Have witoba, Kijyana Liza.
Biragara koko ko, bwana Anaclet Niyikiza Dr in Physic and Mathematics yakoranye na compagnies nyinshi (he worked with many joint programmes ) kandi ni byiza, akwiye icyubahiro. Ibi byamuhaye inshuti (contacts) ziramusunika agera aho abu ali CO wa L.E.A.F. Pharmaceuticals, afite ubushobozi n'imali. Ageze hamwe abanyrwanda bagira bati "Ukize baraza".
Hali utuntu abanyarwanda bakagombye kunva:
Dr A. Niyikiza yarezwe ku gihe cy'ingoma ya Habyarimana, none agarukiye iyayisimbuye. Ni uko benshi babishakaga, bandika ibitabo byerekanye uko byakoraga ngo ingoma y'ubu ibone intango igenderaho: iyo mikorere yatumye ishyamba Nyungwe lidasenwa, yerekana ibyaliho na technologies (ex. CURPhaMeTra etc.) aho abazanye imali bahera bakomeza cyangwa se banagura ngo bijyane n'amajyambere isi igenda igeraho. Ibyo Dr Niyikiza arabizi, keretsa abaye adasobanutse.
Uyu muhanga rero twemeza ko afite ubunaralibonye, akamenya ko nta mugabo umwe (Maths, Physics abikoresha hamwe n'abachemists, aba demographers, ababiologists, aba physicians etc.), akamenya ko abahanga bose ataliko bagira amahirwe nk'aye ngo babone ababajya inyuma babashyigikira, banabamamaza. Azi neza Madame et Pierre Curie ukuntu babayeho nabi, kandi baravumburaga ibihebuje urungano rwabo rutunvaga. Azi urwagwiliye G. Galilee ahamya theorie za Copernic z'uko isi izenguruka izuba, bikababyalira umuvumo n'urupfu mu babo none ubu bikaba byarabahinduye savants universels.
Ntabwo rero Dr Niyikiza yatekereza nka Kijyana Liza, ngo aseke abaDr badafite imali n'ababasingiza nkawe, keretse abaye nka bamwe bakora pacte faustien, bagurisha ubu docta bwabo (biyambura urumuli rwabo) ngo bahabwe ibilyo. Azi ko aho u Rwanda rugeze rugendera kuli byinshi byakozwe n'abatavugwa: ni rwiza urugero rwa Mme Luwiza Mushikiwabo ubufransa bwamamaliza kuyobora OIF nyamara abamwigishije ntawubavuga!
Tuzabarata rero aba Dr bose batwara neza urumuli no mu muhengeri (illuminatio et salus populi), bamera bagasonza barunambira aho kurugambanira barugulisha ibilyo (illuminatio et salus mihi).
Envoyé : dimanche 17 juin 2018 14:11
À : Agnesmurebwayire; Aimable Rwamucyo; Sibomana Jean Bosco; agnes.murebwayire@yahoo.fr; zac.biampa; Brenden Russo; Martin Bangamwabo; Marie Madeleine BICAMUMPAKA; Christophe Tuvugishukuri; Chantal Karara; Claire Molinet; clairemolinet@yahoo.be; MULINDAHABI Jean-Claude; MUSABYIMANA JEAN DE DIEU; Ernest Mudage; Senga Emmanuel; Francois Munyabagisha; felixhabimana@yahoo.fr; NIKOZITAMBIRWA; Innocent Twagiramungu; John Kagabo; Ndagijimana Jean-Marie; Liza Keza; Kota Venant; Lyar66; Michel Niyibizi; Shankuru Maurice; Nzinink; Vincent Ndacyayisenga; rudahi@hotmail.com; Skweli; Tharcisse Semana; tuzindembaga@yahoo.fr
Objet : Fw: Dr Clet Niyikiza: From hunter to global scientist | The New Times | Rwanda
Sent: Sun, 17 Jun 2018 at 7:57 AMSubject: Dr Clet Niyikiza: From hunter to global scientist | The New Times | Rwanda
Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
No comments:
Post a Comment