Pages

Thursday, 28 February 2013

Rubavu: arashinjwa kwamagana mutuel de santé


Rubavu: arashinjwa kwamagana mutuel de santé

Hashize 1 day Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 27/02/2013 . Yashyizwe ku rubuga na    ·   Ibitekerezo 22
Maniragaba Robert afungiye kuri station ya Police ya Kanzenze mu karere ka Rubavu aho akurikiranyweho kwamagana gahunda ya Leta y'ubwisungane mu buzima aho yahamagariye abaturage kudatanga umusanzu w'ubu bwishingizi.
Maniragaba Robert mu maboko ya Polisi arasabwa kurenganurwa
Maniragaba Robert mu maboko ya Polisi arasabwa kurenganurwa
Uyu musore wiga muri Kaminuza ya InKivu yo muri Congo Kinshasa mu mujyi wa Goma, kuwa kabiri tariki 26 Gashyantare yamaganye abakozi ba komisiyo yo gushishikariza abaturage gufata ubwishingizi mu buzima nkuko abiregwa n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Kanama.
Ubwo abo bakozi bageraga mu kagari ka Kanyefurwe bashishikariza abaturage gutanga umusanzu w'ubwisungane, Maniragaba ngo yamaganye ibyo barimo abwira rubanda ko ibyo babwirwa ntacyo bimaze.
Uyu musore ngo yabwiraga abaturage ko badakwiye gufata mutuel ndetse ko bakwiye kumureberaho ntibayifate.
Ubuyobozi bw'Umurenge bumurega kandi kurwanya abakozi b'iyo komisiyo ubwo bageragezaga kumubuza kwamagana gahunda y'ubwisungane mu kwivuza.
Ibi bikaba ari  ibigaragara mu ibaruwa y'umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kanama Sebikari Munyanganizi Jean.
Maniragaba Robert aganira n'Umuseke.com kuri station ya Polisi aho afungiye, yavuze ko ibyo bamurega abeshyrwa.
Yemeje ko ibyo yamaganye ari uburyo aboherejwe bakoreshaga babwira abaturage gutanga umusanzu w'uwbisungane mu kwivuza maze ngo bahera aho bamushinja ko yamaganye gahunda ya Leta.
Ati " njyewe nkwiye kurenganurwa kuko sinamagana mutuel kuko nzi ibyiza byayo, icyo napfuye n'abo bagabo ni uburyo bakagamo abaturage umusanzu wa mutuel."
Umwe mu baturage twaganiriye wari aho ubwo abo bakozi bashwanaga na Maniragaba, yadutangarije ko abo bakozi batse Maniragaba mutuel ye n'iz'abakozi be, maze ngo babona batangiye guterana amagambo.
Supt Mwiseneza Urbin umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Iburengerazuba, yavuze ko bari gukurukirana ikibazo cya Maniragaba ngo bamenye neza ukuri kwabyo.
Supt Mwiseneza yatubwiye ko aboneraho kubeshyuza inkuru yaciye kuri Radio mpuzamahanga ya BBC ivuga ko Polisi yafunze abaturage badafite ubwisungane mu kwivuza ko ibyo bitabayeho.
Mutuel de santé, nubwo ari ingirakamaro kuri buri munyarwanda ariko ngo kuyifata ni uburenganzira ntabwo ari agahato ko ntawe polisi yafunga ngo ni uko nta mutuel agira.
Mu mirenge yose igize akarere ka Rubavu hashize icyumweru abayituye bakangurirwa gutanga ubwisungane mu kwivuza.
Maisha Patrick
UMUSEKE.COM

Rwanda: Noneho abatitwaje ikarita yo kwivuza n’abatarashoboye kuyigura basigaye bafatwa bagafungwa


Agashya mu butegetsi bwa Kagame : Noneho abatitwaje ikarita yo kwivuza n'abatarashoboye kuyigura basigaye bafatwa bagafungwa

