Pages

Saturday, 18 June 2016

[haguruka.com] Re: ABANYAPOLITIKI BISOBANURA NGO BIKUREHO UBUHUTU BAZAMARISHA BENE WABO NABO BATISIZE.

 

Mukomere.
Njye ndemeranya na JB nkongera ho ko 
umuturange/abaturage bivuga peuple/ people mu Gifaransa no mu Cyongereza.
Umuntu utabyumva atyo ni we wagombye kutubwira uko we abyumva maze tukabiganira ho.

Nzinink



###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###
On Jun 18, 2016, at 9:18 PM, Jean Mbanda mbandajean@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:

 

Cher Jean Bosco


Je ne suis aucunement surpris par ta sage réaction . Néanmoins je constate que tu établis une équivalence et que tu définis ensuite.

On m'avait souvent dit que c'est ce qui se passe toujours quand on abuse de "google".Avec toi je crois en avoir une preuve nette.

Porte-toi bien!

PS: j'espère que ça ne t'as pas beaucoup fatigué.


 

Oh! La! La!,

Jean Mbanda, 
Quelle complication inutile! Entendez par Abaturage tout simplement "le citoyen du monde" dont voici la définition:

citoyen du monde , locution
Le samedi 18 juin 2016, Jean Mbanda mbandajean@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :
 

Mukibaho se Bavandimwe, Benegihugu, Banyabugingo namwe mwese mwibona nk'abacikacumu?


Nakurikiye nitonze ibi biganiro aliko ngerageza kwirinda kubyinjiramo kuko njye iby'amoko data witwaga Karera yabinsonauriye ukundi.

Igituma mbandikiye nagirango mpereye ku buryo mon frère et néanmoins ami Guillaume arangije son dernier commentaire, mbereke ko uburyo amagambo hafi ya yose dukoresha muli politiki akoreshwa nabi  kandi bikaba akarande.

Guillaume arangije avuga ati:"...Ikibazo ni imyifatire yacu nk'abaturage".

Ikibazo nahise nibaza nti ese njyewe usoma ibi ndi "umuturage" Guilaume avuga? Ese Guillaume we aribona muli uriya "muturage" avuga? Ese umuntu umaze imyaka irenga icumi atuye hanze y'Igihugu runaka ashobora kwiyita "umuturage w'icyo gihugu?

Byatumye ngaruka kw'itandukaniro ryaba riri hagati y'ay'amagambo akurikira uko ali atanu:

   1°) Gakondo
   2°) Umwimukira
   3°) Umuturage
   4°) Umunyagihugu n'
   5°) Umwenegihugu

Kuli mwe musanga ali rihe jambo ryakagomye GUKORESHWA muli iriya nteruro ya Guillaume?

Mbaye mbashimiye
   


 

Komera Bwana Habyalimana Janvier;

Uragira uti: 'Ari uko bimeze, umuntu yakwibaza ati kuki Premier Ministre Murekezi atahitamo ubwoko(idini) ashaka?
Ureste ko bitoroshye: ntabwo umuhutu yavuga ngo kuva ubu mbaye umututsi ngo bishoboke.
Cyangwa ngo umututsi ahinduke umutwa. (Janvier).

Aha urivuguruza. Premier Ministre Murekezi yabivuze ku mugaragaro ku manywa y'ihangu ko we ari umututsi. Kandi si we wenyine wahinduye ubwoko mu bihe bya vuba. Abandi twavuga ni Col. Nsekalije na Col. Uwihoreye. Birashoboka rero ko umuntu wiyitaga umuhutu, cyangwa se wari uzwi nk'umuhutu yahindura ubwoko. Ngira ngo urabizi ko gihe cy'Ubwami hariho kwihutura. Ku ngoma za Kayibanda na Habyarimana nazo, hari benshi bari bazwi nk'abatutsi bahinduye ubwoko bagahabwa indangamuntu yanditsemo Hutu. Kuva kera rero kugeza ubu, mu Rwanda birasanzwe ko abantu bahindura ubwoko. Nta gishya kirimo. Impaka zakurikiye coming out ya Prime Minister Murekezi avuga ko ari umututsi nirinze kuzinjiramo kubera ko numva ari uburenganzira bwe. None se niba Murekezi abona ko guhindura ubwoko bimufitiye inyungu, ni kuki atabikora. None se wabuza umuntu gukora ibiri mu nyungu ze kandi bitabujiwe n'amategeko? 

