----- Forwarded Message -----
From: Agnès Murebwayire <agnesmurebwayire@yahoo.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Sunday, 20 April 2014, 7:25
Subject: *DHR* Mgr Mbonyintege ngo gusaba imbabazi si ibyo kiliziya gatulika yigishwa
Mwaramutse,Nk´uko tubisoma mu butumwa yageneye abakristu kuri uyu munsi wa Pasika, Musenyeri Mbonyintege aragaruka ku bikomeje kuvugwa ko hari abatunga agatoki uruhare rw abagatulika na kiliziya mw´itsembabatutsi.Musenyeri avuga ko "Kiliziya Gatolika yigeze gusaba imbabazi ku mugaragaro mu isozwa rya Sinodi yo 2000, kandi n'ubundi izahora izisaba. Gusaba imbabazi no kuzitanga si ibyo Kiliziya yigishwa. Ariko guhatirwa gusaba imbabazi uvanga amateka y,igihugu n'ayajenoside ubwayo bigeraho bikaba imvange isaba ubushishozi. Kubera kutumva neza Kiliziya n,icyo bayisaba bikurura impaka mu bantu zitari ngombwa."Dore uko abivuga mu magambo arambuye, nk´uko tubisoma mw´ijambo rye riri ku rubuga igihe.com"Bakristu bavandimwe, ndifuza kubagezaho ubutumwa kuri uyu munsi wa Pasika ya Nyagasani, Pasika yacu kandi, bukubiye muri izi ngingo uko ari ebyiri:Ingingo ya mbere ni ukongera kwifatanya namwe mu guhamya ukwemera kwacu mu rupfu n'izuka bya Nyagasani Yezu dushingiye ku masomo matagatifu aranga iyi minsi itatu mitagatifu ya Pasika.Ingingo ya kabiri rero nshaka kubagezaho ni uko nk'uko mubizi uyu mwaka twibutse ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Muri iyi minsi hakunzwe kuvugwa ku myitwarire ya Kiliziya muri jenoside yakorewe abatutsi na nyuma yayo. Kubera ububabare n'ingaruka za jenoside kuri bamwe Kiliziya yari yiringiwe ntiyatanze icyo bo bari bayitezeho. Ubukana jenoside yazanye mu Rwanda, nubwo hari ibimenyetso byagiye biyibanziriza, ariko yaratunguranye mu mikubitire yayo, uwo itatunguye ni uwayiteguye. Kiliziya Gatolika mu Rwanda, ubuzima bwayo n'ubw'abanyarwanda mu mateka kuva u Rwanda rwajya mu bukoloni byaje bibangikanye, ndetse n'amateka yayo agaragaza ko ibyasenyaga igihugu nayo byarayishenye, ibicyubaka nayo birayubaka. Kandi nibyo kuko abantu duhuliraho ni bamwe n'ibibzo byabo ni bimwe.Ninangombwa ko dushakira ibisubizo hamwe twubaha inshingano za buri wese. Kuba hari abakristu bagize uruhare muri jenoside byo ntawe ubishidikanya. Kiliziya Gatolika yigeze gusaba imbabazi ku mugaragaro mu isozwa rya Sinodi yo 2000 yibanze ku myitwarire y'abakristu muri jenoside yakorewe abatutsi, kandi n'ubundi izahora izisaba. Gusaba imbabazi no kuzitanga si ibyo Kiliziya yigishwa. Ariko guhatirwa gusaba imbabazi uvanga amateka y,igihugu n'ayajenoside ubwayo bigeraho bikaba imvange isaba ubushishozi. Kubera kutumva neza Kiliziya n,icyo bayisaba bikurura impaka mu bantu zitari ngombwa.Kuba rero hari abantu benshi bahungiye kuri za Kiliziya bakahagwa, nk'umuntu waba yari mu Rwanda, azi amateka yarwo, azi ko aba bantu baganaga Kiliziya bayikunda, banayizeye ; kandi baje batugana kuko ahandi hose babirukanaga, za Kiliziya zo zarabakiraga, zidafite n'icyo zabakorera imbere y'ubukana bw'interahamwe mwese muzi. Iyo tubona rero ziriya nzibutso hafi yacu, mu myemerere yacu duhora twibuka ko tutabashije kubakiza, ariko ntitwananiwe kubakunda. N'ubu