Bwana A. Simhunga, J. Ngarambe, turabasuhuza tubashimira kuba mushyira ibizwi ku karubanda
Dore ubusabusa umuntu yabongereraho:
1. Ni murore no muli iyi link ibyanditswe n'abahanga, byerekana neza ibijyanye n'imizi y'igihingwa cy'ibigori, ukigereranije n'ibindi bimera (Mekonnen K, Buresh RJ, Jama B. 1997. Root and inorganic nitrogen distributions in sesbania fallow, natural fallow and maize fields. Plant Soil 188:319-327).
Ibindi muvuga nibyo. RPF ijya ikunda guhubuka nko mw'iyica ly'abo idakunda cyangwa se guhita ikora ibitunvikana bitanahwitse, nta kureba ingaruka. Buliya wabona barasomye ibyo abo ku ngoma ya Habyara bavugaga (nka regionalisation des cultures, imidugudu nk'iyageragezwaga i Rango, amaterasi y'indinganire, etc.) nuko bati reka tubarushe duhita tubishyira mu ngiro batibajije icyatumaga abo basimbuye barasyetaga ibirenge. Nyamara se ba Dr B.Runyinya, etc. ntibali babasanze, nuko aho kubareka ngo baberekere uko byakorwa bagahitamo kubatoteza babigizayo!
Ni nuko batangiye guhura n'ingorane mu rubyiruko, ahagiye kuzagaragara ko hize ubwoko bumwe, kubera guhimana mu buswa no guhonya abigishaga, kandi igihugu ali icyabose. Rero shenge bahakana ukubaho k'ubuhutu n'ubututsi kandi alibyo bashingiraho muli politiki itandukanya
bakora! Nguko nuko bibutse akamaro k'ubukerarugengo bamaze kulimbura amaparki n'amashyamba ngo balihora kuli Habyarimana wababwira ati "dutekereze neza, gusenya ibidukikije siwo muti urambye w'ibibazo bya Rwanda"!
2. Naho CURPHAMETRA ni byo koko yali igeze kure, n'iliya Bare ya Kibungo yali imaze gushinga imizi. I Butare tulibuka habaye umuzungu witwaga L. van Puyvelde, ali mubahesheje lettres de noblesse ubu bushakashatsi ( Ethnopharmacologie: sources, méthodes, objectifs : actes du 1er ... ,
Recherche développement et production de medicaments : à base ... , Van Puyvelde, Luc - UniCat-Search ).
Rwangabo koko yabaye umwe mu banyarwanda bayoboye CURPHAMETRA. RPF? interahamwe? bamwishe amaze gufata doctorat (PhD) muli university of Nairobi, amaze no guhabwa ubuprefe bwa Butare. CURPHAMETRA yakorwagamo kandi na botaniste, Dr X. Ayobangira wali ufite PhD ya universite de Lille, hamwe n'umuganga witwaga A. Ndangiza, wali umaze gukora "specialisation en medicaments (PhD)" muli universite de Liege, akaba yaravuliraga hamwe n'abagihanga haliya i Butare hafi ya stade Huye. Halimwo n'abandi bayikoramwo benshi ubu bicecekeye bimwe by'abanyarwanda. Aba bashakashatsi bali bamaze koko kugera kuli byinshi, umengo kandi RPF itashobora kubisiba cyangwa se kubyiyitilira kuko babyanditse henshi itagenzura!
Icyokora umwanzuro ni umwe: Muntu ajye akora alyaho, kuko umusimbura cyangwa se umusigire adashima!
Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news: http://www.haguruka.com
https://www.facebook.com/haguruka
https://www.facebook.com/musabeforum
http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment