Pages

Monday, 9 November 2015

Re: [haguruka.com] Re: [uRwanda_rwacu] Ikinyarwanda gishobora kuvanwa mu ndimi z’ubutegetsi zemewe

 

Ngizo za EAC zatumye u Rwanda ruba dumping field z'ibicuruzwa byo mu Bugande na Kenya. Imyaka irenze 20 u Rwanda ntaho ruragera ngo narwo rwohereze ibyo rwakoze muri EAC. Uzines ziyongeyeho mu Rwanda zibarirwa ku ntoki.

Ahubwo Kagame yashatse no guhindura ikerekezo cy'imihanda n'imodoka kugira ngo ahuze na EAC kabndi abone uko agura ibipapuro by'imodoka zikorererwa muri Kenya. Yatekereje neza yisubiraho. Ibyo bimodoka bikorerwa muri Kenya byamaze abantu   ku mihanda buri munsi kuko bidakomeye.

Ngaho bararilimba EAC  ariko imfasahanyo ziva muri Amerika n'u Burayi. Amadevises aturuka mu mfashanyo, ntaturuka mu byagurishijwe hanze. Nta nalimwe muri ayo madevises rikurwa muri EAC.

Iryo terambere bahora barilimba rituruka he? Ubu harya umturage w'umuyrwanda afite amafaranga angahe ku mufuka, arya kangahe ku munsi uretse kurarira urwagwa, ibijumba, ubugali n'umusururu ?




On Monday, 9 November 2015, 19:38, "Samuel Desire sam4des@yahoo.com [haguruka]" <haguruka@yahoogroups.com> wrote:


 
Kagame ntabyo atagiramo ibikabyo: Ngaho za conferences , ngaho za computers abadepite bafite umu ntoko nk'umurato, ngaho za RwandaAir zitunguka, ngaho Rwanda without borders, ngaho za Facebook mu kinyarwanda, ngaho za EAC communities zatuzaniye gucuruza abantu, ngaho za Twitter ba Mushikiwabo boherezaho messages zitukana n'ababuze ababo, ngaho za twitter aba Ministiri bakoresha batanga rapports z'ibyo bakoze n'aho bari. Nk'ibyo byose bimariye iki umuturage? Ninde wakijijwe na Facebook uretse uwayishizeho ashaka kurya abantu amafaranga. Facebook imaze kuvumburwa ko ari ukubeshya no guteza igihe abantu.

Kagame ati indimi sizo zitera ibibazo kuko hari n'abafite izirenga 200 nyamara nta bibazo bagize nk'ibyo twagize.Aha yavuze ukuri limwe gusa mu buzima bwe bwose. None ati i Kinyarwanda ni mugikure mu itegekonshinga. Aha Igihe.com yaba yibeshye cyangwa se ari ukuyobya gusa. Ni igifaransa bagamije gukura mu itegekonshinga. Igifaransa kuba cyari mu itegekonshinga ntacyo byamaze kuko ntibyakibijije gahunda yo kukirandurwa burundu mu gihugu kandi n'yo gahunda iracyakomeza. Bashatse rero bagikuramo.



On Monday, 9 November 2015, 19:07, "Samuel Desire sam4des@yahoo.com [uRwanda_rwacu]" <uRwanda_rwacu@yahoogroups.com> wrote:


 
Abo kwa Kagame bagira ubwirasi burenze urugero. Izi computers se mbona bashinze imbere yabo zimaze iki? 
Baba basoma iki? Baba bandika iki se ?Ko nabonye no bihugu byateye imbere za computers zidakoreshwa nkuko Kagame abitwereka. Ibi n'ibikabyo by'abana.



On Monday, 9 November 2015, 17:21, "SHEMA shimamungu@gmail.com [uRwanda_rwacu]" <uRwanda_rwacu@yahoogroups.com> wrote:


