Kompanyi yo mu Bwongereza yacuruje intwaro zicishijwe Abatutsi
Abongereza bati natwe twacuruje intwaro mu Rwanda mu gihe cy'intambara. Zimwe twazihaye Kagame izindi tuzigurisha Gouvernmeet ya Habyarimana. Bati ariko Kagame ntacyo arabivugaho.
Ngo Societe y'Ubwongereza yacuruje intwaro zakoreshejwe muri genocide. Ambassadeur w'Ubwongereza mu Rwanda niwe ubyivugira. Nyamara Kagame nawe arabizi ariko ntacyo yavuze kugeza magingo aya. Hari n'abandi bacuruje intwaro mu gihe cy'intamabara kubera amasezerano bari bafite n'U Rwanda. Kagame yakomeje kwikoma Ubufaransa gusa kuko aribyo bimworohera kandi akaba abifitemo inyungu. Twavuze kenshi ko nta kindi kigaragara kiri hagati y'u Rwanda n'Ubufaransa cyafatwiraho kugira ngo cooperation n'umubano mwiza bibeho. Iyo ugiye kuganira n'umuntu ibibazo mubikora hari akarahuri ka fanta cyangwa se ka byeri murmo gusangira. Hagati y'u Rwanda n'Ubufansa ako karahuri ntagahari. Kagame arashaka ko ako karahuri kaba genocide. Ibyo rero ni ugashaka gufata abantu ingwate ukoresheje genocide. Ni ugushaka ibidashoboka. Genocidesiyo siyo yagombye kuranga u Rwanda nubwo Kagame ariyo akoresha kugira ngo arambe ku butegetsi.
Uku guhishira Ubwongereza biragaraza nyine ko ya propagande ya genocide Kagame ahozaho ari ikinamico kandi ikaba yaranabaye terrorisme.
Ubutaha abo Bongereza bazatubwira intwaro bahaye Kagame kugira ngo atere u Rwanda yica abaturage, abanye Congo n'impunzi z'abanyarwanda zahungiye yo.
---------------------------
U Bwongereza bwasabye uruhare rwa buri wese ngo ibyabaye mu Rwanda bitazongera ukundi
Yanditswe kuya 7-04-2016 saa 15:30' na Jean Baptiste Nshimiyimana
Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda William Gelling yatangaje ko mu gihe Abanyarwanda n'amahanga bibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, buri wese akwiriye gukora uko ashoboye ibyabaye ntibizongere kubaho ukundi.
Amateka agaragaza ko hari ibihugu byagize uruhare rugaragara mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bibinyujije mu buryo bwa politiki, gutererana abahigwaga, guha ubufasha bw'intwaro abateguraga ubwicanyi n'ibindi bikorwa byatije umurindi ishyirwa mu bikorwa ry'uwo mugambi mubisha.
Kuri uyu wa 7 Mata, Isi yifatanyije n'Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu butumwa Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda William Gelling yashyize ku rukuta rwe rwa twitter, yasabye abantu bose gukora uko bashoboye bagakumira icyatuma habaho indi Jenoside.
Yagize ati "Imyaka 22 irashize mu Rwanda habaye amahano bigoye kuvuga. Buri wese afite inshingano yo gukora ibishoboka byose ntibizongere kubaho ukundi."
Amagambo ya Amb. Gelling asa n'akebura bimwe mu bihugu n'imiryango mpuzamahanga bigishyigikiye abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kompanyi yo mu Bwongereza yacuruje intwaro zicishijwe Abatutsi
Amwe mu mabanga yashyizwe ahagaragara mu 1996 ajyanye n'abacuruje intwaro ku basirikare ba Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside muri Mata 1994, ku isonga haza kompanyi yo mu Bwongereza yitwa 'Mil-Tec Corporation Ltd' yacuruzaga intwaro.
Raporo zasohowe n'Umuryango w'Abibumbye nyuma yo gukora iperereza, zerekanye ko iyi kompanyi yagurishije intwaro za miliyoni zisaga 6.5 z'amadorali ya Amerika ku ntagondwa z'Abahutu, kuva muri Kamena 1993 kugeza muri Nyakanga 1997.
Nyiri iyi kompanyi, Anoop Vidyarthi bivugwa ko yakomokaga muri Aziya, ariko afite ubwenegihugu bwa Kenya, ngo yahise ahunga igihugu cy'u Bwongereza nyuma y'uko ayo makuru amenyekanye ko acuruza intwaro mu bice byari byarakomanyirijwe na Loni.
Amakuru agaragaza kuwa 6 Kamena 1993, iyi kompanyi yazanye intwaro ziguze asaga ibihumbi 549 by'amadorali i Kigali, izivanye mu mujyi wa Tel Aviv muri Israel, n'izindi bagiye bohereza mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugeza mu 1997.
William Gelling yasabye ko ibyabaye mu Rwanda bitakongera kuba ahandi ku isi
No comments:
Post a Comment