Michel,
Ndabona ikibazo cyashyizwe ahagaragara utacyumvise neza kubera izi mpamvu:
1. Politike idahwitse cyangwa se itabaho mu mashyaka ya opposition yo kurwanira abanyarwanda barengana kubera ubutegegetsi bwa Kagame. Ntacyo bimaze kuvuga ko murimo kwiga ikibazo cya Ruhigira kuko n'ubwo ikibazo cya cyakwiga iyo politike ya Kagame ntizavaho. Kugeza ubu icyo FDU yakoze kizwi kandi kigaragara ni ukohereza Ingabire Victoire mu rufungo mu Rwanda.
2. Kagame afite abakozi bagize igihe n'ubushobozi bihagije byo gushakisha abo yita abicanyi. Dore hamaze imyaka irenga 20 abikora. Abategetsi bose mu Rwanda ni batutsi kuva ku murenge kuza ku gihugu cyose. Bagombye kuba bararangije gutahura abaicanyi.
Gacaca zaciye imanza zerekana abicanyi kandi barahanwa. Hiyongeraho n'urukiko rwa Arusha. Biratangaje rero ko Kagame agikora amaliste y'abicanyi iki gihe.
3. Kagame n'abandi batutsi bose birengagiza nkana ko umuntu yashoboraga gukora muri Presidensi y'u Rwanda, muri Ministere cyangwa se ikigo cya leta runaka, yari umwarimu, yari umunyamakuru, yari umusirikare, yakoraga mu ishyaka iri n'iri ryari ryemewe icyo gihe, adashikiye ubwicanyi ndetse n'ubutegetsi bwariho. Akaba yari yakoraga akazi ngo ahembwe maze atunge umuryango we . Abo bose rero bamwe bashobora kuba bari hanze ni abicanyi kandi bari ku malitse menshi yakomeje kuvugururwa. Kagame nawe ndizera ko atahamya ko abatutsi bose bafite imilimo nk'iyo bashyigikira ibyo akora.
4. Icyo narangirizaho ni uko na gihe tutagaragaje ko umututsi ari umugome, agira urwango mu mutima we. Ayo maliste ahora avuguruzwa ni ibyo agaragaza.
Inyandiko iri hasi aha iravuga iti: " Kugeza ubu MICT irashakisha abantu umunani bahunze ubutabera, ndetse n'Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwatanze impapuro zo guta muri yombi abantu 538 mu bihugu 34, ariko ngo nta kintu gifatika bitanga"
U Rwanda rwasabye ko u Bufaransa busabwa ibisobanuro ku kutaburanisha abakekwaho Jenoside
Yanditswe kuya 20-04-2016 saa 18:41' na Rabbi Malo Umucunguzi
Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko hari ibihugu bigishidikanya ku guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside, n'abafashwe hakaba ubwo badakurikiranwa nk'uko byakagombye.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, ubwo yakiraga Serge Bremmertz, Umushinjacyaha w'Urwego rw'Umuryango w'Abibumbye (MICT) rwashyiriweho kurangiza imanza zasizwe n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).
Mu bibazo by'ingenzi Minisitiri Busingye yagejeje kuri uyu Mushinjacyaha, harimo uburyo abakekwaho uruhare muri Jenoside bahunze ubutabera bashakishwa.
Busingye yagaragaje ko ICTR mbere yo gufunga imiryango, hari imanza yohereje mu Rwanda no mu bindi bihugu birimo u Bufaransa.
Yavuze ko u Rwanda rwohererejwe abantu batatu barimo Jean Uwinkindi mu 2012, ubu wamaze kuburanishwa, Munyagishari Bernard woherejwe mu 2013 nawe urubanza rwe rwatangiye kumvwa, na Ladislas Ntaganzwa watangiye kugezwa imbere y'ubutabera.
Gusa ngo ku manza zohererejwe u Bufaransa haracyarimo ikibazo gikomeye. Yakomoje kuri Padiri Munyeshyaka Winceslas woherejwe mu Gushyingo 2007, ariko ntihashyirwa ingufu mu kumuburanisha.
Minisitiri Busingye yakomeje agira ati "Nyuma y'imyaka umunani yo kugenda biguru ntege, ikirego cye muri Kamena 2015 cyahagaritswe mu buryo butumvikana."
Ikindi kirego ngo ni icya Bucyibaruta Laurent woherejwe mu Bufaransa mu 2017, ariko ngo urubanza rwe ruracyari mu iperereza ry'ibanze nyuma y'imyaka hafi 10.
