Ibyago bikomeye by'abanyarwanda ni kwikunda, buli wese akireba atitaye ku wundi/ ku bandi (selfishness), ibi bikatwambura raisonnement cartesien (gutekereza bizira maculi). Ibi bitubyalira ikibazo gikomeye mu gahugu gato aho umuguta w'impfizi y'imbaragasa wakagombye kwisasirwa na batanu. Ugasanga abantu bazi ukuli kwose aliko bagashora ibindi (itekinika).
Mukagwisha ishyano hamwe, umwe agataka undi atabyemerewe, ndetse byalimba umwe akagirwa nyirabayazana w'ibyundi.
Mukanyagilirwa hamwe, umwe agatabaza ko yatose undi atagomba kuvuga, byalimba umwe akagiliza undi ko yavubye iyabanyagiye.
Mugasangira uduke mufite, nyamara umwe agataka ko adahaze kubera ko undi yamucuze, ndetse akihutira gukubitaho ko uwobasangiraga yamufashe akaboko amubuza gutamira.
Mukagira ubulyo buke, bamwe bagatangira kwagiliza abandi ko alibo babiteye, kandi bazi neza ko atalibyo.
MRND - ishyaka limwe rukumbi buli munyarwanda wese, uretse gusa imhunzi zali hanze, yalimwo kugeza juin 1991- ntibyateye isoni bamwe kwirahira ko batigeze balibamwo. Nyabuna mwoye kwitiranya MRND na MRNDD abaliganya bahinduranya bagamije kuzimiliza abazungu!
Nyuma y'izi ngero nke muli nyinshi zihali, bwana Lyarahoze urahora iki abavandimwe bwana Benjamin Rutabana, bwana Enoch Kabera, ndetse n'abandi banyarwanda? Uzi ko ishyano lyatumye benshi bazubara ku bulyo ubumwe n'ubwiyunge nyakuli biva kure nka kumwe k'uruhinja rukura rukagera aho ruhinduka ingaragu rukazagera no ku muntu ukuze. Dore abatarabonaga ibyashyikiye abandi batangiye guhumuka, batangiye kugerageza gusuzumana ubushishozi aho ibyago byacu bikomoka n'ireme ly'ubutabera dufite, etc. Wibaca intege rero, bwana Lyarahoze, ahubwo bafashe gusobanukirwa neza nkuko Prof Kambanda akora. Mucyo tuganire tubereka facts zisukuye, aliko mu bworoherane n'ubwubahane, kandi abashakashatsi batali magendu barazikusanije, zirahali.
Umwaka mushya muhire 2018, mwese bavandimwe!
Attachment(s) from kota venant | View attachments on the web
1 of 1 File(s)
Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
No comments:
Post a Comment