Pages

Tuesday 20 August 2024

[Rwanda Forum] Kamonyi: Ubuyobozi bwafunze kiliziya biteza impaka – Umuseke


Kamonyi: Ubuyobozi bwafunze kiliziya biteza impaka – Umuseke

Kamonyi: Ubuyobozi bwafunze kiliziya biteza impaka

Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi, bwandikiye ibaruwa bumenyesha kiliziya Gatorika  Paruwasi ya Mugina ko ibaye ihagaritse ibikorwa byose, biteza impaka.

Mu itangazo ryo ku wa 14 Kanama 2024, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere avuga ko uku gufunga kiriziya bishingiye  ku itegeko no 72/2018 ryo ku wa  31 /8/2018 rigena imikorere n'imitunganyirize by'imiryango ishingiye ku myemerere cyane cyane mu ngingo zaryo iya 3,16,20 n'iya 23.

Yongeraho ko bashingiye kandi ku mabwiriza y'Urwego rw'igihugu rw'imiyoborere  no 001 yo ku wa 08/3/2019 agenga imiryango ishingiye ku myemerere cyane mu ngingo yayo ya 2.

Dr Nahayo Sylvere avuga ko ubuyobozi bw'Akarere ndetse n'ubw'umurenge wa Mugina, bwakoze igenzura, busanga Kiliziya Gatorika (paruwasi) ya Mugina itujuje ibisabwa bityo ibikorwa byayo byose bibaye bihagaritswe.

Ati "Mbandikiye mbamenyesha ko ibikorwa bya 'Kiliziya Gatorika Mugina bihagaritswe uhereye igihe muboneye itangazo."

Uku gufunga uru rusengero byakuruye impaka by'umwihariko ku mbuga nkoranyambaga hibazwa niba n'ibindi bikorwa iyi kiriziya yari isanzwe ifite na byo bihita bihagarara.

Ikinyamakuru Kinyamateka cya kiliziya Gatorika, kivuga ko mu ibaruwa yanditswe n'Umuyobozi w'Akarere, atakoresheje imvugo iboneye kuko yandikiwe kiliziya Gatorika ya Mugina aho kuvuga Paruwasi bityo igaragaramo ukutubaha imiterere n'imikorere y'inzego za Kiriziya   no kutamenya inyito ikoreshwa .

Kugeza ubu ntacyo iyi kiliziya Gatorika Paruwasi ya Mugina iragira icyo itangaza.

Ubwo ku wa 14 Kanama 2024 yakiraga indahiro z'abajya mu Nteko ishingamategeko, Perezida Kagame yavuze ko insengero zigomba kuba zujuje ibyangombwa bigenwa n'amategeko.

- Advertisement -

Ati "Ibitubahirije amategeko, ntibikwiye kubaho. Ubwo rero nabonye bavuga ngo 'Ubanza Perezida atabizi. Ibintu byo gufunga insengero ni icyaha.' Ndabizi. Simbishaka. Ibintu by'akajagari noneho n'iyo byaba biri mu madini, simbishaka. Nzabirwanya rwose."

Umukuru w'Igihugu yavuze ko mbere yo kwibaza ku gufunga insengero, abantu bakwiye kwibaza ku buryo zashinzwe.

Yagize ati "Ikintu cy'amakanisa ni iki? Murabanza induru ikavuga, 'Bafunze amakanisa'. Wabanje ugahera ku kuvuga ngo 'ubundi yagiyeho ate?' Amakanisa ni iki? Amakanisa ibihumbi ni iki? Abanyarwanda mwarwaye iki koko? Ariko ngira ngo ni ibibazo byo kuba Abanyafurika. Abanyafurika dufite ikibazo rwose."

UMUSEKE.RW

 


###
"Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence",
George Washington.
###

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development