 
Umushinga w'Itegeko Nshinga rivuguruye uri kuganirwaho muri Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere Myiza mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, mu ngingo ya 8 uteganya ko Itegeko ngenga rishobora kongera cyangwa kugabanya indimi zemewe mu butegetsi, Ikinyarwanda akaba ari rumwe mu ndimi zirebwa n'iyo ngingo.
Nk'uko bisanzwe mu Itegeko Nshinga ry'u Rwanda, ururimi rw' igihugu ni Ikinyarwanda, mu gihe indimi zemewe mu butegetsi ari Ikinyarwanda, Icyongereza n'Igifaransa.
Iyi ngingo yagiweho impaka ubwo Senateri Jean de Dieu Mucyo yavugaga ko mu ngingo ya 8 hari igika cyamuteye impungenge, kigaragaza ko ururimi rw'ubutegetsi rushobora kuvanwamo cyangwa rukongerwamo n' itegeko ngenga, kandi n' Ikinyarwanda kigaragara muri izo ndimi.
Senateri Mukasine Marie Claire we yagize ati "Umunsi hari uzazana icyo gitekerezo, maze yakigaragaza Abanyarwanda bakagishyigikira cyagera no mu Nteko Ishinga Amategeko bakagitorera, njye nta mpungenge mbibonamo."
Ku kijyanye no kuba indimi z'ubutegetsi zishobora kugabanywa, Senateri Tito Rutaremara yavuze ko iyo ngingo ifite ishingiro.
Yagize ati "Niba basanze wenda Abanyarwanda batagikoresha Igifaransa, Igishinwa aricyo kivugwa cyane, ubwo bazabireba. Bigomba kujyana n'inyungu. Mbere kubera ko twakolonijwe n'Abafaransa, Abanyamerika bo bakoloniza Isi yose, ariko hari igihe Abashinwa wenda aribo bazaba badufitiye inyungu."
Yakomeje agira ati "Igihe Abanyarwanda bazavuga bati ntitugishaka Ikinyarwanda, ubwo hazaba hari impamvu, ariko sinzi ko bizaba."
Visi Perezida wa Sena, Gakuba Jeanne d' Arc, yasobanuye ko Ikinyarwanda gishobora kuvanwa mu ndimi z'ubutegetsi kigasigara ari ururimi rw'Igihugu bityo ko nta mpungenge bikwiye gutera.
Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite ushinzwe ibikorwa by'Inteko, Jeanne d' Arc Uwimanimpaye, yavuze ko bateganya iyongerwa cyangwa igabanywa ry' indimi z'ubutegetsi batekerezaga ko hakwiyongeramo Igiswahili.
Yagize ati "Igihe hazaba ho igisekuru kizemeza ko Ikinyarwanda kitaba ururimi rw' ubutegetsi, ubwo bazabikore, ariko ruzaba ururimi rw'igihugu […]Ubwo twatekerezaga kuri iyi ngingo twatekereje ku Giswahili, tuvuga tuti tugeze muri EAC tugasanga bikenewe twacyongeramo."
Imyandikire y'inyandiko z'ubutegetsi
Senateri Bernard Makuza yavuze ko "Uburyo iyo ngingo yanditse muri iri vugurura ikuraho urujijo kuko ivuga ko Inyandiko z'ubutegetsi zishobora kuba mu rurimi rumwe cyangwa ebyiri cyangwa zose mu zemewe mu butegetsi."
Senateri Rutaremara we yavuze ko kwandika muri izo ndimi cyangwa rumwe muri zo biboneye, hakwiye kuzajya harebwa itsinda ry' abantu rigiye kwandikirwa, kubera ko ngo "Ugiye nko kwandikira abantu mu mudugudu, hakoreshwa Ikinyarwanda."
Mu gusobanura Visi Perezida w' Umutwe w'Abadepite, Jeanne d' Arc Uwimanimpaye, yagize ati "Ikindi twagendeyeho ni igikorwa cyo gukurura abashoramari. Ntabwo niba hari nk' abashoramari baje twabategeka ngo inyandiko zabo bazihindure mu Gifaransa cyangwa mu Cyongereza."
Yakomeje agira ati "Ntabwo twabihuza n' imitangire ya serivisi, kuko nko kwandika igazeti ya Leta ababikora bazakurikiza abo bigenewe, ariko ntabwo twabategeka ngo bakoreshe indimi runaka."
Komisiyo ya Politike n' Imibereho myiza ikomeje kuganira kuri uyu mushinga w' Itegeko Nshinga rivuguruye, kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ugushyingo ikaba yasuzumye ingingo 10 zibanza, Mbere ya saa Sita.
Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite ushinzwe ibikorwa by'Inteko, Jeanne d' Arc Uwimanimpaye (wambaye umwenda utukura)
malo@igihe.rw






__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)
___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development