Polisi y'igihugu iherutse gufunga abaturage benshi bo mu cyahoze ari Gisenyi , ibakuye mu isoko rya Mahoko ibaziza gusa ko badafite amakarita yo kwivuza yitwa «mutuelle de santé»
Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko ejo mu isoko rya Mahoko, ho mu Karere ka Rubavu, habaye umukwabu wakozwe na polisi y'igihugu, ibifashijwemo na Lokodifensi. Uyu mukwabu ngo wari ugamije guhigisha uruhindu abadafite amakarita yo kwivuza yitwa «mutuelle de santé» mu rurimi rw'igifaransa.
Abafashwe barimo abakecuru, abasaza, abagore n'abana, bari bibagiriwe mu rugo amakarita yabo, n'abandi batari barashoboye kuyagura kubera ko ikarita yo kwivuza mu Rwanda, yaguraga igihumbi kimwe cy'u Rwanda, ubu isigaye igura umugabo igasiba undi; igeze ku bihumbi bitatu by'u Rwanda. Aya mafaranga akaba adashobora kubonwa n'uwo ari we wese mu gihugu, cyane cyane ko mu rugo rugizwe wenda n'abantu icumi, buri wese agomba gutanga ayo mafaranga kugirango ashobore kwivuza igihe yarwaye.
Umwe mu baturage bo muri Mahoko bavuganye n'Umuvugizi, akaba atarashatse ko izina rye rishyirwa ahagaragara kubera impamvu z'umutekano we, yadutangarije ibyerekeranye n'iryo fatwa ry'abaturage bo mu Karere ka Rubavu : «Noneho ibyatubayeho byatuyobeye. Byenda kumera nk'ibyo muri 98 ubwo ingabo za FPR zazindukiraga muri iri soko rya Mahoko, zikica abantu batagira ingano, zibaziza ko ngo bari abacengezi. Icyo gihe zarashe umugenda abakecuru, abasaza, abana n'abagore b'intege nke, n'abari bahungiye mu buvumo bwa hano muri Kanama, zibasangayo, zibacucumiramo».
Undi wavuganye n'Umuvugizi uvuka muri ako karere k'Ubugoyi, na we yagize, ati : «Ibi ntitwari tubimenyereye ko abatitwaje ikarita ya «mutuelle de santé» bafatwa bagafungwa nk'aho ari ikindi cyaha bakoze. Ubundi ubutegetsi busanzwe buduhatira kwishyura iyi karita yo kwivuza, uyafite akayatanga ku bushake, utayafite akazaba ayashaka, kuko byari biri mu nyungu ze zo kwivuza igihe yarwaye. Kubihatirwa byari biriho, ariko byasaga nk'aho bitarimo agahato cyane nk'ako twabonye muri iki gitondo, ubwo Lokodifensi na polisi bari bashoreye abantu benshi kubera ko ngo nta «mutuelle» bari bitwaje».
Ikarita ya «mutuelle de santé», yatangiye igurishwa amafaranga igihumbi (1000) cy'amanyarwanda, ubu igeze kuri bitatu (3000) by'u Rwanda. Aya mafaranga kuyabona bisigaye bitorohera abaturage, kubera ko imiryango nyarwanda myinshi ibaho mu bukene bukabije. Aho abaturage benshi bakuraga agafaranga hari mu bihingwa byabo, ariko aho ubutegetsi bubahatiye guhinga ibyo bushaka, bitabazanira umusaruro nk'uwo bari basanganywe, barushijeho gukena ku buryo no kubona ibibatunga bihagije bisigaye ari ikindi kibazo. Umuturage wo muri aka Karere ka Rubavu, kari gasanzwe gakungahaye cyane ku gihingwa cy'ibirayi, na we yadutangarije ko «abenshi bahatuye batunzwe no kujya guca inshuro muri Kongo-Kinshasa, ihana imbibi n'icyahoze ari perefegitura ya Gisenyi».
Ikindi nuko, nubwo ubutegetsi bwa FPR buhatira buri wese gutunga iyi karita, abaturage bagaragaje ko ntacyo ibamariye kubera ko itabafasha kwivuza indwara zikomeye, zisaba imiti ihenze cyane. Ngo hari n'ubwo abagore bajya kubyara babura ayo kwishyura ibitaro bakabifungirwa mo kugeza bishyuye, n'ubwo iyo karita baba bayitwaje. Icyagaragaye ku bayivurizaho, ngo nuko ibafasha gusa kwisuzumisha ku mavuriro matoya no kubona imiti ya malariya, ibikomere byoroshye, inkorora, ariko indwara zikomeye nk'igituntu cy'igikatu, sida, iz'impiswi n'izo mu nda ndetse n'iz'ubuhumekero, abazirwaye iyi karita ikaba ngo ntacyo ibibafashaho.
Ikigaragarira buri muturage, ariko adatinyuka kugira icyo akivugaho kubera gutinya kwitwa umwanzi w'igihugu, kikaba ari uko ubutegetsi bwa FPR ari uburyo bw'inzira y'ubusamo bwabonye bwo gukama rubanda n'uduke rwari rufite, kuko niba u Rwanda rutuwe na miliyoni icumi z'abaturage, bashyirwaho agahato ko buri wese agomba gusora ibihumbi bitatu by'u Rwanda, bingana na miliyari 30 buri mezi atandatu, hakiyongeraho andi yiswe «Agaciro Development Fund», na yo abaturage bishyuzwa ku gahato, nta karengane karenze akongako.
Nibutse ko iyi karita ya «mutuelle de santé» imara amezi atandatu gusa ikaba icyuye igihe, nyuma y'aya mezi buri muturage akaba agomba kongera gutanga ibindi bihumbi bitatu kugirango ashobore kwivuza za ndwara zirimo malariya, inkorora n'ibicurane, n'ibikomere byoroshye bitarimo wenda nko kugongwa n'imodoka cyangwa izindi mpanuka zo mu mihanda.
N'ubwo buri munyarwanda asabwa kwishyura iyi karita ya «mutuelle de santé» kandi, ntibibuza na none ko abifite bigurira imiti, abatoni b'ubutegetsi bakishyurirwa amatike yo kujya kwivuza mu mahanga, bishyurirwa byose, mu gihe wa muturage mwene Ngofero ukamwa n'ayo atinjije, adafite uburenganzira bwo kwivuza no mu bitaro bikomeye byo mu gihugu nka «CHK» cyangwa «Roi Fayçal», akoresheje iyi karita y'ubwishingizi.
Amiel Nkuliza, Sweden.

