Nsubize Christophe Bazivamo,
Birumvikana ko bibabaje ko umuryango wawe wishe mu gihe cy'intambara hagati y'u Rwanda na FPR kandi si wowe wenyine ufite ikibazo nk'icyo. Ariko ndagira ngo nkwibutse ibi bikurikira:
1) Iyo FPR idatera u Rwanda, uwo muryango wawe uba ukiriho
2) Iyo Kagame yemera gusangira ubutegetsi n'abo yarwanyaga uwo muryango uba ukiriho
3) Iyo Kagame adatera u Rwanda yica uwo muryango wawe uba ukiriho
4) Iyo Kagame adakoresha abatutsi bose nk'ibyitso umuryango wawe uba ugihumeka.
Njye mbona ntacyo wari ukwiye kuvuga kuko uzi impamvu umuryango wawe wishwe. Urigiza nkana.
Urakoze.
Kwibuka22:Ubuhamya bw'uko Depite Bazivamo yiciwe abana n'umugore bwakoze benshi ku mutima
Visi Perezida w'Umuryango FPR Inkotanyi akaba n'Umudepite uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Christophe Bazivamo, mu muhango wo kwibuka abagore n'abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ku rupfu rubi abana n'umugore we bishwe.
Abana babiri, umugore, muramu we ndetse n'abakozi bo mu rugo rwa Depite Bazivamo Christophe bishwe muri Mata 1994 i Gisenyi, ubu imibiri yabo ikaba ishyinguye ku ivuko mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Rukozo.
Ubuhamya yabutangiye mu Kagari ka Sovu mu Murenge wa Kigabiro mu Karere Rwamagana, ubwo hibukwaga abagore n'abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.Umuryango we wicwa Bazivamo yari yaragiye kwiga mu Budage.
Yagize ati "Imfura yanjye Ikirezi, yishwe afite imyaka ibiri n'amezi atatu, yiciwe mu mugongo w'umukobwa wari umuhetse, umudamu wanjye yiciwe hamwe n'umwana yari ahetse wari ufite amezi abiri n'ibyumweru bitatu. Murumuna w'umugore wanjye wari ufite imyaka 12 na we yarishwe, hamwe n'abakozi bo mu rugo. Inyangabirama zikora ibyo ziba zishaka gutsemba ubwoko, gukuraho ubuzima, gusenya u Rwanda."
Nyuma ya Jenoside yashatse murumuna w'umugore we
Depite Bazivamo yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yashatse murumuna w'umugore we, kuri ubu bakaba bafitanye abana bane.
Ati "Umufasha wanjye ni murumuna w'umudamu wanjye wazize Jenoside. Nyuma ya Jenoside kubera ko imiryango yakomeje kubana n'ubundi nashyingiranwe na we."
Kuburira umuryango we muri Jenoside, ni kimwe mu bikomere bitatu Bazivamo avuga ko yahuye na byo mu buzima.
Mu kiganiro yigeze kugirana n'Umunyamakuru wa IGIHE mu Ugushyingo 2013, yasobanure byinshi ku buzima bwe.
Bazivamo Christophe, yavukiye mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Rukozo tariki ya 1 Mutarama 1961, amashuri abanza yayigiye mu yahoze ari Segiteri ya Gitandi ubu ni mu Murenge wa Rukozo mu Karere ka Rulindo.
Yize muri Kaminuza y'u Rwanda mu ishami ry'Ubuhinzi, akomereza amashuri ye muri Kaminuza mu Budage.
Uko yinjiye muri Politike
Bazivamo avuga ko mbere ya Jenoside yakoraga akazi k'ubugoronome muri Komine Kanama, Mutura na Rwerere, adatekereza ku bijyanye na Politike.
Ati "Nagize amahirwe yo guhura na Perezida wa Repubulika mu nama yari yaje gukoresha Abanyarwanda mu Budage. Mu 1997 nagarutse mu Rwanda, gushakisha akazi ahashoboka hose ntatekereza ibya Politike, mu Budage nakoraga muri GTZ, ariko ndavuga ngo reka ntahe njye gukorera mu Rwanda; numvaga ari byo bindi ku mutima. Natangiye nkorera 'Agro Action Allemande' kugeza igihe naboneye umwanya wo kuba perefe wa Gitarama aho ni ho natangiriye kwinjira muri politike."
Ibintu bitatu byamubabaje kurusha ibindi
Abajijwe ku bintu bitatu byamubabaje mu buzima, Bazivamo yavuze ko icya mbere ari ukubura umuryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati "Icya kabiri cyambabaje buriya muri gahunda z'amatora muri 2003, nabigiyemo mbikunze ndi umunyamabanga nyubahizitegeko muri Komisiyo y'Igihugu y'matora, ingufu zose ndazikoresha. Nyuma nk'umuntu wari Visi Perezida wa FPR naje kugira gahunda zo kwamamaza Perezida wa Repubulika mu matora, tukimara gutora numva abantu ngo Bazivamo ntiyatoye Perezida, icyo kintu cyarambabaje cyane."
Icya gatatu cyamubabaje ngo ni uko yakorewe Jenoside nk'abandi bose, ariko ngo yababajwe n'uko na we yashinjwe ko yayikoze nubwo byafashe ubusa akaba umwere.
Gusa ngo muri byo "Ikintu cya mbere cyanshimishije cyane ni ugukorana na Perezida Kagame.'
Asaba buri munyarwanda guharanira ko intambwe imaze guterwa ikomeza gushimangirwa ntihagire ikiyihungabanya.
No comments:
Post a Comment