Kongo: Umuyobozi wa Twirwaneho Koloneli Makanika Yishwe

Abarwanyi b'umutwe wa Twirwaneho bavuga ko drone yarashe mu birindiro byabo biri ahitwa Gakangara, muri segiteri ya Ngandja, muri Teritware ya Fizi, intara ya Kivu y'epfo yica abantu 6 barimo Koloneli Michel Rukunda Makanika.
Bamwe mu baturage batuye mu Minembwe babonye iyo drone bavuga ko yanyuze mu kirere cya Gahwera ija kurasa ibirindiro bya Twirwaneho.
Haba igisirikare cya leta ya Kongo cangwa indi mitwe yitwaje ibirwanisho ntawe uravuga ko ari bo bishe Koloneli Makanika, warwaniraga Twirwaneho mu kwita ku mutekano n'ubusugire bw' abaturage b'Abanyamulenge bakunda kwibasirwa n'abarwanyi ba Mai Mai na Red Tabara.
Koloneli Michel Rukunda Makanika yahoze ari umusirikare wa FARDC kugeza mu mwaka wa 2020 ubwo yatandukanije na leta. Uyu muyobozi wa Twirwaneho yishwe mu gihe inyeshyamba z'umutwe wa M23 zikomeje gufata ibice bitandukanye byo mu ntara ya Kivu y'epfo. Nyuma yo gufata Bukavu mu mpera z'indwi irangiye, M23 yigaruriye kandi santere y'ubucuruzi ya Kamanyola ku musi wa kabiri.
### "Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence", George Washington. ### |
No comments:
Post a Comment