RWANDA: YABUZE AYO ACIRA N'AYO AMIRA !
Noneho ya ntore-ibarusha-intambwe yabuze ayo acira n'ayo amira.
Muli disikuru i Nyabihu taliki ya 5/6/14, Kagame yaciye iteka ngo "kuva ubu abazacyekwaho guhungabanya umutekano w'igihugu tuzazajya tubarasa ku manywa y'ihangu". Kandi koko ngo "U Rwanda ruratera ntiruterwa" ! Nyamara mu Rwanda hamaze igihe havugwa "amabandi" ajagajaga Intara y'Amajyepfo yose n'ishyamba rya Nyungwe by'umwihariko. Ese mama superman Kagame wacu yagiye hehe ngo agarure ihumure muli Nyungwe ? Ni amayobera !
Banyarwandakazi, Banyarwanda,
iyi Nyungwe siyo Kagame aherutse gutegeka ko bakoreramo filimi y'ikuzo rye yiswe "Rwanda, The Royal Tour", iyo filimi akanitabira imulikwa ryayo ejobundi muli Mata i Chicago ?
Ngiyo rero Nyungwe yari ibaye ikirezi Kagame yiyambitse mu ijosi ubu ntashobora no kuyikandagiramo. Kandi rwose biramukomereye :
1. Naceceka akarekura Nyungwe n'Amajyepfo yose, ubwo n'igihugu cyose azaba agihebye, kuko u Rwanda ni rumwe ntaho watema ngo usige ahandi.
2. Nahagurutsa kandi ingabo ze zitagira umubare na bya bitwaro yirunzeho nabwo, uwo muliro uzatwika Intara y'Amajyepfo yose n'igihugu cyose, kuko rubanda bazahungira mu tundi turere, kandi birazwi neza ko intambara z'iwacu zimukana n'abahunga. Ubwo kandi nyine aramutse yakije umuliro muli Nyungwe iby'ubukerarugendo byaba bisibanganye, na ya filimi yacuruzaga yahita ijugunywa mu cyimpoteri. Harahagazwe !
Umusomyi w'Ikizere, ku Cyitabi.
Izindi nkuru bijyanye:
Perezida Kagame Yarahiriye Gufunga no Kurasa Uhungabanya u Rwanda-Radio yacu-VOA News
U Rwanda ruvuga ko Nyaruguru hatewe n'abaturutse mu Burundi - BBC News Gahuza
http://www.bbc.com/gahuza/amakuru-44687378
Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
No comments:
Post a Comment