Ahari ka mugobeko, ni uko kuvuga ngo uhinduye ubwoko byo ubwabyo ntacyo byakumarira hatari ubutegetsi buguha inyungu zijyanye no guhindura ubwoko. Ubu mu Rwanda uwashaka guhindura ubwoko Kagame ashobora kubimwangira ndetse akanabimuhanira amurega gupfobya jenoside. Ni nayo mpamvu benshi badahindura ubwoko. Ubwoko bwemewe n'umutegetsi nibwo nise ethnie politique, ariyo igomba gucika byanze bikunze kugira ngo abanyarwanda tubane mu mahoro. Naho ubwoko umuntu yumva arimo (ethnie auto-identitaire), ntacyo butwaye ni affaire privée. Ubwoko abo muri kumwe bagutwerera (ethnie sociale) nabwo ubwabo ntacyo butwaye kuko abagutwerera ubwoko nta burenganzira bwawe babangamira hatari umutegetsi ubibashyigikiyemo.   

Urongera uti: 'Ni nk'uko ubu navuga nti ubu mbaye "umushi" , "umubamileke" cyangwa "umuluba". Cyangwa nti (races ntizibaho) kuva ubu mbaye "umuzungu"!.  (Janvier)

Ntabwo ushobora gufata icyemezo wenyine ngo ubaye umushi, umubamileke cyangwa umuluba. Bakwita umusazi. Kuki? Kubera ko abashi bafite agace batuyemo, bavuga ururimi shi, bafite imico n'imyifatire bihariye ibaranga (culture, moeurs et coutumes shi). Ababamileke nabo ni uko, abaluba nabo ni uko. Kuba umuzungu ni ibara ry'uruhu, urumva ko bidashoboka ko wowe wavuga ngo uretse kuba umwirabura ubaye umuzungu kandi ugifite uruhu rwirabura. 

Mu moko nyarwanda, cyane cyane Hutu na Tutsi, nta bimenyetso byihariwe (ururimi, aho batuye, imico n'imyifatire (culture), ndetse n'isura cyangwa ikimero) byihariwe n'ubwoko bumwe badasangiye n'abandi bo mu bundi bwoko. Niba nibutse neza umwanditsi witwa Sehene yaranditse ati: Il y a des tutsis qui ressemblent à des hutus et des hutus qui ressemblent à des tutsis. Rwose Janvier,  niba ibyo bimenyetso byihariwe n'ubwoko bumwe bihari, bimbwire kuko njye nabishakishije kuva muri za 92 kandi kugeza ubu sindabibona. 

Ibi ntabwo ari ukuvuga ko nta bwoko buriho mu Rwanda. Mu gihe hari abantu bavuga ko ari abahutu, abandi bakavuga ko ari abatutsi ni ukuvuga ko ubwoko buriho ni ubwo umuntu adashobora kubusobanura akurikije ibimenyetso bigaragara (critères objectifs). Ubwoko mu Rwanda, c'est fait de société que l'on ne peut ignorer. Ikibazo ntabwo ari ubwoko ubwabwo, ahubwo ni uko twabwitwayemo kugeza amagingo aya. Murabona ko uko twabwitwayemo byatubyariye imibabaro irenze kamere. 

Mbona rero kwitwara mu moko yacu nk'uko twitwara mu madini yacu byadufasha kubana mu mahoro kandi n'ubwoko butavuyeho, buhoro buhoro bikazagera igihe ubwoko butagifite ingaruka ku munyarwanda. 
Reka mbasetse: Ejo hashize ku wa gatanu tariki ya 17-06-2016 nahuye n'umu-Notaire. Arambaza ati: 
-Ukomoka he? 
-nkomka mu Rwanda.
-Ese wambwira aho igitandukanya abahutu n'abatutsi. Ni intara batuyemo? Ese ni urulimi muvuga? Ese ni umuco (culture)? 
-Ibyo byose turabisangiye. 
-None se ni AMADINI?
_Oya, ntabwo ari amadini ariko bisa nkayo. Naraye mbyanditseho. 

