Pages

Thursday, 17 January 2013

Rwanda : Gisagara – Kabirikangwe Jean Paul yashimuswe n’abasirikari none yaburiwe irengero. | FDU Rwanda


Rwanda : Gisagara – Kabirikangwe Jean Paul yashimuswe n'abasirikari none yaburiwe irengero.

Kigali, kuwa 16 Mutarama 2013

 

Mu karere ka Gisagara, umurenge wa Nyanza, akagali ka Higiro, umudugudu w' Uruvugizo haravugwa inkuru y'ishimutwa ry'umusore w'imyaka 27 witwa Kabirikagwe Jean Paul bakunda kwita Rukara, washimuswe n'abasirikari bakorera muri uwo murenge bafite inkambi mu ishyamba rya paruwasi ya Higiro. Icyi gikorwa ngo kikaba cyarabaye tariki ya 4 Mutarama 2013. Uyu musore ngo wari waragiye gupagasa i Burundingo yahamagawe kuri telefone n'inkeragutabara ikorera ku murenge wa Nyanza yitwa Munyaneza imubwira ko hari amahugurwa abateganyirijwe yo kujya mu butumwa bw'amahoro iDarfurmaze ngo iyo nkeragutabara imusaba guhita aza ngo adacikanwa n'ayo mahirwe. Uwo musore akihagera ngo yahise afatwa n'abasirikari baramuboha baramutwara kuva icyo gihe umuryango we ukaba utaramuca iryera.

Uyu musore yari yarasezerewe mu ngabo nyuma yo gutahuka ku bushake avuye mu gihugu cya Congo, akaba yari amaze imyaka igera kuri itanu ashubijwe mu buzima busanzwe. Uyu musore w' imfubyi ariko akaba yarerwaga kuva mu bwana n'umukecuru witwa Niyizurugero Florida ubu ngo yasiragiye ahantu hose harimo n'aho kuri iyo nkambi ya gisirikari yamufatiye umwana ariko ngo akabwirwa ko umwana we yoherejwe ibukuru, maze ngo bamutegeka kugira ibanga iby'iryo zimira ry'uwo mwana we.

Iki kibazo cyo guhiga no gushimuta abasore kikaba giteye inkeke mu bice bitandukanye by'igihugu aho bamwe batamenya icyo bazira, hari ababwirwa ko bazira kuba bari mu mashyaka atavugarumwe na FPR nk'uko uwitwa Théophile Ntirutwa utuye mu karare ka Gasabo,umurenge wa Remera akagari ka Nyarutarama umudugudu wa Kangondo I, nyuma yo gufungwa inshuro nyinshi kugeza n'ubwo yafungiwe mu kigo cya gisirikari cya Kanombe azira ngo kuba umuyoboke w'ishyaka FDU-Inkingi agasabwa kurivamo ariko akabyanga ubu yameneshejwe iwe n'abasirikari banategeka ubuyobozi bw'umudugudu kutazongera kumwemerera gutura muri uwo mudugudu. Hari n'abandi ngobarigufatwa babwirwa ko bakekwa kubabarigushaka kujya muri FDRL ariko ikibabaje kirimo ni uko badafatwa mu buryo bwemewe n'amategeko ngo niba hari nicyo bakurikiranweho bakibazwe mu buryo bwubahirije amategeko.

Ishyaka FDU-Inkingi rikaba rigaya bikomeye imyitwarire nk'iyi igayitse ikunze kuranga inzego z'umutekano, aho zifata abantu mu buryo butubahirije amategeko kugeza n'ubwo zitoteza abanyarwanda bazira uburenganzira bemererwa n'Itegeko-Nshinga ryo kuba bahitamo ku bushake ishyaka rya polikiti bayoboka.

Ishyaka FDU-Inkingi kandi rirasaba Leta ya FPR guhagarika ibi bikorwa byo gushimuta abaturage maze ukekwaho icyaha runaka akakibazwa hakurikijwe uko amategeko abiteganya ntawe uhutajwe.

 

 

FDU-Inkingi

Boniface Twagirimana

Umuyobozi wungirije w'agateganyo.

 

Rwanda: Victoire Ingabire did not sow in vain...

http://www.facebook.com/pages/Victoire-Ingabire-Umuhoza/109504816547

1 · Comment · Share
  • Linda Umutoni and Muhirwa Alice like this.
  • Muhirwa Alice She did not sow in vain, that seed of greatness is growing in hearts of many young Rwandese .She has not only earned followers she has inspired and trained many to be responsive and responsible to defend that cause.She is very credible,In fact she properly defined into actions the promises she made" to come and fight against fear,impunity,oppression" Let us keep stepping in her foot-prints to map a way to a successful democratic leadership.