turabakunda, turabasabira, bamenye ko batazize ko twabangaga, ahubwo ko tutari dushoboye kugira icyo tubamarira, kuko natwe twapfanaga nabo. Ariko kandi n'abaharokokeye, kandi barahari, bajye bibuka kuhagaruka bashimire Imana bahuriye nayo kuri uwo musalaba.Aho Kiliziya Gatolika ihagaze mu Rwanda kuri jenoside yakorewe abatutsi nabishyira hagati y'ubutumwa bubiri bwatanzwe mu bihe bitandukanye n,abayobozi bakuru ba Kiliziya yacu :Ijambo Papa Yohani Paulo wa II yavuze kuri 15 Gicurasi 1994, nubwo butari ubwambere avuga ku marorerwa yakorerwaga mu Rwanda, ariko iri rifite uburemere bwihariye, ubwo amahanga yajijinganyaga yanga kumva ibyarimo kubera mu Rwanda. Yagize ati : "Ibirimo kubera mu Rwanda ni jenoside ku buryo budashidikanywa, ndasaba ko buriya bwicanyi bwahagarikwa. Ikibabaje ni uko hari n'abakristu babifitemo uruhare. Bazabibazwa n'amateka, n'Imana izabibaryoza,nimurekeraho kumena amaraso" (Reba O.R. n°24, 14 kamena 1994).Irindi jambo ni iryo Nyirubutungane Papa Fransisko yavuze ejobundi twibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda. Yagize ati :" Ejo tuzibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, ndagirango mbwire abanyanyarwanda ko mbari hafi nk'umubyeyi kandi mbashishikarize gukomezanya ubushake n'ubwitange inzira y,ubwiyunge mugezemo, imbuto zabwo ziraboneka. Nimukomeze kubaka ubumuntu n'umutima wa gikristu. Mwitinya kubakira igihugu cyanyu ku Ivanjili, mu rukundo no mu gushyikirana kuko aribyo bizabageza ku mahoro arambye"(Angelus du 6 avrile 2014, place St Pierre).Kiliziya Gatolika mu Rwanda yiyumva muri ubu butumwa bwombi : kwamagana jenoside n'abayikoze n'ubwo baba ari abakristu bwose. Ababigizemo uruhare BIBE GATOZI. Kandi dushishikarira kubaka igihugu biciye mu nzira y'ubumwe n'ubwiyunge. Naho gusaba imbabazi, twarabikoze, tuzanabikora, dukomeze gushishikariza n,abandi kubikora. Ariko habanze noneho habe kwumvikana neza kuri urwo ruhare hagendewe mbere na mbere kuri gatozi kuko Kiliziya itigeze ishyiraho gahunda yo gukora jenoside, ihubwo ibabajwe n'abayo bapfuye ari inzirakarengane, ikababazwa kandi nuko ababicaga harimo abakristu bacu.Ku kuba Kiliziya idahana abakekwaho kuba barijanditse muri jenoside, ni uko mu mikorere yayo harimo ibyo tugomba guharira ubutabera bw'igihugu. Umurimo wacu ni ugushishikariza abakoze jenoside kwicuza, gusaba imbabazi no guhinduka. Ibyo tukabikora twubahiriza ubutabera bw'igihugu. Erega turi umuryango w'abakristu kandi icyaha kiturimo, ariko sicyo twubakiraho Kiliziya. Tuyubakira ku mpuhwe z'Imana dushishikariza buri wese kuva mu byaha bye, ariko noneho tunararikira buri wese guharanira ubutungane yigana Yezu Kristu wapfuye akazuka. Kuko nk'uko twatangiye tubivuga ubukristu bwacu bushingiye ku rupfu n'izaka bya Nyagasani no ku kwemera kw'Intumwa yayiragije. Ibindi byose bizamo ni urumampfu mu ngano(Mt13,26 ) ruva ku mico mibi y'abantu n'iyi si dutuye.
Envoyé de mon iPad
R
Reply via web post | Reply to sender | Reply to group | Start a New Topic | Messages in this topic (1) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
Sponsors:
http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
No comments:
Post a Comment