DRC: Runiga yakuwe ku buyobozi bwa M23


DRC: Runiga yakuwe ku buyobozi bwa M23

Ibiherutse kuvugururwa: 28 ukwa kabiri, 2013 - 14:14 GMT
Makenga na Runiga
Umutwe urwanya ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, M23 wirukanye umuyobozi wa politike wawo, Jean Marie Runiga.
Mw'itangazo ryasohowe, uyu mutwe wa M23 urarega Runiga ubugambanyi.
Ngo yazanye amacakubiri mu ngabo zabo, azana General Bosco Ntaganda, uwo bise bwa mbere umwanzi wabo, mu gace bayobora, amuha amafaranga yo gushyira abantu mu gisirikare cye.
Jean Marie Runiga kandi bamurega kuba ataragaragaje ubushobozi bwo kuyobora umutwe wa M23.
M23 ivuga ko ibyo byose Jean Marie Runiga yabyiyemereye.
Ubu rero Jean Marie Runiga yasimbuwe by'agateganyo na Brigadier General Sultan Makenga warusanzwe amwungirije mu rwego rwa politike.
Ariko uruhande rushyigikiye Runiga ruravuga ko ahubwo Makenga ariwe wakuwe k'ubuyobozi bw'ingabo.
Ngo icyemezo cyo gukuraho Runiga, Makenga yagifashe wenyine.
Colonel Seraphin Mirindi uvuga ko ariwe muvugizi mushya w'umutwe wa M23 avuga ko barega General Makenga kutayobora neza ingabo no kunyuruza umutungo w'umutwe wabo.
Colonel Mirindi kandi avuga ko Makenga bamurega kugirana amasezerano na leta ya Congo atagishije abandi inama.

USA: Kerry yahaye inkunga inyeshyamba zo muri Syria


US: Kerry yahaye inkunga inyeshyamba zo muri Syria

Ibiherutse kuvugururwa: 28 ukwa kabiri, 2013 - 13:55 GMT
John Kerry
Umushikiranganji w'imibano n'amahanga w'Amerika John Kerry yavuze ko azaha abarwanya ubutegetsi muri Syria imfashanyo y'amadollar y'Amerika agera kuri miliyoni mirongo itandatu.
N'ubwa mbere Amerika izaba ifashije izo nyeshyamba mu buryo butaziguye.
Umunyamakuru wa BBC yavuze ko ibyo bizaba ari amahinduka akomeye muri politike y'Amerika ku kibazo cya Syria.
Iyo mfashanyo ariko n'igenewe abaturage bari mu karere izo nyeshyamba zicungera, irimo ibiribwa n'imiti, nta ntwaro zirimo.
Iyo nkuko John Kerry ayitanze amaze guhura n'umurwi wiyise abakunzi ba Syria, mu nama yabereye i Roma mu Butaliyani.
Umuyobozi w'abarwanya ubutegetsi bwa Syria, Moaz al-Khatib, yavuze ko akomeje kurakazwa no kudahabwa inkunga ya gisirikare.

RDC : Ban Ki Moon accuse les voisins


  FOCUS SUR L'ACTUALITÉ
RDC : Ban Ki Moon accuse les voisins
(BBC Afrique 28/02/2013) 


Le secrétaire général des Nations Unies n'a pas cité de nom . Mais devant les membres du conseil de sécurité onusien, il a affirmé que des voisins de la République démocratique du Congo continuaient d'appuyer des groupes rebelles dans l'est du pays.

Ban Ki-Moon a averti que ces pays pourraient avoir à subir des « conséquences » de leur soutien aux groupes armés, qui sèment la terreur dans cette partie de la RDC .La région est en proie depuis plusieurs années à l'instabilité devenue chronique du fait de la présence des rebellions. La dernière est le M23.

Avant Ban ki Moon, des experts de l'organisation qu'il dirige avaient nommément cité le Rwanda et l'Ouganda comme des soutiens de ce groupe armé. Ce que Kigali et Kampala ont toujours démenti.

Toujours devant le conseil de sécurité, le secrétaire général des Nations Unies a appelé la communauté internationale à soutenir l'idée de création au sein de la Monusco, la Mission de l'ONU en RDC, d'une « brigade d'intervention » qui devrait opérer contre des groupes rebelles comme le M23.

Ces déclarations interviennent après que l'ONU a alerté la communauté internationale sur la situation sécuritaire et humanitaire au nord du Katanga (une province minière du sud-est de la R.D.C) où se prépare selon l'organisation, une « crise humanitaire majeure »
© Copyright BBC Afrique

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development