http://www.umuvugizi.com/?p=6968Amnesty International irifuza ko Madame Victoire Ingabire yajuririra icyemezo cyo gufungwa imyaka umunani yakatiwe n'Urukiko rw'Ikirenga rwo mu RwandaSarah Jackson, umuyobozi wungirije wa porogaramu ya Afurika muri Amnesty International, yatangaje ko «urubanza rwa Ingabire rwaranzwe no kudakurikiza amategeko : urukiko ntirwigeze rusuzuma neza ibimenyetso bimwe na bimwe, byongeye kandi n'ubushinjacyaha ntibwubahirije amategeko yagombaga kugenderwaho. Kubera iyo mpamvu, madamu Victoire Ingabire agomba guhabwa uburyo buboneye bwo kujurira, kandi bidatinze». Mbere na mbere ibirego byaregwaga Victoire Ingabire byari bigizwe n'ibice bibiri : byari bigizwe n'amagambo yatangaje, ibindi bigizwe n'ibijyanye n'ibikorwa by'iterabwoba. Ibi birego bijyanye n'amagambo Ingabire yavuze, amagambo ashingiye ku bitekerezo bye bya politiki, ntibyari ibirego byo gushyikirizwa urukiko. Nyuma y'ibi byose, Ingabire yaje guhamwa n'ibindi birego bishya, ahanagurwaho ibindi bine. Amnesty International ikaba igitegereje ko hemezwa ibyaha bishya Ingabire yarezwe, n'amategeko yashingiweho kugirango habeho urubanza. Victoire Ingabire yafashwe muri mata 2010, ubwo yari aje mu Rwanda, aturutse mu buhungiro yari amazemo imyaka 16. Ubwo yiyemezaga gutaha, yari yizeye ko ishyaka rye rya FDU-Inkingi rizemerwa mu gihugu ndetse rigatuma aniyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, mu matora yari ateganyijwe muri kanama 2010. Benshi mu baharanizi b'uburenganzira bw'ikiremwamuntu, abanyamakuru, n'abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, bari bitabiriye urubanza rwa Madamu Ingabire Victoire. N'ubwo uru rubanza rwari rwitabiriwe n'abanyamahanga benshi, ntibyabujije ko habaho ukubangamira amategeko y'iburanishwa ryarwo: ingingo abunganira Ingabire bahaye urukiko zo kumushinjura, ntizitaweho, abatangabuhamya ba Ingabire batewe ubwoba ndetse n'impapuro bari bateguye zo kumushinjura, zarafashwe, ntizashyikirizwa urukiko. Ibirego Ingabire yaregwaga mbere, byarimo gukora ibikorwa by'iterabwoba, bishingiye ku buhamya bw'abantu bane bareganwaga na we. Aba bose bemeye ibyaha, banamushinja ko bafatanyije kubikora. Vital Uwumuremyi, lieutenant-colonel Tharcisse Nditurende, lieutenant-colonel Noel Habiyaremye, na capitaine Jean-Marie Vianney Karuta, bemeye ko bari mu mutwe wa FDLR, urwanira muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo. Ubushinjacyaha bwemeje ko Mme Ingabire yakoranye n'abareganwa na we mu gushyiraho umutwe utavuga rumwe n'ubutegetsi, umutwe witwaje intwaro. Sarah Jackson avuga ko « ifatwa ry'impapuro z'umutangabuhamya, rigaragaza neza ugutera ubwoba abandi batangabuhamya bashakaga gushinjura Mme Victoire Ingabire». Amnesty International, ishingiye ku muntu wari muri uru rubanza wo mu rwego rwigenga, yemeza ko nyuma y'uko uyu akurikiranye neza uko urubanza rwagenze, yatanze imyanzuro irambuye y'ukuntu ibijyanye n'amategeko, bitubahirijwe. Amnesty International ibona ko amenshi mu mahame yo guha uburenganzira buri wese mu baregwa, atubahirijwe muri uru rubanza. Kuba urukiko rutaritaye k'ukugenzura neza ibyo abatangabuhamya bari bafunganywe na Mme Victoire Ingabire bavuze, biteye impungenge kandi bizwi neza uburyo bari bafunzwemo butubahirije amategeko, bafunzwe n'abasirikare b'u Rwanda. Muri raporo yiswe Rwanda : Mu ibanga rikomeye : Ugufungwa bitemewe n'amategeko n'iyicwa rubozo mu maboko y'inzego za gisirikare zishinzwe iperereza, raporo yasohowe na Amnesty International mu ukwakira 2012, irerekana ibirego bigaragara bijyanye n'ibikorwa by'iyicarubozo bikorerwa abafungirwa mu kigo cya gisirikare cya Kami. Nyuma y'uko iyi raporo ishyizwe ahagaragara, abategetsi b'u Rwanda bateye utwatsi ibi birego, batiriwe banabikorera amaperereza. Amiel Nkuliza, Sweden. Byashyizweho na editor on Nov 2 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye,Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry |
Saturday, 3 November 2012
Amnesty International irifuza ko Madame Victoire Ingabire yajuririra icyemezo cyo gufungwa imyaka umunani yakatiwe n’Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Rwanda
Rwanda: Itegeko ry’ingengabitekerezo ya jenoside mu Rwanda riravugisha benshi amangambure mu gihe ibuka yo itangaza ko itemera igihano leta ya Kagame yahaye Ingabire
http://rwanda-in-liberation.blogvie.com/2012/11/04/itegeko-ry%E2%80%99ingengabitekerezo-ya-jenoside-mu-rwanda-riravugisha-benshi-amangamburemu-gihe-ibuka-yo-itangaza-ko-itemera-igihano-leta-ya-kagame-yahaye-ingabire/Itegeko ry'ingengabitekerezo ya jenoside mu Rwanda riravugisha benshi amangambure mu gihe ibuka yo itangaza ko itemera igihano leta ya Kagame yahaye IngabirePosted on novembre 4th, 2012 par rwanda-in-liberation Itegeko rishya riteganya kandi rigahana icyaha cyerekeranye n'ingengabitekerezo ya jenoside ryagejejwe ku bagize inteko ishinga amategeko taliki 2 Ugushyingo 2012 rikaba ryatanzwe n'intumwa ya letaTharcisse Karugaramawarigejeje ku badepite ngo baryemeze rizabone gusuzumwa muri komisiyo. N'ubwo Karugarama yari yajyanye iri tegeko abadepite ntibari kureka kuryemera ariko ryakuruye impaka ndende kugeza n'aho bamwe mu badepite batatinye kuvuga ko ngo n'ubwo baryemeye ariko ngo riranabababangamiye cyane. Itegeko rishya riteganya kandi rigahana icyaha cyerekeranye n'ingengabitekerezo ya jenoside ryagejejwe ku bagize inteko ishinga amategeko taliki 2 Ugushyingo 2012 rikaba ryatanzwe n'intumwa ya leta Tharcisse Karugarama warigejeje ku badepite ngo baryemeze rizabone gusuzumwa muri komisiyo. N'ubwo Karugarama yari yajyanye iri tegeko abadepite ntibari kureka kuryemera ariko ryakuruye impaka ndende kugeza n'aho bamwe mu badepite batatinye kuvuga ko ngo n'ubwo baryemeye ariko ngo riranabababangamiye cyane. Impamvu nyamukuru aba badepite batangaje ko batishimiye iryo tegeko ngo n'ubwo baryemeje ni uko ngo rigabanyiriza ibihano ugaragaweho ingengabitekerezo ya jenoside aho rivuga ko igihano kirekire rishobora gutanga ari igifungo cy'imyaka icyenda mu gihe iryari risanzwe ryo ryatangaga igifungu kitari munsi y'imyaka makumyabiri n'itanu ndetse no kugeza ku gifungo cya burundu. Abadepite bakaba bavuga ko batemeranywa na leta kuri iri gabanywa ry'imyaka y'igifungo kuko ngo babona ari ukudaha uburemere icyo cyaha. Umuntu akaba yibaza niba aba badepite rimwe na rimwe mu byemezo byabo baba bumva neza ibyo rubanda isaba cyangwa baba bisabira gusa ibibari mu mitwe nk'aho wagirango ingengabitekerezo ya jenoside ni irebana gusa na jenoside ishobora gukorerwa abatutsi bikaba ahanini aribyo usanga baba bashingiraho bavuga ko icyo gihano ari gitoya ugereranije n'icyaha. Karugarama yagejeje itegeko ku badepite ngo baritora batabishaka Karugarama ariko yababwiye ko nta yandi mahitamo leta ifite ko iryo tegeko rigomba guhindurwa uko byagenda kose kuko ngo ryakomeje kunengwa n'imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa kiremwa muntu ndetse na za leta zitandukanye cyane cyane ngo ntiryari risobanutse. Karugarama nk'intumwa ya leta akaba yari yarigeze gutangaza ko iryo tegeko ritari risobanutse koko ko rizahindurwa ariko n'ubwo leta yakomeje guseta ibirenge mu ihinduka ry'iryo tegeko na n'ubu bigaragara ko abarinengaga batazabireka kuko kugeza magingo aya n'ubwo bivugwa ko ryahinduwe ntirirashobora gusobanura inyito y'icyaha cy'ingengabitekerezo ya jenoside. Ni ukuvuga ko n'ubundi rigiteye urujijo ku buryo bizakomeza kugorana mu banyamategeko mu gihe hatari hashyirwaho amagambo yemewe n'abujijwe kuvugwa kugirango ritazakomeza kuvuguruza itegeko nshinga. Iri tegeko kandi Ingabire akaba yari aherutse mu rukiko rw'Ikirenga rwa Kigali aho yari yaratanze ikirego avuga ko ariregeshwa kandi rivuguruza itegeko nshinga. Igitangaje ariko ni uko urwo rukiko rwavuze ko iryo tegeko nta kibazo rifite none mu minsi ihwanye n'ibyumweru bibiri Karugarama ashyikirije abadepite itegeko rishya ngo baryemeze nyamara urukiko rw'Ikirenga rwaremeje ko nta nenge rifite. Ese koko ibi ntibigaragaza ko Ingabire yatsinze leta ikanga kwemera? Mbese ibi ntibyerekana koko ko Ingabire yarenganyijwe agahimbirwa ibyaha nk'uko benshi babyemeza harimo n'imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri leta? Ese koko urubanza rwa Ingabire si tekinike ya FPR yakoze ngo ishobore kumwikiza nk'uko byigeze kuvugwa ko umushinjacyaha mukuru Martin Ngoga yamubwiye ko yafunzwe kugirango leta ishobore abaturage ivuga ko bitari byoroshye iyo Ingabire adafungwa? Umuvugizi w'ubushinjacyaha Alain Bernard Mukurarinda akaba yaragerageje gusobanura amafuti yose yakorewe mu rubanza rwa Ingabire ariko ukurikiranye neza yumva ko tekiniki ya FPR ishaje kuko ibyo yasobanuye byose mu kiganiro Imvo n'Imvano cyo kuwa 3 Ugushyingo 2012 nta na kimwe cyumvikana gifatika yaba ubushinjacyaha yaba n'urukiko bagombaga gushingiraho barega Ingabire banamuhamya ibyaha. Ahubwo icyo bakoze ni ugutera umutangabuhamya ubwoba igihe yari amaze kwerekana neza uburyo iyo tekiniki yakozwe n'aho yakorewe ndetse na bamwe mubayikoze. Mukurarinda mu kwisobanura avuga ko umutangabuhamya wa Ingabire yari yabyumvikanyeho n'umwunganizi we mu mategeko ariko ntasobanura icyo bumvikanye n'aho bacyumvikaniye kuko uwo mutangabuhamya yari afungiye muri gereza ya Remera kandi bikaba bibujijwe ko nta mugororwa winjirana ikintu icyo aricyo cyose adasatswe ndetse nta n'usurwa mu bwihisho. Ikindi Mukurarinda avuga ni uko ngo basatse umutangabuhamya bakamusangana impapuro zanditseho ibibazo ariko ntavuga niba ari ibibazo koko nyamara uko byumvikanye igihe ruriya rubanza rwaburanwaga ni uko izo mpapuro atari ibibazo ahubwo ari inyandiko umutangabuhamya yifashishije mu gutegura no gutanga ubuhamya bwe. Nyamara ngo yakorewe iterabwoba ridasanzwe ajyanwa no kubazwa mu buyobozi bwa gereza aho yahaswe ibibazo ku buhamya yatanze mu rukikohttp://www.rnw.nl/afrique/article/proc%C3%A8s-ingabire-%C3%A9l%C3%A9ments-nouveaux-r%C3%A9actions-aux-pays-bas Iyumvire Alain Mukurarinda atarafatwa n'amashitani cyangwa acyishushanya http://www.youtube.com/v/osG7hXWOMNM Ibuka ngo ntiyemera igihano Ingabire yahawe N'ubwo ibintu bimeze bityo ariko kuri Ibuka ho ngo si uko babibona Ingabire ngo yahawe igihano gito bon go bifuzaga ko ahabwa igifungo kirekire. Umuyobozi wa Ibuka Jean Pierre