Rwanda: Victoire Ingabire did not sow in vain...

http://www.facebook.com/pages/Victoire-Ingabire-Umuhoza/109504816547

1 · Comment · Share
  • Linda Umutoni and Muhirwa Alice like this.
  • Muhirwa Alice She did not sow in vain, that seed of greatness is growing in hearts of many young Rwandese .She has not only earned followers she has inspired and trained many to be responsive and responsible to defend that cause.She is very credible,In fact she properly defined into actions the promises she made" to come and fight against fear,impunity,oppression" Let us keep stepping in her foot-prints to map a way to a successful democratic leadership.

Rwanda: Perezida Kagame yahamagaje ba maneko bakorera mu bihugu bigera kuri 5 kubera ikorosi rikomeye amaze kugeramo rya diplomasi

http://www.umuvugizi.com/?p=7440

Perezida Kagame yahamagaje ba maneko bakorera mu bihugu bigera kuri 5 kubera ikorosi rikomeye amaze kugeramo rya diplomasi

Umunyagitugu Kagame akomeje kubyina muzunga kubera ikurosi rikomeye agezemo rya politiki
Mu rwego rwo gukora uko ashoboye kugira ngo agume kubutegetsi arinako ayoboresha igitugu abaturage be, perezida Kagame yahamaje ba maneko babarizwaga mu bihugu bigera kuri bitanu aribyo Leta Zunze Ubumwe z' Amerika , Ubuhinde , Kenya , Canada hamwe na Geneve.
Amakuru Umuvugizi ukura mu nzego z'ubutasi za perezida Kagame hamwe no muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga yemeza ko perezida Kagame yahamagaje aba ba maneko bakoreraga muri ibyo bihugu kubera kunanirwa kwica no guhashya abatavuga rumwe na we, inzego za Kagame zikaba zibarega kujenjeka mu kazi kabo gasanzwe ka buri Munsi.
Bamwe muri abo ba maneko bakoreraga muri ibyo bihugu twavuze haruguru bagomba kuryozwa umwete mucye hamwe no kudashobora gukorera Leta ngome ya perezida Kagame nkuko bikwiriye doreko babarega ibirego birimo no kunanirwa kwigarurira cyangwa kwirenza abatavuga rumwe na Perezida Kagame bakomeje kwiyongera uko bucyeye muri ibyo bihugu babarizwagamo.
Umuvugizi ukaba unafite amakuru ahamya ko umujyanama wa mbere muri ambasade y'Ubusuwisi (Suisse) yikuye ku mirimo itanga n'imfunguzo z'ibiro kugeza ubu tukaba tutaramenya igihugu yahungiyemo.
Kuva ku itariki ya 10/01/2013, Kayitare nibwo yatanze ifunguzo z'ibiro arinabwo yaje kuburirwa irengero doreko yaba umuryango we cyangwa abakozi bakoranaga batazi aho yaba aherereye , uretse ko ashobora kuba akihishe kubera impamvu z'umutekano we .
Kugeza ubu tukaba  turamenya impamvu nyirizina zatumye Kayitare ahamagazwa kitaraganya i Kigali ataranarangiza ubutumwa bwe bw'akazi bishobora no kuba nyirabayazana mu uguhunga kwe ariko nkuko amakuru dukura ahantu hizewe hafi n'abakozi ba ambasade abihamya ,  yemezako kw'itariki ya 14/01/2013 , ambasade y'urwanda mu bu Suwisi yandikiye Kayitare urwandiko umuvugizi washoboye kubonera copie rwemeza ko Kayitare atakiri umukozi wa ambasade y'urwanda mu bu Suwisi.
Kugeza ubu abantu bakaba bakomeje kwibaza impanvu umunyagitugu Kagame yitwara gutyo mu gihe ageze mu ikurosi rya diplomasi ryatewe n'uruhare afite mu ntambara irimo kubera muri Kongo yitwikirije umutwe wa M23 ukomeje kwisasira imbaga z'inzir karengane z'a banyekongo igamije gusahura umutungo kamere wa Kongo.
Perezida Kagame akaba yarakunze kwamamara muri ibyo bikorwa bye by'ubwicanyi akoresheje ba maneko ba za ambasade aho bagiye bahiga abatavuga rumwe nawe babarizwa muri Suwede , Ubwongereza ,Leta Zunze z'Amerika hamwe no mubindi bihugu by'Afurika ariko iyo migambi ye y'ubwicanyi  ikaba yarakunze kumupfubana.
Muri ibyo bikorwa bye by'ubwicanyi byamuranze mu minsi ishize, n'uburyo yashatse kwisasira uwahoze ari Umugaba mukuru w'ingabo ze Gen Kayumba Nyamwasa , akaba atanateze kwibagirana mu mateka y'urwanda kubera ubugome yicishije uwahoze ari umunyamabanga wungirije w'ishyaka rishinzwe Ibidukikije na Demokrasi André Kagwa Rwisereka hamwe n'umwanditsi w'ungirije w'ikinyamakuru Umuvugizi Rugambage Jean Leonard wishwe n'abasirikare bashinzwe kurinda perezida Kagame kimwe n'abandi benshi nabo yagiye yica muri ubu buryo .  
Gasasira, Sweden 
Byashyizweho na editor on Jan 17 2013. Filed under AhabanzaAmakuru Ashyushye,Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