Umuti w'ikibazo cy'ubwoko mu Rwanda, ni uko twebwe abaturage twareka kugendera ku bwoko, tukangira umutegetsi kutwemerera ubwoko. Nibyo navuze ko ethnie politique igomba gucika. Mu gihe twebwe abaturage tukigendera ku bwoko, ntakabuza umutegetsi azakoresha ubwoko kugira ngo agere ku butegetsi, cyangwa se aburambeho. Ni murebe nk'aha twahungiye mu mahanga. Aho kugira ngo twese twumve ko turi impunzi noneho dushyirehamwe turwanye icyatumye duhunga, ahubwo bamwe baravuga ngo: turi impunzi ariko turi abatutsi, abandi nabo bati: turi impunzi ariko turi abahutu. Ngaho aho ikibazo kiri. Ikibazo ntabwo ari abategetsi bacu, ikibazo ni imyifatire yacu nk'abaturage

Mukomere, dukomeze dusangire ijambo. 

Guillaume Murere





On Friday, June 17, 2016 1:48 AM, "Habyalimana Janvier janvierhabyara@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:


 

Netters,

Ku byerekeye amoko y'i Rwanda, G. Murere hari aho yanditse ati:
"... Mbese twabyitwaramo nk'uko twitwara mu madini: Umuntu ahitamo idini ashaka, akarihindura igihe ashakiye ..."

Ari uko bimeze, umuntu yakwibaza ati kuki Premier Ministre Murekezi atahitamo ubwoko(idini) ashaka?

Ureste ko bitoroshye: ntabwo umuhutu yavuga ngo kuva ubu mbaye umututsi ngo bishoboke.
Cyangwa ngo umututsi ahinduke umutwa.

Ni nk'uko ubu navuga nti ubu mbaye "umushi" , "umubamileke" cyangwa "umuluba". Cyangwa nti (races ntizibaho) kuva ubu mbaye "umuzungu"!. Nti bishoboka.

Mugire amahoro.

Janvier.






On Thursday, June 16, 2016 4:06 PM, "Sebatware André abatware@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:


 
Ubututsi bwa Makuza, ni Rizinde akimara kuba Maneko nyuma ya Coup d'Etat ya korewe Président Kayibanda, wagiye gucukumbura mu mafishi y'abakozi bo hambere asanga Makuza baranditse ko ari umututsi, ariko ibyo numvise bavuga, sinabihagazeho, ngo bamuciye amafaranga (amende) ya falsification des documents, noneho bamusubiza ubuhutu bwe, et non ubututsi. Icyo nemeza nuko ari muri Repubrika yambere ari n'iya kabiri, Anastase Makuza yarazwi ko ari umuhutu.


De : "Guillaume Murere murere_guillaume@yahoo.ca [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
À : "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Envoyé le : Jeudi 16 juin 2016 12h49
Objet : Re: *DHR* ABANYAPOLITIKI BISOBANURA NGO BIKUREHO UBUHUTU BAZAMARISHA BENE WABO NABO BATISIZE.

 
Uko nakomeje kubitekerezaho kuva muri za 92, nasanze ubwoko nyarwanda buri ugutatu. Reka mbibasubiriremo. 

1. Hari ubwoko umuntu yumva arimo (ethnie auto-identitaire)
Ubu ni ubwoko umuntu ababyeyi cyangwa abaturanyi baba baramubwiye ko arimo, umuntu akabifata nk'ihame. Wamubaza uti: Ubwoko bwawe ni ubuhe, akagusubiza ati: 'Ndi umuhutu', 'ndi umututsi' cyangwa 'ndi umutwa' kandi yenda atazi n'icyo ubwo bwoko yumva arimo buvuga. Ubu bwoko umuntu yumva arimo nta kamaro kuko ntacyo buguha nta nicyo bugutwara.  

2. Hari ubwoko abaturanyi (l'environnement) bakubonamo (ethnie sociale).
Ubu ni ubwoko abo muri kumwe bagutwerera: 'Kanaka ni umuhutu', 'Kanaka ni umututsi' cyangwa 'Kanaka ni umuhutu', 'Kanaka ni umututsi'. Ubu bwoko umuntu atwererwa n'abaturanyi bushobora kuba buhuye n'ubwoko umuntu yumva arimo cyangwa se bitandukanye. Ubu nibwo bwoko bw'ibanze cyane cyane mu gihe cy'imidugararo. Ubwoko abaturanyi bagutwerera nibwo umuntu azira. Iyi niyo mpamvu nkoresha amagambo 'uzwi nk'umuhutu (réputé hutu)', 'uzwi nk'umututsi (réputé tutsi)', 'uzwi nk'umutwa (réputé twa)'. 

