Bacunguzi, Bacunguzikazi n'incuti ba FDLR/FOCA Mugire ubwihangane mu bigeragezo duhura nabyo kuri uru rugamba twiyemeje rwo kubohoza u Rwanda, ntimucogore kuko inzitizi twasimbutse kugeza ubu nizo zari zikomeye. Dukomeze umutsi, turenda kusa ikivi!
Kuva tariki ya 27 Gicurasi 2016, koloneli Irategeka Wilson wari vise Perezida wa kabiri w'urugaga FDLR, yaragumutse, yanga ibyemezo yafatiwe na komite nyobozi yateranye nka Comité de Résistance National des FDLR tariki ya 23 kugeza 26 Gicurasi, kubera amakosa yo kutumvira ubutegetsi bumukuriye, no gushora impunzi z'Abacunguzi mu bikorwa binyuranye n'urugamba turwana rwo kuzirengera no kuzazitahana mu cyubahiro zifite ijambo mu gihugu cyacu. Kuva tariki ya 30 Gicurasi 2016, ari guhamagarira abacunguzi bamwe ba FOCA b'umutima mucye woroshye kugumuka bitabira icyo yita CNRD-ubwiyunge,(Conseil National pour la Réconciliation et la Démocratie) Yashingiye ibirindiro i Nyarubande (Bwito / Rutchuru)muri RD Congo.
Iryo gumuka rifite imizi kure ishingiye mu gushwanisha abacunguzi, no gushaka gusenya FDLR ngo aboneremo indonke y'amafaranga, no,kujya gutuzwa mu mahanga ya kure mu munezero.
Bacunguzi, Bacunguzikazi, mwibuke bya hafi, ibyo twagiye tubagezaho bya : la grande enigme des FDLR by'amacakubiri ya « ndugustes na kigustes » ; ibya CPC (Coalition des partis politiques pour le changement) ; ibya ERM (Equal Rights Movement), none bigeze na CRND-ubwiyunge. Nta bwiyunge nta bumwe Irategeka Wilson ashaka bw'abacunguzi, habe n'ubw'abanyarwanda. Kuko mu byo arimo gukora, ari kuvangura, yikururira, ahera ku aba Nyakabanda (Gitarama) aho avuka n'abandi babyitabira ku izina gusa ngo « ndi uwo mu majyepfo y'u Rwanda ».
Bacunguzi, Bacunguzikazi ibyo ni ibyo kwamaganwa. Hano muri Kongo, epfo na ruguru by'u Rwanda ubu tubyibonamo ? Dute kandi dufite/turi kumwe n'abatazi utwo turere n'aho tugabanira ! Mwivanemo ibyo bisigisigi by'amateka bibi, turangazwe imbere hazaza n'imibereho myiza y'abanyarwanda bari kumwe koko, bashyize hamwe mu Rwanda rwacu, twishyira tukizana nta mususu, dufite ijambo.
Bacunguzi, Bacunguzikazi mwime amatwi abo bayobozi bakuru babashuka ngo babacyure mu Rwanda mwububa, bo ngo bibonere ibihembo by'amahanga, inzu n'amamodoka, bo baryoherwe, musharirirwe cyangwa muri kuwunera mu mabuso ya Kagame.
Ubutegetsi bwa FOCA by'umwihariko, buramagana koloneli Irategeka Wilson n'abategetsi ba gisirikari bamuyobotse kwigumura mu nzego zose, bakomeje no kunyonya abacunguzi babashukisha intica ntikize y'udufaranga. Yo se izageza ryari. Bacunguzi, twakwibagirwa ibyagendekeye abo ba Mahoro Jerubali na cemuce (CMC : Commandement Miltaire pour le Changement ), na Musare na rudi ye (RUD : …) bashutse ? Ubu bahagaze he ? Gute ? Irategeka alias Lumbago niyo CRND se nibo gakiza gashya azaniye abacunguzi ?
Ubuyobozi bwa FOCA buragaya byimazeyo ibyo bigwari by'inda nini, binaniwe urugamba, byishakira inyungu hejuru y'agatwe k'abacunguzi n'abanyarwanda bose muri rusange, bitubuza kugera k'uburenganzira bwacu. Ubuyobozi buramagana kandi ibikorwa bigayitse bijyanye n'iryo gumuka by'ubusahuzi bw'ibikoresho binyuranye bya FDLR/FOCA, ibya bagenzi babo, n'iby'abaturage bagenda bayora aho banyuze hose ; kugera n'aho batwaye isahani n'ikiyiko ! Ibyo byose bizabazwe umugumutsi mukuru muri bo !
Ubuyobozi bwa FOCA, burasaba abacunguzi bakurikiye buhumyi abigumuye ko bashyira ubwenge ku gihe, bakibaza, bakisubiza, bakaba abagabo bakagaruka mu nzira nziza ya FDLR/FOCA. Bagarutse mu gihe kitarenze iminsi icumi uhereye tariki ya 1 Kamena 2016, bakagarukana ibikoresho by'Urugaga FDLR batwaye, barababarirwa. Nyuma y'aho n'Imana imbabazi ntiyazitanga.
Abinangiye, bakomeje gushukwa, ngo bagiye mu gisirikari gihemba buri kwezi, bazi uko byagendakaye aba twavuze haruguru, nibagende bazi ko bagiye kubacyura bugwate mu Rwanda kandi ko ingoyi ya Kagame ibategereje. Bibuke ko twasimbutse inzitizi nyinshi z'abakinisha politiki nka Higiro JMV, Rwarakabije Paul, Muhindo Hyacinte n'abandi… Basimbuke n'uru !
Ubutegetsi bwa FOCA burashima abatangiye kwitandukanya n'abo bagizi ba nabi bashaka gusenya FDLR, bafashijwe n'amahanga amwe y'iyi si abari inyuma, batazi "agati kateretswe n'Imana".
Ubutegetsi bwa FDLR/FOCA burashimira bunizeza abakomeje umutsi (résister ) ko bazi kureba kure heza hazaza ; kandi batibagirwa vuba amateka twanyuzemo y'u Rwanda ; barangaza imbere inyungu za rubanda nyamwinshi itsikamiwe ngo bababohore agahotoro k'ingoma mbi nkora maraso ya FPR Inkotanyi.
Ubuyobozi bwa FOCA burizeza kandi abanyarwanda bose, cyane b'impunzi aho bari hose ko itazatezuka, ku umugambi wo kubohoza abarengana bose k'uruhembe rw'umuheto niba inzira y'amahoro n'ibiganiro na Leta ya Kigali itabonetse.
Bacunguzi, Bacunguzikazi n'incuti ba FDLR/FOCA, dukomeze umutsi, tumenye ko Imana ifasha uwifashije kandi ko intsinzi iri hafi ! Twirinde amacakubiri y'uturere, izo ngumuke ziri gucengeza mu bantu. Amen !
Bikozwe tariki ya 3 Kamena 2016
B. MPENZI
LT GEN
Le Commandant des FOCA (sé)
Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news: http://www.haguruka.com
https://www.facebook.com/haguruka
https://www.facebook.com/musabeforum
http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment