On Jan 28, 2019, at 3:01 PM, Ildephonse MURAYI Habimana habimana@gmail.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:
Nimwiza Meghan yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2019Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi Kuya 26 Mutarama 2019 saa 07:00Abakobwa batowe ni:- Miss Rwanda 2019: Nimwiza Meghan, No 32- Igisonga cya Mbere: Uwihirwe Yasipi Casimir, No 21- Igisonga cya Kabiri: Uwase Sangwa Odille, No 16- Miss Popularity: Mwiseneza Josiane, No 30Nimwiza Meghan yegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2019, asimbura Iradukunda Liliane wari ufite iri kamba guhera muri Gashyantare 2018.Nimwiza yahise ahabwa imodoka nshya ya Suzuki Swift yo kugendamo, akazajya ahembwa ibihumbi 800Frw buri kwezi n'ibindi bijyanye no kwita ku bwiza bwe.Muri iki gikorwa cyabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo kuri uyu wa Gatandatu, Uwihirwe Yasipi Casimir watowe nk'igisonga cya mbere yahembwe amafaranga y'u Rwanda miliyoni imwe, Uwase Sangwa Odille watowe nk'igisonga cya kabiri ahembwa ibihumbi 500 Frw.Nyuma yo gutorwa, Miss Nimwiza yabwiye abakunzi be ati "Mwarakoze, ntacyo nabona nababwira, nasabwe n'ibyishimo, murakoze cyane."Kuri bagenzi be babanaga mu mwiherero wa Miss Rwanda, yagize ati "Nababwira ko nabo bakoze kubana neza, ndabakunda cyane, cyane, cyane."Abakobwa 15 bagombaga kuvamo Miss Rwanda 2019 ni Murebwayire Irene (No. 18), Mukunzi Teta Sonia ( No. 10), Mwiseneza Josiane (30), Uwicyeza Pamela (No.29), Umukundwa Clemence (No. 24) , Gaju Anita (No. 35), Mutoni Olive (No 20), Inyumba Charlotte (No. 33), Kabahenda Ricca Michaella (No. 09), Uwihirwe Yasipi Casimir (No. 21), Uwase Muyango Claudine (No. 01) , Uwase Sangwa Odille (No.. 16), Bayera Nisha Keza (No. 22) Niyonsaba Josiane (No. 13) na Nimwiza Meghan (No. 32).Abakobwa batowe ni:- Miss Rwanda 2019: Nimwiza Meghan, No 32- Igisonga cya Mbere: Uwihirwe Yasipi Casimir, No 21- Igisonga cya Kabiri: Uwase Sangwa Odille, No 16- Miss Popularity: Mwiseneza Josiane, No 3028.01.2019Ildephonse MURAYI Habimana
Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
No comments:
Post a Comment