3. Hari ubwoko umunyagitugu agutwerera (ethnie politique)
Ubu ni ubwoko umunyagitugu akwemerera mu nyungu ze za politiki. Nk'urugero, Kagame, mu nyungu ze yahisemo gukoresha inyito ya 'Jenoside yakorewe abatutsi'. Ni ukuvuga ko abo Kagame yemeye nk'abatutsi bahita baba abacikacumu (victimes), abandi bakajya mu mukumba w'aba-jenosideri cyangwa se abashobora kuba abajenosideri. 
Nka buriya uriya ngirwa Premier Ministre Murekezi uherutse kuvuga ko ari umututsi, Kagame atabimwemereye ntacyo byamumarira. Urundi rugero: Makuza Anastase, wari umuparimehutu ukomeye, twakuze tuzi ko ari umuhutu, ariko nyuma, ubutegetsi bwa Habyarimana bwaje kumurega ko yabeshye ko ari umuhutu kandi ahubwo ari umututsi. Bamuciriye urubanza, bamusubiza irangamuntu yanditsemo tutsi,ndetse bamuca n'amafaranga. 
Ubu bwoko umutegetsi yemerera umuntu nibwo cyane cyane umuntu azira. 
Mboneyeho kwibutsa ko njye nemera 'Jenoside yakorewe (abazwi nk') abatutsi bari imbere mu gihugu'. 

TWABYIFATAMO DUTE

Ko umuntu yiyita umuhutu, umututsi cyanwa umutwa ntacyo bitwaye, ni uburenganzira bwe bwa muntu. Tugomba, dukwiriye kubimwemerera, tukabimwubahira, ntawe ukwiriye kubimugishaho impaka. 

Twebwe abaturage, dukwiriye kwirinda gutwerera abantu ubwoko kuko muri buriya bwoko bufite ibyasha (connotations négatives). Iyo umuntu atwereye undi ubwoko aba amuteye bya byasha, akamubonamo bya byasha aho kumubonamo umuntu. Utwerera umuntu ubwoko aba amwambuye ubumuntu. Kizito Mihigo araririmba ati: 'Ndi umunyarwanda ijye ibanzirizwa na ndi umuntu'.  Ahogutwerera umuntu ubwoko, ujye umubaza akubwire ubwoko yumva arimo. 

Biriya abanyagitugu bacagura abaturage bakurikije amoko byari bikwiriye gucika. Hari hakwiriye kujyaho itegeko ribuza amashyirahamwe rusange (organisations publiques), uhereye kuri Leta ubwayo, gucagura abanyarwanda hakurikijwe amoko. 

Muri make mbona ubwoko twari dukwiriye kuburekera umuntu ku giti cye bukaba du domaine privé, nyirabwo akabukoresha icyo ashaka. Mbese twabyitwaramo nk'uko twitwara mu madini: Umuntu ahitamo idini ashaka, akarihindura igihe ashakiye, kandi amategeko abuza amashyirahamwe rusange gucagura abantu hakurikijwe amadini. 

Mugire amahoro n'ubugingo. 

Guillaume Murere




On Thursday, June 16, 2016 4:36 AM, "mikeno carlos mikenocarlos@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:


 
Peace wo ku Ntabaza,
Aya ni amatiku uzanye hano kuko ntaho Padiri yakosheje avuga uwo ariwe.  Et puis nkwibutse ko iturufu yubuhutu yabaye butuyu! Compris?
Nuwabwihakana bitewe nibihe turimo jye namwumva.
Nabatutsi bihakanye ubututsi selon les situations ariko ntibyababujije kubugumana ku mutima...ubwooko nubwo ku mutima. Compris?


