Rwanda: Abasilikare b'inkotanyi bari kurasirwa muri Nyungwe bagashyingurwa mu ibanga!
Iyi ngeso yo guhekura abanyarwanda Kagame arayikomeje, muri iki gihe inkotanyi ziri kurasirwa muri Nyungwe ziri gushyingurwa mu ibanga maze ababyeyi babo bakabwirwa ko abana babo bishwe n'uburwayi! Kuwa gatatu taliki ya 10/04/2019 habaye imirwano ikomeye muri Nyungwe, abasilikare benshi b'inkotanyi barapfa abandi barakomereka bikomeye. Abo bose bajyanwe mu buruhukiro bw'ibitaro bya gisilikare i Kanombe, noneho bakajya batuma kubabyeyi babo bababwira ngo nibaze bashyingure ngo uburwayi aribwo bwishe abana babo!
Urugero rutari kure n'urw'umusore w'umusilikare w'inkotanyi warasiwe mu mirwano yo kuwa gatatu agahita yitaba Imana, ariko umuryango we ukabwirwa ko yishwe n'uburwayi bw'igihe kirekire! Uwo musilikare yitwa Hatangimana (ifoto ye iri ku ntangiriro y'iyi nkuru no kuri iki gika), avuka mu karere ka Nyamashe. Kuwa kabiri taliki ya 9/04/2019 nibwo yarimo avugana n'ababyeyi be kuri telefoni ababwira ko ntakibazo afite ko kandi ari mukazi ka gisilikare muri Nyungwe; ku mugoroba wo kuwa gatatu taliki ya 10/04/2019, nibwo abayobozi b'igisilikare cy'inkotanyi bamenyesheje umuryango wa Hatangimana ko bagomba kuza kumushyingura kuko yishwe n'uburwayi, bababwiye ko yari amaze igihe kirekire arwariye mu bitaro bya gisilikare i Kanombe!
Ababyeyi bakubiswe n'inkuba bakimara kumva iyo nkuru, ndetse batangira kuvuga ko bakeneye kumenya icyamwishe kuko bavuganaga nawe kenshi kandi akaba atarigeze ababwira ko arwaye! Abo babyeyi bahise bacecekeshwa, bababuza no kugira umuntu babwira ko umwana wabo yapfuye, uwo Hatangimana yashyinguwe ababyeyi be batarebye mu maso y'umurambo we!! Ese inkotanyi uko zakoraga cyera zibona zishobora kubikomeza kandi itumanaho ryarateye imbere? "Veritasinfo" yabonye andi makuru yemeza ko abandi babyeyi mu gihugu bafite abana mu gisilikare cy'inkotanyi bari kugenda bamenyeshwa ko abana babo bitabye Imana bazize uburwayi kandi bishwe n'amasasu barasiwe mu ntambara yo muri Nyungwe!
Maherezo ababyeyi bohereje abana mu nkotanyi bazamera nk'iriya ngwe, bazakanguka abana babo barashize naho Kagame wabamaze yarahungiye muri Amerika! Kubera kutizerako ashobora kuzagaruka mu gihugu, Paul Kagame asigaye azerera amahanga aherekejwe n'indege 3 zikoreye imitungo ye yose yasahuye mu Rwanda no muri Congo; Kagame aba afite ubwoba ko ashobora kuzahirikwa ku butegetsi akamburwa umutungo yasahuye.
Ese abanyarwanda bazashobora kujya kuraguza muri Amerika? ibihe bizaza biduhishiye byinshi!
veritasinfo
http://www.veritasinfo.fr/2019/04/rwanda-abasilikare-b-inkotanyi-bari-kurasirwa-muri-nyungwe-bari-gushyingurwa-umwe-umwe-mu-mayeri-menshi.htmlPosted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
No comments:
Post a Comment