 2017
Kwamamaza
Kwamamaza
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

1
Kaje 2017-10-15 10:06:47

Guhanura indege si kibazo uwayihanuye ntayihushe numuntu w umugabo ntitaye aho yaturutse nimana yamudukijije aba yaratumaze.aheza abantu hanze nabandi yica uko ashatse .

2
JOECOLE 2017-10-14 04:22:08

MWIBARENGANYA NISONI YIBYO BAKOZE UMUTIMA UBA URI KUBAKOMANGA

3
Rebero 2017-10-13 14:02:04

Ni ishyari abafaransa bafitiye abanyarwanda kubera ko tumze kubasiga mu iterambere. Dufite umuyobozi w' icyitegererezo, bo bafite perezida warongoye agakecuru, dufite convention center ihuruza amahanga, bo ntayo bafite, dufite amashuri menshi kubarusha, ikoranabuhanga twarabasize, turihaza mu biribwa bo barya imigati,.. ibyo byose kandi bibaye mu myaka 23 u Rwanda rubayeho. Hahahahaha.

4
Fifina 2017-10-13 12:35:03

ariko nakumiro ubwo urupfu rwa Kinani rubazwa Rpf gute?ubundi babibajije abari bashyizwe kumurinda Inkotanyi Ko barwanaga bari ubanyezamu be? ngo ni politique babibaze abamurindaga cgwa abavugaKo bamurashe .

5
Bizimuremyi 2017-10-13 10:02:15

abafaransa baduhe amahoro nkuko natwe twabahaye amaho urwanda ruritonda ariko ayandi mahanga akatw,,,,,,,,,.

6
jean Pierre 2017-10-13 08:55:26

Abafaransa kugeza ubu ntasoni bagira budashakaho iki ?
Ariko tuzahora tubereka amasomo.

7
beatrice 2017-10-13 08:12:50

Babuze icyabakuraho urubanza bicira mumitima yabo .niyo mpamvu bashaka kuyobya uburari.hari uwavuze ngo wabeshya abandi ariko ntiwabeshya umutima wawe.

8
Mateso 2017-10-13 03:24:21

Muzareke dutere ubufaransa ko bataturusha kurwana, muzabyigeho yr exclelensi

9
kamegeri 2017-10-12 22:54:23

hahaha yewe yewe.

10
Haguma 2017-10-12 22:52:21

Nabongereza batangiye kuduhagurukira.Ibihe turimo birakomeye.

U Rwanda rugiye gutanga impapuro zita muri yombi Abafaransa bakekwaho uruhare muri Jenoside

28 24-12-2017 - saa 23:11, Ferdinand Maniraguha

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko u Rwanda rufite ibimenyetso byinshi ku Bafaransa bagize uruhare muri Jenoside, ku bw'ibyo hari gutegurwa impapuro zo guta muri yombi bamwe.

Mu mwaka ushize u Rwanda rwasohoye urutonde rw'abasirikare bakuru b'u Bufaransa bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu hategerejwe ko iperereza kuri bo ritangira.

Hashize iminsi mike kandi hasohotse raporo yiswe 'Muse' yakozwe n'Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyitwa Cunningham Levy Muse. Muri iyi raporo havugwamo ko u Bufaransa bwafashije mu gutanga intwaro ku bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi no kubarinda mbere na nyuma y'iminsi ijana yayo.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y'u Rwanda kuri iki Cyumweru, Minisitiri Louise Mushikiwabo, yatangaje ko u Rwanda rufite ibimenyetso byinshi bigaragaza uruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati "Dufite ibimenyetso bifatika byinshi, ndetse nyuma y'iyi raporo yasohotse ejo bundi turakomeza, raporo zizaba nyinshi hari n'izindi ziriho zimaze igihe. Turifuza noneho gucukumbura neza abo twagiye tubonaho ibimenyetso ndetse bamwe n'impapuro zishobora kuzabafatisha zatangiye gukorwa, zirahari."

Komisiyo y'Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG, tariki ya 31 Ukwakira 2016 nibwo yashyize ahagaragara inyandiko ikubiyemo urutonde rw'abasirikare b'u Bufaransa bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana, yigeze kubwira IGIHE ko icyo u Rwanda rwifuza ari ubufatanye mu iperereza kuri aba basirikare kuko rwagararije u Bufaransa ko abantu babwo bakekwaho ibyaha bya jenoside, ndetse ihame mpuzamahanga ritegeka ibihugu koroherezanya mu iperereza ku mpande zombi.

Ikinamico mu iperereza ku ndege ya Habyarimana

Indege ya Habyarimana yahanuwe tariki ya 6 Mata 1994, gusa guhera mu 1998 u Bufaransa bwatangije iperereza ritarangira ku wayihanuye.

Muri iki kiganiro, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko kuba u Bufaransa budahwema kuzamura iyi dosiye biri mu mugambi wabwo wo gushaka kuyobya uburari ariko ko u Rwanda rutazigera rudohoka mu kugaragaza uruhare rw'iki gihugu muri Jenoside.

Ati "Ubundi iyo habaye impanuka, umuntu yifuza ko ababishinzwe, abashobora kuba bafite ububasha bwo kubikurikirana bahagera bakareba, ariko mu babujije abantu kwegera aho indege yaguye harimo Abafaransa n'abasirikare bari mu bikorwa bya Jenoside hano mu gihugu. Ibyo ni ibintu umuntu adakwiye no kuburana ariko ni politiki, uwakoze amarorerwa muri iki gihugu yasanze ari ibintu bimwicira isura cyane ku buryo agomba gukoresha ibishoboka kugira ngo abihishe, ariko ibikorwa byabaye ni byinshi ku buryo kubihisha ntibishoboka."