Dusingizemungu yatangaje ko bababajwe n'icyo gihano ngo bakaba basaba ubushinjacyaha kukijuririra mu gihe umushinjacyaha mukuru na we atangaza ko bagitegereje ibyemezo by'urukiko ngo babisuzume barebe uko bazajuririra icyo cyemezo. Ibi bikaba biri muri tekiniki ya FPR yo gukomeza gukina ikinamico yo kujijisha kuko n'ubundi Ingabire n'ubwo yakatiwe iriya myaka mu rubanza byaragaragaye neza ko ibyaha byahimbwe ndetse ko byanahimbiwe mu bigo bya gisirikari i Kami no ku Mukamira ndetse no mu bushinjacyaha nk'uko byagaragajwe n'ukwivuguruza kw'abatangabuhamya b'ubushinjcyaha ndetse no kubura impapuro z'inzira bo bemezaga ko bagiye i Kinshasa kubonana na Ingabire nyamara ntibagaragaze ikimenyetso na kimwe mu by'urwo rugendo. Gusa ubucamanza ngo bwashingiye gusa ko mu rwandiko rw'inzira rwa Ingabire hagaragaramo ko yigeze kujya i Kinshasa. Ikindi abantu bibaza ni uburyo abarenganijwe n'itegeko byagaragaye ko ryari rifite inenge bazarenganurwa. N'ubwo akenshi amategeko usanga avuga ko adasubira inyuma kugeza magingo aya ntacyo leta iratangaza ku barenganijwe na ririya tegeko bikaba bigaragara ko muri ibi bihe leta ya FPR ifite ibibazo bitagira ingano ku buryo binashobora kuyihirika kuko iyo ubutegetsi butangiye guhuzagurika biba binoroshye ko ababurwanya babutembagaza ku buryo butaruhanije. Bikaba rero bigaragara ko abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kagame bahagaze neza n'ubwo ingorane bahura nazo zijyanye n'ubutegetsi bw'igitugu ari nyinshi. Ubwanditsi |
The UK Prime Minister is wrong on Rwanda.
Indict Museveni for war crimes – says Lawyer
|
-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”
-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».
-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”
-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.”
-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”
READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS
-
▼
2024
(368)
-
▼
December
(30)
- [Rwanda Forum] "Soyez confiants et n'abandonnez ja...
- [Rwanda Forum] Mu Rwanda nta rwango hagati y'Abahu...
- [Rwanda Forum] NOT IN OUR NAME !
- [Rwanda Forum] Face aux ambassadeurs occidentaux T...
- [Rwanda Forum] La RDC porte plainte contre Apple e...
- [Rwanda Forum] Rwanda de Kagame: Enfants militaris...
- [Rwanda Forum] L'armée secrète de Kagame! D'autre...
- [Rwanda Forum] Kagamé détient photos et vidéos de ...
- [Rwanda Forum] L'intégration d'ex-FDLR au sommet d...
- [Rwanda Forum] Génocide au Rwanda: non-lieu confir...
- [Rwanda Forum] Comment le Tribunal pour le Rwanda ...
- [Rwanda Forum] 9/12/24 Mme KAYIKWAMBA MINAFET RDC ...
- [Rwanda Forum] Ghana: John Mahama wins the preside...
- [Rwanda Forum] Remarks by Ambassador Linda Thomas-...
- [Rwanda Forum] Remarks by Ambassador Linda Thomas-...
- [Rwanda Forum] Négation du génocide des Tutsi du R...
- [Rwanda Forum] Bashar al-Assad given asylum in Mos...
- [Rwanda Forum] PROCÈS HISTORIQUE: L'ÉCRIVAIN CHARL...
- [Rwanda Forum] Bachar al-Assad a-t-il quitté la Sy...
- [Rwanda Forum] Syrian insurgents enter Damascus, P...
- [Rwanda Forum] Chassés du Tchad et de Sénégal: L’é...
- [Rwanda Forum] RWANDA: NIBYO RWOSE INKA ZISHE IMBW...
- [Rwanda Forum] Australian Senate Passes ‘World Fir...
- [Rwanda Forum] Tories spent £50m on Rwanda deporta...
- [Rwanda Forum] Rwanda: Victoire Ingabire Arashinjw...
- [Rwanda Forum] White Malice: How the CIA strangled...
- [Rwanda Forum] Que la France quitte toute l'Afrique
- [Rwanda Forum] Les Français sont pauvres, voleurs ...
- [Rwanda Forum] Que la France quitte toute l'Afrique.
- [Rwanda Forum] Que la France quitte toute l'Afrique.
-
▼
December
(30)
Popular Posts
-
L'armée secrète de Kagame! D'autres hirondelles arrivent... https://www.facebook.com/share/r/hH16f5ZPiSh42emK/?mibextid=UalRPS ### ...
-
http://montjalinews.com/2016/07/28/amateka-yubusabane-bwabanyarwanda/ http://montjalinews.com/...
-
Génocide au Rwanda: non-lieu confirmé en appel dans l'enquête sur l'armée française à Bisesero https://www.boursedirect.fr/en/news/c...
-
If Axel Muganwa Rudakubana had been a son of a Hutu, what would have been the news headlines in Kagame's mouthpiece tabloids? Sinc...
-
"L'avion a disparu du radar, le transpondeur a peut-être été désactivé, mais je pense que la plus grande probabilité est que l'...
-
White Malice: How the CIA strangled African independence at birth | The Citizen White Malice: How the CIA strangled African independence a...
-
Kagamé détient photos et vidéos de tous les leaders ayant eu des relations avec femmes rwandaises. https://youtu.be/7hVVwUIZMns?si=W6ttP93...
-
Chassés du Tchad et de Sénégal: L'étonnante réaction des Français! https://youtu.be/1I6Mu0y1vQM?si=D1YMRHC1sHnVaj-X ### "Be courteo...
-
Ghana: John Mahama wins the presidential election, the candidate of the ruling party recognizes his defeat The vice-president of Ghana and...
-
Si les FDLR sont effectivement une organisation accusée de propager une idéologie génocidaire et de menacer le Rwanda, pourquoi certains d...
WebMD Health Channel - Sex & Relationships
Love Lectures
How We Made It In Africa – Insight into business in Africa
David DeAngelo - Dating Questions For Men
Christian Carter - Dating Questions For Women
Women - The Huffington Post
Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development
Useful Links
- Africa Works
- Africa Development / Afrique et Developpement
- Africa Desk
- Africa Portal
- International Politics From the Margins
- Democracy in Africa
- Africa in Transition
- African Arguments
- Observatoire de l’Afrique
- International African Institute
- African Studies on H-net
- Royal African Society
- African Studies Association UK (ASAUK)
- African Studies Association (ASA)
- How we made it in Africa
- All Africa
- The Africa Report
- Think Africa Press
- Africa Desk
- African Studies Internet Resource at Columbia University
- African Studies Resource at Columbia University Libraries
- The Nordic Africa Institute
- The African Studies Centre at Leiden University
- African Studies Center at University of Pennsylvania
- Institute of African Studies at Carleton University
- Yale Council on African Studies
- Institute of African Studies at Emory University
- African Studies Program at University of Wisconsin
- Center for African Studies at the University of Florida
- African Studies at Johns Hopkins University
- African and African Diaspora Studies at Boston College
- African Studies Center at Boston University
- African Studies Program at Ohio University
- African Studies Centre at Michigan State University
- Harvard’s Committee on African Studies
- Institute for African Studies at Columbia University
- African Studies Centre at University of Bradford
- Africa Regional Interest Group at Durham University
- Centre of African Studies at SOAS
- Centre of African Studies at University of Edinburgh (UK) :
- Centre for the Study of African Economics at University of Oxford
- United Nations. ReliefWeb
- Institut de recherche pour le developpement
- Global Issues That Affect Everyone
- Africa Files
- Centre for the Study of Human Rights
- Institute for Holocaust and Genocide Studies
- Harvard University Committee on Human Rights Studies
- Institute for the Study of Human Rights
- Montreal Institute For Genocide and Human Rights Studies
- Cohen Center for Holocaust & Genocide Studies
- Center for Holocaust and Genocide Studies
- The Center for Human Rights and Genocide Studies
- Strassler Center for Holocaust and Genocide Studies
- International Institute for Genocide and Human Rights Studies
- The Stanley Burton Centre for Holocaust and Genocide Studies
- The Genocide Studies Program
- Institute for Anthropological Research in Africa
- The Association of African Universities (AAU)
- The British Institute in Eastern Africa
- The Africa Research in Sustainable Intensification for the Next Generation (Africa RISING)
- Forum for Agricultural Research in Africa
- About Africa Research Online
- Africa Research Institute