On Thursday, June 16, 2016 10:55 AM, "innocent_twagiramungu Innocent_twagiramungu@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:


 

ABANYAPOLITIKI BIRIRWA BISOBANURA NGO BIKUREHO UBUHUTU NIBO BAZAMARISHA BENE WABO NABO BATISIZE.  http://intabaza.com/?p=938

  • FacebookLinkedInRSS FeedEmail
Intabaza.com

(Kinyarwanda) ABANYAPOLITIKI BIRIRWA BISOBANURA NGO BIKUREHO UBUHUTU NIBO BAZAMARISHA BENE WABO NABO BATISIZE.

ok
  • Views 533
  • Rating 12345
Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.
Banyarwanda banyarwandakazi, abakurikirana politiki yo mu Rwanda mwabonye ukuntu abahutu bataye imitwe birirwa bihakana ubwoko bwabo batanga na bene wabo ngo babamanike bibwira ko ingoma iyobowe n'agatsiko k'abatutsi kazababeshaho nkaho ariko Imana. Nagize ngo iterabwoba riyoboye u Rwanda niryo ryabahahamuye bata ubwenge. None ko mbona n'abari hanze y'u Rwanda bagiye guta imitwe kubera kwitwa abahutu? Mukulikire iyi AUDIO (abatumva icyongereza bambabarire mwabaza abacyumva) aho Thomas Nahimana ari kuganira kuri Radio Jefferson Public Radio ivugira muri Amerikahttp://ijpr.org/post/surviving-violence-rwanda#stream/0
Icyo nshaka kuvugaho gatoya niri jambo Thomas yasubije umuzungu wari utangiye amubaza ati: "Thomas Nahimana, uri umunyarwanda wacitse ku icumu rya jenoside? (uyu muzungu ntabwo yavuze jenoside yakorewe abatutsi !!!)" arakomeza….
Dore uko Thomas Nahimana yasubije:
"I am not really a survivor of genocide because I am not a Tutsi; but I was born in a very mixed family where there is Tutsi and Hutu and by my Father, I am a Hutu". Mu Kinyarwanda bivuga ngo:
"NTABWO MUBY'UKURI NDI UMUCIKACUMU WA JENOSIDE KUKO SINDI UMUTUTSI; ARIKO MVUKA MU MURYANGO UVANGAVANZEMO CYANE ABATUTSI N'ABAHUTU, NKABA NDI UMUHUTU KU RUHANDE RWA DATA. (Padiri Thomas Nahimana)
Banyarwanda banyarwandakazi, Iyi politiki irimo gukinwa n'abahutu bari gusunikwa n'abazungu babaha amafaranga bakabategeka nuko bavuga ibibazo byabaye mu Rwanda, ntaho izageza rubanda. Uko njye mbibona rubanda iracyagaraguzwa agati. Jenoside yakorewe abahutu irahari ahubwo inyongwa n'abayikoze (abazungu n'inkotanyi)- KUKI ABAHUTU BABAFASHA KUYINYONGA?
Iki kibazo cyakomeje kuba ihurizo mu bahutu kuko ngo nibavuga ko bakorewe jenoside, LONI na Kagame mwene Kazungu bazabica cyanga Kazungu uwo abime amafaranga yo gukora politiki yo kubeshya rubanda. Iyi Rubanda uko mbona, igiye kuzaguma ku kayo niba itabonye LEADERSHIP IHAMYE (abayobozi nyakuri)
Kugeza n'ubu abahutu biyemeje kugendera kuri narrative ya LONI n'abatutsi ko Jenoside ari ukuvuga ihonyabwoko ryakorewe abatutsi gusa, naho ihonyabwoko ryakorewe abahutu ryo rikitwa Ubwicanyi bushobora kwitwa jenoside LONI nibyemera. Loni ntizabyemera kuko niyo yayoboye jenoside yakorewe abahutu muri Kongo, indege za LONI (cg za USA kuko ariyo mubyukuri iyobora LONI) zayoboraga inkotanyi zirimo zica abahutu zabonywe n'isi yose. Abahutu bicwaga kuva muri 1990 mu majyaruguru y'igihugu imiryango ikazima, LONI yarareberaga. N'ahandi hose abahutu bamazwe nizo nkotanyi, LONI yararebaga. None ninde wakagombye gusobanura itsembabwoko ryakorewe abahutu kuva muri 1990 kugeza n'ubu niba atari abanyapolitiki b'abahutu ubwabo? None ko abo banyapolitiki mbona hafi ya bose barwanira kwivanaho ubuhutu nubwemeye akavuga ko ubuhutu bwe ari agace gatoya? Ese u Rwanda abanyapolitiki b'abahutu bategura rutaniye hehe n'urwa FPR- Inkotanyi? Umunyamahanga yararebye ibibera ku isi ati: UN PEUPLE SANS HISTOIRE N'A PAS D'AVENIR. ni ukuvuga ngo: IYO ABANTU BIHAKANA AMATEKA YABO, BABA NTA HAZAZA BAFITE; mbese baba barimo kurangira ku isi.
