Aliko banyarwanda mupfa iki koko? Abakuwe ku ngoma muli 1959-1960 bazi neza ababanyagishije kandi ntibazigera bababalira. Abo kwa Kayibanda na Gitera bahanganye n'aba-UNAR bazi neza uko bagiye gushaka abo kwa Bicamumhaka batagiraga ishyaka, keretse ahali byaba ali aya buliya bukonde buvugwa.
Abenshi babaye mu Rwanda ku ngoma mhutu (1962-1994) bazi ibyiza n'ibibi byakozwe, kuko nta byera ngo de
kandi udakora niwe wenyine udakosa. Ingingo 8 za RPF zatumye itangiza inkundura-yo-gutaha-mu Rwanda guhera 1990 ni ikimenyetso cyiza kandi kidasibangana gisobanulira neza ibyaliho umuhutu, umututsi n'umutwa ndetse n'umunyamahanga. Birazwi ko nyuma ya coup d'etat 1973, MDR yahagaritswe, noneho muli 1975 hakaza MRND ishyaka limwe rukumbi umunyarwanda wese wali mu Rwanda yalimwo kugera juni 1991. Gouvernements zagiyeho zose zabagamwo abaturutse mu turere twose, yemwe nizagiyeho 1992-1994 zabagamwo abahagaraliye amashyaka akomeye yose (MRNDD, MDR, PSD, PL, PDC). Utarabonye umuliri wayo mashyaka menshi muli 1991-1994, noneho RPF yaza, ikazimya amwe burundu andi ikayareka ali ibitwe bisa bitagira igihimba wakwirwa umubwira iki?
Utarabonye umuganda, ntabone za infrastructures nka za stade amahoro, amavuliro n'imihanda etc. reka dushyireho n'animation (ikimenyetso cyo kulyalya (hypocrisie) kw'abanyarwanda) ya mbere y'umwaduko wa RPF, wajya nawe imhaka umushakaho iki?
Mureke rero abafite imbaraga zo kugira ibyo bakosora bakore, ahubwo munabarangire inyandiko nyinshi zihali, halimwo n'iza ba Guichaoua banditse na Butare prefecture rebelle (2004), ubwo wenda zizabafasha kumenya itandukaniro lya MRND na MRNDD, niba batabiterwa n'ubugome-manyanga. Ntibazibagirwe no kuganira n'umugabo Barahinyura wabasobanulira ukuntu abanze bose kwubahiliza ubushake bwa Mhatsibihugu bahasize agatwe, ntawakijijwe n'indagu cyangwa se andi mashyengo!
------------------------------------------------
De : haguruka@yahoogroups.com <haguruka@yahoogroups.com> de la part de Nzi Nink nzinink@yahoo.com [haguruka] <haguruka@yahoogroups.com>
Envoyé : dimanche 14 janvier 2018 04:20
À : Nzinink
Objet : [haguruka.com] Radio "ISHAKWE" iti turubaka umunyarwanda mushya aho yaba aturuka hose aliko igahembera inzangano hagati yab'Epfo na Ruguru !
No comments:
Post a Comment