Kuwa Kane tariki ya 26 Kamena 2014 ku munsi mpuzamahanga washyizwe ho na LONI wo kwamagana iyicwarubozo kw' isi, Leta y'Urwanda, yifashishije abakozi bayo bo muri gereza ya Mpanga, yasagariye abayoboke ba FDU-INKINGI bafungiye muri iyi gereza, ibakorera ibya mfura mbi, irabakubita ibahindura intere, abibasiwe cyane akaba ari Anselme Mutuyimana na Christian Tuganemungu ku buryo ubu ari indembe, bakaba bafungiwe muri kasho y'iyo gereza. Ukwibasirwa kw'abayoboke ba FDU-INKINGI ntikwagarukiye aho kuko Visi-Perezida w'Ishyaka, Bwana Boniface Twagirimana, nawe yibasiwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kamena 2014 igihe yari amaze gusura Bwana Sylvain Sibomana, Umunyamabanga Mukuru w'ishyaka FDU-INKINGI, ufungiye muri gereza ya Remera (Kimironko).
Ubwo Boniface Twagirimana yari arangije gusura Sylvain Sibomana, asohotse ngo afate telefone ze ebyiri n'indangamuntu yari yasize aho bakirira abaje gusura (Réception), ushinzwe réception yahereje izo telefone n'indangamuntu umusore wari umuhagaze iruhande wivugiye ko akora mu rwego rushinzwe umutekano ariko ntiyavuga urwo rwego urwo ari rwo, ndetse yongera ho ko atari ngombwa ko amusobanurira impamvu y'icyo gikorwa!
Ishyaka FDU-INKINGI riramagana iyi mikorere igayitse ya Leta ya FPR-INKOTANYI ikomeza gutoteza no kwibasira abatavuga rumwe nayo. Aha twakwibutsa ko Perezidante wa FDU-INKINGI, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Umunyamabanga Mukuru wayo, Bwana Sylvain Sibomana, n'abarwanashyaka bayo barenze 8 bafungiwe akamama, bazira ibitekerezo byabo bya politiki! Sibo bonyine kandi kuko hari abandi banyapolitiki baborera muri gereza kuko barwanya akarengane. Aha twavuga: Bwana Déogratias Mushayidi, Umuyobozi wa PDP-Imanzi, na Dr. Théoneste Niyitegeka wigeze kwiyamamariza kuba umukuru w'igihugu mu matora yo muri 2003.
FDU-INKINGI irasaba Leta ya FPR-INKOTANYI guhagarika iriya mikorere igayitse igamije kugirira nabi Abanyarwanda b'ingeri zose, ibica urubozo, ikabatera ubwoba igamije guca intege abatavugarumwe nayo, maze ikareka Abaturarwanda bakisanzura nk'uko Itegeko Nshinga ribibahera uburenganzira.
FDU-INKINGI irasaba kandi ibihugu bishyigikiye Leta ya FPR-INKOTANYI n'abaterankunga bayo, ndetse n'imiryango iharanira uburenganzira bw'ikiremwa muntu, kuyishyira ho igitutu kugira ngo yubahirize itegeko Nshinga ry'Urwanda, amategeko n'amasezerano mpuzamahanga yashyize ho umukono agamije guca iyicwarubozo no kwimakaza uburenganzira busesuye bw'ikiremwa muntu.
Bikorewe i Paris mu Bufaransa
Ku itariki ya 27 Kamena 2014
Mu izina rya FDU-INKINGI,
Dr. Emmanuel Mwiseneza
Komiseri Ushinzwe Amakuru n'Itangazamakuru
No comments:
Post a Comment