Ibintu bigeze iwa Ndabaga:
Hari abahutu nka ba Bizimana J Damaseni, na ba bandi bandi birirwa bisobanura uko intanga zababyaye zasaga ko zari umweru ariko zikaza kwitwa umukara none ubu zikaba zarogejwe nanone ngo zongere zemerwe n'agatsiko k'abatusti kigize ishyano hariya mu Rwanda no mu karere. Abo bahutu ntibari mu Rwanda gusa, murebe neza bari no mu mashyaka yo hanze yitwa ngo araharanira kubohora rubanda. Aba bahutu bashaka ko umuhutu wemera ubwoko bwe azacibwa umutwe ni bazima? Nta munyarwanda nigeze numva mu mateka uvuga ubwoko bwe areba ngo amaraso yanyina na nyirakuru. Ubwoko bw'abana ni ubw' umubyeyi w'umugabo ariko amahano twagushije iki gihe ngo kubera ko umuhutu yiswe umwicanyi, ni amahano ateye ubwoba. Ese kuki baterekana ibikorwa byabo ko aribyo ngombwa, kuki bagomba guta igihe mu byo kwisobanura amaraso na genes na DNA?
TWAKORA IKI?
Hagomba resistance kuri aba banyapolitiki bakora buraya. Abahutu bagifite umutima niberure basobanure ko bakorewe itsembabwoko ( jenoside). Ese aba bahutu batemera ko benewabo bakorewe itsembabwoko bataniye he n'abatubuza kwibuka abacu ? Tumenye ko abahutu nka Thomas Nahimana urimo kujijinganya ngo afite genes z'ubuhutu ariko nkeya tatatata, tumenye ko atari rubanda bakorera. Abazungu bababeshya ko bazabaha ubutegetsi nibo bababuza kuba abahutu. Ese niba bumva kuba umuhutu biteye isoni baba biruka inyuma y'abahutu ngo baze kubayoboka kubera iki? Keretse niba ari ukubashakira kuzaboza ubwonko nka bya bindi Kagame n'abamotsi be bakorera abahutu mu Rwanda. Dukeneye kumenya abantu nibyo barimo kwirukamo. Kugira information kuri aba bagabo bariye karungu niyo étape ya mbere ikomeye. Kuko nitutabamenya, tuzabakurikira kubera kwemera ibinyoma byabo batugushe mu ruzi turwita ikiziba. Nitumara kumenya ukuri kuri bo, abakunda igihugu na rubanda rwababyaye cyangwa bavukana, bazakenyere bakomeze, barwanire uburenganzira bwabo badatinya gupfa kuko amaherezo yacu ni ugupfa, ariko naho twapfa amaraso yacu imbwa ntizizayanywere ubusa.
Icyo nabwira abanyapolitiki bisobanura ngo batitwa abahutu:
Wowe munyapolitiki ufite ubwoba bwo kuba uri umuhutu sigaho no gushaka abayoboke mu bahutu ujye gushaka abo wasuzumye ngo bafite ubuhutu ariko butari ubuhutu. MBEGA AKAGA!!! Kwisobanura ukabira icyuya ngo batakwita umuhutu ntibizabuza bene Kanjogera kugukubita agashoka kandi LONI ikabiha umugisha.IMANA YADUHAYE ISHUSHO ISHAKA KANDI IBONA ARI NZIZA. YIKORESHE MU KURI NUBIZIRA SI ISHYANO AHUBWO NIRYO SHEMA.
Umusomyi w'Intabaza
Peace



Envoyé depuis mon appareil Samsung












--
SIBOMANA Jean Bosco
Google+: https://plus.google.com/110493390983174363421/posts
YouTube Channel: http://www.youtube.com/playlist?list=PL9B4024D0AE764F3D
Fuseau horaire domestique: heure normale de la côte Est des Etats-Unis et Canada (GMT-05:00)

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development