Yakomeje agira ati ''Nubwo hari ibibazo nk'ibi, ntihajya havugwa abagenzuzi bigenga ba ICTR cyangwa MICT bajya gukora iperereza ku miburanishirize y'imanza mu Bufaransa cyangwa ngo basabe Guverinoma y'u Bufaransa gusobanura impamvu nta gikorwa, nk'uko bigenda ku Rwanda. Nk'uko utangiye inshingano nshya nk'Umushinjacyaha w'uru rwego, ndizera ko uzasuzuma iki kibazo."
Umushinjacyaha Serge Bremmertz yijeje gutanga ubufasha mu buryo bushoboka, cyane ko ari mu mwanya ufatirwamo ibyemezo muri MICT.
Yavuze ko ari uruzinduko rwe rwa mbere akoze nk'Umushinjacyaha wa ICTR, ariko ngo si ubwa mbere yari aje mu Rwanda ku kibazo cy'abantu bahunze ubutabera bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi ngo bituma yumva neza agaciro bifite kubagizweho ingaruka na Jenoside, igihe uwayigizemo uruhare ashyikirijwe ubutabera.Uyu mushinjacyaha kandi yavuze bishimishije kuba abantu boherejwe mu Rwanda baburanishwa, nubwo atari ko bimeze ku bindi bihugu.
Ati "Ndumva neza ibyo muvuga ku bijyanye n'ibindi bihugu, mu gihe kiri imbere nzajya i Paris guhura n'ubucamanza mu kurebera hamwe uko imanza zihari zimeze."
Nta ngufu zihagije zishirwa mu gushakisha abakekwaho Jenoside
Minisitiri Johnston Busingye yavuze ko u Rwanda rwashimishijwe no kuba Ladislas Ntaganzwa uheruka gufatirwa muri RDC yarashyikirijwe u Rwanda ngo aburanishwe, gusa ngo birasa n'agatonyanga mu nyanja.
Kugeza ubu MICT irashakisha abantu umunani bahunze ubutabera, ndetse n'Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwatanze impapuro zo guta muri yombi abantu 538 mu bihugu 34, ariko ngo nta kintu gifatika bitanga.
Busingye ati "Abenshi muri aba hari ahantu bidegembya kandi bakihisha. Twatunguwe cyane no kubona uburyo Ladislas Ntaganzwa yasaga neza ubwo yashyikirizwaga u Rwanda. Yasaga n'umuntu uba mu mudendezo, bitandukanye no kuba yari yihishe mu mashyamba ya RDC mu myaka 22 ishize."
Busingye avuga ko ibi bigaragaza ko abandi benshi bahunze bashobora gutabwa muri yombi igihe byaba bishyizwemo imbaraga n'ubushake bwa politiki.
Serge Bremmertz yavuze ko buri kibazo yagejejweho gikeneye inama yihariye, cyane nko ku kugira ngo abahunze ubutabera barimo Felicien Kabuga, Augustin Bizimana na Protais Mpiranya, batabwe muri yombi, hakenewe imbaraga zihurijwe hamwe.
Serge Bremmertz usanzwe ari n'Umushinjacyaha mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho Yugoslavia, yagizwe Umushinjacyaha wa MICT kuwa 26 Gashyantare 2016, uru rukaba ari uruzinduko rwa mbere agiriye mu Rwanda nyuma y'izo nshingano nshya.
On Sunday, 21 August 2016, 15:04, "Alfred Nganzo alfrednganzo@yahoo.com [haguruka]" <haguruka@yahoogroups.com> wrote:
Iki kibazo cya Ruhigira kirareba benshi bari ku ma liste Kagame ahora asubiramo buri mwaka yongeramo abandi bitewe ni uko bari abakozi ba Leta mu Rwanda, cyangwa ubu bari muri opposition, cyangwa se bahunze igihugu kubera ko barwanije ku mugaragaro intambara na genocide Kagame yashoyemo abanyarwanda kandi akaza abica urubozo. Kugeza ubu abiyita aba nyapolitike bo muri opposition ntacyo bakoze ngo bamagane iryo hindura rya buri gihe ry'ayo ma liste ku mpamvu za politike kandi ngo binamenyeshwe ibihugu ayo maliste yoherejwemo. Bararebera gusa nyamara bamwe muri abo bari kuri ayo maliste. Ibyabaye kuri Ruhigira nabo bizabageraho.
On Saturday, 20 August 2016, 13:32, "Claudine Vidal clvidal@ehess.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:
Envoyé par : Claudine Vidal <clvidal@ehess.fr>
No comments:
Post a Comment