Umucamanza Jean Louis Bruguière ni we watangije icyiswe iperereza yakoze adakandagiye ku butuka bw'u Rwanda, ariherekeresha impapuro zita muri yombi bamwe mu basirikare bakuru b'u Rwanda bagize uruhare mu rugamba rwo guhagarika Jenoside.

Nyuma muri Nzeri 2010, abacamanza babiri Nathalie Poux na Marc Trevedic baje mu Rwanda mu iperereza ku ihanurwa ry'iyi ndege, bagira n'umwanya wo kumva ubuhamya bw'abantu batandukanye yaba abari mu Rwanda no mu Burundi, nyuma banzura ko iyi ndege yahanuwe n'agatsiko k'intagondwa z'Abahutu zitakozwaga iby'isaraganya ry'ubutegetsi.

Mu mwaka ushize wa 2016, Umucamanza Jean-Marc Herbaut na Nathalie Poux bongeye kugaruka kuri iri perereza, batangira baha umwanya bamwe mu barwanya ubutegetsi bw'u Rwanda nk'abatangabuhamya bakunze kurangwa no kunyuranya imvugo. Gusa hashize iminsi mike iki gihugu kivuze ko risojwe.

Minisitiri Mushikiwabo asanga kuba ubwabyo iperereza ryarahagaritswe inshuro eshatu ari ikinamico.

Ati "Urubanza ruhagaritswe inshuro eshatu, iyo ni imikino, bimeze nka sinema umuntu arabireba gusa ugasanga biteye isoni ariko twebwe nk'u Rwanda ni ikintu gikomeye cyane […] Jenoside yakozwe n'Abanyarwanda nibyo ariko bafashijwe n'abandi batari abanyarwanda. Aba mbere muri abo ni Abafaransa. Birazwi, amazina yabo arahari, aho bakoraga harahari, hari abari abajyanama mu iperereza muri Leta yakoze Jenoside, hari abari abasirikare harimo n'abatoje Interahamwe kwica abanyarwanda, harimo n'abanyapolitiki."

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko gukomeza guhakana kw'Abafaransa bitazatuma umubano w'ibihugu byombi umera neza ahubwo ko u Rwanda rwiteguye kurwana iyi ntambara.

Ati "Nta gihugu cyifuza kugira umwanzi uhoraho, ariko birasaba ko u Bufaransa bufata icyemezo, ntabwo igihugu cyose cy'u Bufaransa cyakoze Jenoside ariko harimo abayobozi bakomeye ndetse bamwe bakiriho bakomeza gushaka kugenda bahakana. Iyi ntambara ntishobora guhagarara. Niba u Bufaransa bwifuza intambara yo guhakana, iyi ni intambara twiteguye imyaka myinshi cyane."

Perezida Kagame yigeze kuvuga ko u Bufaransa bwari bukwiye kuba bwarajyanywe mu nkiko kubera uruhare rwabwo muri Jenoside.

Muri iki kiganiro, Minisitiri Mushikiwabo yanagarutse ku mahitamo y'u Rwanda mu kwakira abimukira bacuruzwaga muri Libya, avuga ko atari uko rukize ahubwo ari ukubera ubumuntu n'indangagaciro ziranga abanyarwanda.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gutanga impapuro zita muri yombi Abafaransa bakekwaho uruhare muri Jenoside
Kwamamaza
Kwamamaza
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
2017-12-30 08:47:05
2
Mahoro Jake 2017-12-27 00:57:33

Talks and diplomacy should prevail rather than retaliatory measures; mandat z'u bifaransa ntabwo zabujije Rwanda gukomeza gutera imbere yemwe nta nuwo zafashe. Ese iz' U Rwanda zo se zizagera kuki ko ubuFransa tutaburusha intege? They will only contribute to worsen relationships between the 2 countries. Niba Germany na Israel byarabashije kongera kubana nyuma ya World war II and the holocaust nta mpamvu ibihugu byacu byakomeza kurebana ay'ingwe. Frank and constructive talks between the 2 countries are the only way forward. By the way, countries rarely have permanent friends and enemies, they only have interests.

3
Mkz 2017-12-26 23:53:52

Nibyo rwose bakurikiranwe kuko bakoze ibyaha bikomeye!

4
Bwanakweli 2017-12-25 21:08:51
5
Venuste 2017-12-25 13:53:02

hari igihe abafaransa batekereza ko turi insina ngufi none reka tubabane ibamba

6
Kaliza 2017-12-25 12:47:22

u Rwanda rushobora gukora agakoryo rukajyana mu nkiko igihugu gifite droit de veto kikayitakaza tukayifata

7
Kaliza 2017-12-25 12:43:29

u Rwanda rushobora gukora agakoryo rukajyana mu nkiko igihugu gifite droit de veto kikayitakaza tukayifata

8
Kaliza 2017-12-25 12:40:42

u Rwanda rushobora gukora agakoryo rukajyana mu nkiko igihugu gifite droit de veto kikayitakaza tukayifata

9
akayezu 2017-12-25 12:36:41

abafaransa tuzabahagama

10
rubayita athanase 2017-12-25 11:06:32

génocide yarabaye twese turabizi.hasigaye kubishyira nokuyiha agacaciro no gasuzuma impanvuyabaye.kandi na ibyaye igipfuye ikirigata.???
;

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza

__._,_.___

Posted by: Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

SPONSORED LINKS
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development