Rwanda: Ibijya gucika bica amarenga: Isesengura ku ntambara yo muri Kongo n’ingendo z’abategetsi muri iyi minsi basaba abaturage kwirindira umutekano

http://rwanda-in-liberation.blogvie.com

Ibijya gucika bica amarenga: Isesengura ku ntambara yo muri Kongo n'ingendo z'abategetsi muri iyi minsi basaba abaturage kwirindira umutekano

kagame.jpg
Byatangiye ari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ububanyi n'amahanga Mary Baine abwira abo muri diaspora kugenda basobanurira amahanga ko nta ntambara iri mu Rwanda, hakurikiraho Mayor wa Karongi Kayumba Bernard ati nta mucengezi wa FDLR uri ku butaka bw'u Rwnda, hakurikiraho Governor w'intara y'AmajyaruguruBosenibamwe Aimé ngo aba FDLR si abasirikari ahubwo ni abajura none hatayeho perezida Kagame i Nyamasheke na Rusizi ngo abari hanze bashaka gukinisha guhungabanya umutekano w'u Rwanda ngo ni nko gukina n'umuriro w'amashanyarazi.
Ubu bwoba bwa leta ya Kagame bumaze iminsi buvugisha amangambure abategetsi banyuranye barimo na Kagame ubwe aho amaze iminsi atangaza amagambo y'intambara igihe cyose aba afashe ijambo. N'ubwo abo bategetsi twavuze haruguru bakomeje kubeshya abaturage, biragaragara ko mu Rwanda hanuka intambara kuko nta kuntu abategetsi babeshya abaturage ko umutekano ari wose ngo bahindukire bababwire amagambo nk'ariya yo kubahamagarira kwirinda ibikorwa by'umwanzi kandi ku rundi ruhande babeshya ko nta mwanzi uri ku butaka bw'u Rwanda.
Ikindi kiranga ubwoba bwa leta ya Kagame ni ukuntu muri iyi minsi ubushimusi bw'urubyiruko bumaze kuba umuco. Byatangiye abasore bashimutwa bakajyanwa mu mutwe wa M23 none aho uwo mutwe umaze gutakariza intege barashimutwa bashinjwa kuba ngo bakorana n'umwanzi. Uwo mwanzi leta ya Kagame ivuga ngo akaba ari FDLR. Impamvu ariko leta ikomeje gushyira mu majwi FDLR kandi minisitiri w'ingabo General James Kabarebe yaratangaje ko FDLR n'iyo yaza mu Rwanda yose uko ingana ngo idashobora kumara n'isaha ku butaka bw'u Rwanda bagihumeka. Ikindi ni uko Governor Bosenibamwe yatangaje ko atari abasirikari ahubwo ngo ari abajura ukibaza impamvu leta ya Kagame ikomeje kuvugishwa n'abantu nk'abo isuzugura bene ako kageni bakaba barabaye impamvu y'ishimutwa ry'urubyiruko hirya no hino mu gihugu.
Kuba haratangiye abategetsi bo mu nzego zo hasi bakoresha abaturage amanama mu ntara y'Uburengerazuba none Kagame akaba ubwe ahisemo kwigirayo kwihanangiriza abo avuga ko bashaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda ni ikimenyetso cy'uko ibintu bishobora kuba bimeze nabi kandi ntitwahwemye kubabwira uburyo iyi ntara ikomeje kuvugisha abategetsi ku byerekeranye n'umutekano. Kuba inyeshyamba za M23 zitagishoboye kubera Kagame ikiraro ni ibintu bimuhangayikishije cyane kandi birazwi ko ari nako byagombaga kugenda kuko twabibabwiye kuva na kera na kare ko intambara Kagame yagombaga gushoza mu burasirazuba bwa Kongo igomba kuzarangirira mu Rwanda ivanyeho ubutegetsi bwa Kagame. Ubu M23 yaratorongeye aho bivugwa ko uwari umuvugizi w'igisirikari