http://www.therwandan.com/ki/tatien-ndolimana-miheto-na-dr-bizimana-jean-damascene-barapfa-iki/
On Aug 29, 2016, at 1:23 PM, Agnès Murebwayire agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:
Yemwe! Iyi post yose ya Ndolimana kuri Facebook ntaho yerekana ibyo avuga ko ngo Bizimana wa CNLG amurega gucumbetsa "double génocide.Dore ng'iyi hepfo, hanyuma uwaba abyumva kundusha ansobanurire."Abaswa n`inkundarubyino, barangiza uRwanda.
Hanze aha hari abantu banganya ubwenge na ba ba Dogiteri President Kagame yita injiji, usanga baragwije za diplomes ariko ari injiji zirimo zangiza igihugu/zangiriza abanyarwanda, hari kandi bagenzi babo inkandagirabitabo zidakozwa gutekereza.
Ndi mu bantu bize uko impunzi z`abanyarwanda zarwanirirwaga n`Inkotanyi zazatuzwa, n`uburyo byashoboka.
Ndi mu bantu batekereje kuva umunsi abagenosideri batsindiweho, buryo ki abarescape bakwitabwaho, buryo ki twashyingura mu cyubahiro abacu, buryo ki habaho rééducation y`abanyarwanda muri rusange.
Uyu munsi ibitekerezo byange biragusha ku ngingo yo gukora ibikwiye ngo ejo ejo bundi, abanyarwanda twese, abatutsi, abahutu n`abatwa, abayobozi n`abayobowe, tugire imibonere imwe n`imyumvire imwe y`amateka y`uRwanda, by`umwihariko ku ruhande rumwe génocide yakorewe abatutsi, ku rundi ruhande, amateka y`intambara n`ingaruka zayo mu Rwanda kuva 1990 kugeza abagenosideri batsinzwe, na nyuma gato bagerageza kongera gutera uRwanda.
Maze iminsi ntanga ibitekerezo mu gikorwa gikwiye kuzashoboka, cyo kuzibuka ubuziraherezo, de generation en génération, genocide yakorewe abatutsi, ku rundi ruhande hakanabaho kuzahora twibuka ubuzirahezo intambara y`uRwanda ya 1990-1994, mbese ibyacu bikaba nk`ibya genocide yakorewe abajuifs hamwe n`intambara y`Isi ya 1940-1945.
Gutekereza kuri iyi ngingo ikomeye yo kureba icyatuma abanyarwanda tugira lecture imwe ku mateka yacu abanyarwanda, umuyobozi wa CNLG abyita kugira ingengabiyekerezo ya genocide, kuriwe kubona ko uRwanda rukwiye kuzibuka ubuziraherezo izi tragédies zombi, abyita ingengabitekerezo ya génocide cyangwa double génocide.
Kwibuka iyi ntambara, umuyobozi wa CNLG Bizimana, sinzi niba hari icyo bimubangamiyeho; kwibuka iyi ntambara, hakubiyemo
byinshi, kw`isonga hakabamo libération (gufata igihugu no gutsinda abagenosideri), hakabamo no kwibuka impamvu zateye iyi ntambara, kwibuka abayiguyemo (honorer la mémoire des victimes militaires des 2 armées ainsi que des victimes civiles), no kubahiriza intwari zatsinze (kuziha impeta n`ibindi), byose bigakorwa neza neza nk`uko bikorwa na Israel n`ibihugu by`uburayi n`America) igihe cya commémorations za Shoah n`igihe cya commémorations z`intambara z`Isi (iya 1914-1918 n`iya 1940-1994).Imitekerereze nk`iyi ye, yo kutifuza izi commémorations zombi, ni ubuswa kuko gusiba ipagji ikomeye cyane y`amateka y`igihugu (gaumer une page grave constitutive de l`histoire d`un pays), ni ugusenya si ukubaka, bitihi se ni ukubaka ku musenyi.
Ntabwo millioni zigera kuri 70 bahitanwe n`intambara ya kabili y`isi, amateka avuga ko ababishe/icyabishe ari génocide, ntabwo commemorations z`iyi ntambara zivangwa na commémorations za Shoah, nyamara byombi bizahora byibukwa ubuziraherezo.
Rwanda naryo rukwiye kuzibuka ubuziraherezo amateka akomeye yarwo, by`umwihariko ayubakirwaho, uRwanda rwa nyuma ya 1994. Si umuyobozi wa CNLG ukwiye kuvuga ko bidakwiye, ese bimuteye ipfunwe?
Nakomeza bene iyi mitwalize, ndizera ko ababishinzwe bazahita babona ko adafite ubwenge bwamufasha nibura gupfundura udushumi tw`inkweto z`uwo yasimbuye kuri uwo mwanya.
Kuwa 22/08/2016
Tatien Ndolimana Miheto"
Envoyé de mon iPad
Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news: http://www.haguruka.com
https://www.facebook.com/haguruka
https://www.facebook.com/musabeforum
http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment