Pages

Tuesday, 1 March 2016

[haguruka.com] Bulya imigani ivuga akaliho

 

Ibyo tubona ubu bulya byali byarahanuwe cyera! 

HE atabaza baliya bo muli Harvard Univesity ngo bamufashe gucyamura abanyarwanda, babe bamuha amahoro bemera undi ubayobora, yatanze urwenya rwiza cyane rwo hejuru. Hali imigani ya Rwanda ibili ibyibutsa. 

Uwambere ni umwe wa Semuhanuka agiye gusabira umuhungu we. 

Bavuga ko bageze mu nzira, nuko Semuhanuka  akagabulira ikibondo cye inkeli bali babonye. Aliko ntiyakibwira ngo cyiyunyuguze, inkeli zafashe mu menyo zivemo. Nuko bageze kwa Sebukwe, Semuhanuka atangira imisango. Abwira kwa Sebukwe ati "Erega narwaje igituntu, niba mushaka kubimenya naseke murore". Umuhungu afunguye umunwa babona umutuku mu menyo ni wose. Nuko Semuhanuka ati "" Sinabasaba gushyingira umunyagituntu, aliko narakoye. Niyemeje rero kurongora uliya mukobwa ntakundi nabigenza". Nuko Semuhanuka atwara umugeni atyo, aramurongora umuhungu ataha yimwije imoso. Aliko ntibyarangiliye aho, umuhungu yashatse uko azisubiza uwo yakunze, nubwo atali akili isugi. 


Umugani wa kabili ni uwa Nyirarunyonga ashaka gusenda umukazana we

Nyirarunyonga yafashe intango ayuzuza amazi, ashyiramo igishyimbo kimwe nuko arapfundikira atereka ku ziko; acana umuliro. Umaze gufatwa, ahamagara kaza ati  "Kobwa, enda usigare ucaniliye iyi nkono. Nashyizemo byose ntiwirwe upfundura ngo uragira icyo usuzuma. Njye nsanze abahinzi ubwo turaza kulya bihiye saa sita". Nyirarunyonga asanga abahinzi be, umukobwa nawe aracanira aliko akunva bitogota nkaho ntakili mu ntango uretse amazi. Arapfundura ngo arebe ikili kuba, nuko asanga atetse amazi masa. Ahita ajya mu mutiba, adaha ibishyimbo ashyira muli ya nkono, arongera arapfundikira aracanira. Saa sita biba birahiye na Nyirarunyonga n'abahinzi be baba baratashye baje kulya. Nyirarunyonga ibinezaneza byali byamusaze kuko yibwiraga ko agiye kubona imhanvu yo gusenda umukazana, amushinja ko yajabuye intango kandi akayilya yose aka Ngunda. Ibi byose kandi bikaba byabonwe n'imbaga y'abantu. Nuko Nyirarunyonga n'imhuwe nyinshi alicara, ati "ngo arura utugabulire Mafubo we!" 

Nuko umukaza afata intara nini cyane, maze asukaho ya ntango y'ibishyimbo byahiye neza. Bisendera intara biranasaguka, abahinzi babibonye batangira guhongobokwamo ibintu nka kumwe byagendekeye bamwe batungutse imbere y'amasahani yuzuye indyoheshabirayi. Nyirarunyonga arumirwa ko atsinzwe ataburanye, abona ko umukaza koko yaje aje kandi azi neza ko hasanzwe


None HE nawe amaze gukona abanyarwanda, ajya muli Harvard kubasaba kumufasha kubona abagabo i Rwanda, ngo yuzuze bimwe yadusezeranije ko nabura umusimbura muli 2017, azaba yarayoboye nabi! 

Ntazaturenganye atugerekera, abahamya ko ali umuyobozi mubi ni za miliyoni eshatu zasinye ko Rwanda nta muntu ifite wamusimbura, bakabimugaragaliza ndetse bajya ababibyinira mu nteko ishinga amategeko ya Rwanda (come and help me to convince Rwandans that they do not need me (said HE: unva ku minota 1:29-1:32)).


http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2016/02/28/boston-paul-kagame-yahuye-na-challenge-atari-yiteguye-kuri-harvard-univerisity



__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development