cya M23 Col. Vianney Kazarama ubu ngo yashwanye na Makenga akaba ngo yaba yarahungiye muri Sudani y'Amajyepfo naho Baudouin Ngaruye uherutse guhabwa igarade rya General bikozwe na General Bosco Ntaganda ubu ngo byatumye ashwana na General Makenga. Ikindi nanone ni uko umuyobozi wa M23 mu bya politiki Jean Marie Runiga na we ubu ngo yabuze aho ahera abivamo kuko ngo atacyemerwa n'abo bakorana ngo akaba asigaye asaba bagenzi be ngo bamufashishe amasengesho abone uko ava muri uwo mutwe.
Ibi kandi biravugwa mu gihe havugwa amacakubiri ashingiye ku moko muri M23 aho bivugwa ko Makenga uturuka mu muryango w'abitwa Bana Jomba yaba ashyamiranye na Baudouin Ngaruye uturuka mu muryango w'Abagogwe bitwa abimukira. Aya macakubiri kandi aje asanga ibibazo Kagame afitanye n'abasirikari be bakuru bamubujije gushora intambara muri Kongo kuko ngo babonaga ko batazayitsinda akanga none ibintu bikaba bisa n'ibyatangiye kumukomerana. Nta kuntu rero abantu bitwa ko ngo barwanira abanyekongo bavuga ururimi rw'ikinyarwanda baba bananiwe kumvikana ngo babeshye ko barwanira inyungu z'abaturage ahubwo ikigaragara ni uko buri wese arwanira inyungu ze ku giti cye.
Mu gihe twabagezagaho amakuru y'intambara yashowe mu burasirazuba bwa Kongo na Kagame mu izina ry'inyeshyamba za M23 twababwiye uburyo iyo ntambara izananira abayishoje ndetse na'abayiregwamo kuba bari ku isonga ryo gufasha M23 aribo Kabarebe na Kayonga bakaba bari bahakaniye Kagame kudatangiza iriya ntambara ariko akabotsa igitutu bakabyemera ariko bazi neza ko batazayitsinda. Ibyo twababwiraga icyo gihe turacyabihagazeho kugeza n'iyi saha kandi turakomeza kuvuga ko iriya ntambara igomba kurangirana n'ubutegetsi bwa Kagame kandi biranazwi ko Kagame yahawe gasopo adashobora gukomeza gutera inkunga inyeshyamba za M23.
Ubu rero ibimenyetso by'ibyo twababwiye byatangiye kugaragara: M23 yatsinzwe urugamba, Kagame arimo kwiruka mu baturage abamenyesha ko intambara igiye kuba mu Rwanda ndetse aherutse kubabwira ku mugaragaro ko yiteguye gusubira mu ndaki. Ibi ni ubwoba yifitiye kuko azi neza ko ibihe bye biri hafi gusohora akava ku butegetsi none arabeshya abaturage ngo ni nko gukina n'umuriro w'amashanyarazi nyamara azi neza ko nta mbaraga agifite ameze nka Kadafi wiyitaga Umujayidine ngo wavuye ku mariba no mu ihema. Mu minsi mike Kagame araba ahamagarira intore kwica abo azaba yita imbeba ubu yita abanzi b'igihugu nyamara iherezo namwe muraryiyumvira.
Ngibyo iby'irangira ry'inyeshyamba za M23 n'iry'ubutegetsi bwa Kagame ubu buri ku muteremuko bukaba bugiye kwiroha mu manga. Twagiye tubibabwira abazi ubwenge muve mu nzira butabahitana kuko nta gisigaye uretse kwiyahura kuwo busanze mu nzira wese.
Tuzakomeza kubagezaho iby'iri rangira ry'ubutegetsi bwa Kagame ariko kuba mubona ko M23 yarangije urugendo mumenye ko hasigaye Kagame na FPR ubundi abanyarwanda bagahumeka ituze n'amahoro nk'uko twakomeje kubibabwira kuva mu ntangiriro.
Ubwanditsi

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development