Bwana E. Udahemuka, ni gutona (tenir) ntiwirwe urwara umutwe, kuko abanyarwanda niko duteye, turanyanganya kandi mu buhezanguni kabombo. Iyo habonetse urwitwazo, turasizora mu kurukamisha menshi arenze. Mbese dukora nko muli uyu mugani tugiye guca:
"Umugabo Bakame yali afatanije inka Cyasha n'umugabo Nzovu, umwe aragira ukwezi undi ukundi. Nuko ukwezi kwa Bakame kugeze, aho kuyiragira arayilya. Noneho gushize agomba kuyishyira Nzovu, afata amehembe ayashinga mu ruguhu (isayo iligita), azilikaho umugozi, nuko ajya ku gasozi avuza akaruru ati Cyasha yasaye, Cyasha yasaye; nimutabare. Nzovu avumbuka vuba, araza. Bakame amubonye ati nali nyishoye, nuko inka igeze ngo iranywa mbona iratebeye. Ngerageza kuyizikura, birananira. Ati none fata uyi mugozi, najye njye hali irunde rw'amahembe; ukurure nanjye nsunike turebe ko twayizikura. Nzovu ati uli intyoza, umugambi niwo. Nuko Bakame ajya ku mahambe atangira kuyatsindagira abeshya ko asunika. Nzovu nawe arakurura, aliko gahoro; nuko Bakame hashize akanya ati shyiramwo utubaraga nyabuna, turebe. Nzovu aba arashitse cyane, amahembe aba arashingutse amunyura hejuru agwa kure halya. Bakame ati sinakubwiye ibibaraga byawe byinshi. Dore urakuruye cyane none unnyozoye amahembe, buliya inka iraligise burundu ntizaboneka. Nzovu ntakindi yashoboraga kuvuga, uretse gusaba imbabazi. Bakame nawe sinakubwira akubita ikilira cy'ingona aliko yishinga icyara ati ndayiliye, ndayiheraheje ntakundi".
None Bwana Twagiramungu atabalije Gatabazi ngo wishwe na MRND ya Habyarimana; abanyabutare bisutse mu mihanda nta shyaka libibasabye (spontanement); ba Ndungutse bavuye Ikigali aho Gatabazi RIP yiciwe bahurudukiye i Butare, igihe abinyweraga kuli Ibis badaturanye na Martin Bucyana RIP bamubonye bakamwirukaho ngo bamwice, twibutse ko umwe mu bo Ngarambe yatubwiye bwana Straton Nsabumukunzi yaje kujya muli guverinema y'abatabazi nka PSD; abakiga bose bahekeshwejwe amakosa ya Nahimana, Ntirugirimabazi RIP bo mu Ruhengeri na Nsekalije RIP n'izindi individus zo mu Bushiru, etc. Ibi byose aho ntibyakwerekana imirenzo iruta umwe duhishwa? Nyabuna mwatubabaliye mugatobora, nkuko Judi Rever yamennye ikibyimba, tukaganira hatangwa facts n'ubushishozi buhagije, ko umenya ba miseke igoroye mu banyarwanda ali bake?
Bahanga mu bya Rwanda nimudusuzumire iyi Hypothese: None haba harabaye tentative ya coup d'etat yo kwica Habyarimana RIP, 1ere A. Uwilingiyimana RIP wali alliee wa RPF (Guichaoua, 2004) agafata ingoma, bataillon ya 600 igahita imubera Garde presidentielle, noneho bagahindukirana abaGP ba Habyarimana na FAR bakabakubura! Ibi akaba alibyo byarase, abazungu bali bijejwe ko harapfa abatarenze 500 bakiyirukira babonye bikaze, bakajya gushaka plan B muli UN, banagiliza Bagosora na MRND ko alibo bononnye Rwanda? Kuki genocide yemejwe 1ere amaze kwicwa? Ese kuki ba banyabutare basohotse spontanement Gatabazi yishwe batasohotse A Uwilingiyimana na F. Nzamurambaho RIP bishwe?
Turabaza gusa, ntihagire udutera amacumu, ntacyo twemeza nabusa! Twanashyizeho umwandiko wa bwana Ngarambe munsi aha, ngo byunvikane neza
Envoyé : vendredi 4 mai 2018 17:49
À : Jean Paul Turayishimye
Cc : kota venant; Lyarahoze Samuel; Francois Munyabagisha; Paulrusesabagina; Faustin Twagiramungu; Joseph Matata; Ndagijimana Jean-Marie; Michel Niyibizi; Christophe Tuvugishukuri; Zac Biampa; Kanyamibwa Pilote; Ijwi Ryarubanda; Gasana31; Innocent Twagiramungu; Jambo Asbl; RNC Itahuka; Semahoro; Pierre Foucher; Nkiko. Nsengimana; Rutihunzatheo; Veritasinfo Ngoga; Marie Kampororo; Abdallah. Akishuli; Kabandac2; Samcyprien; Olivier Rukundo; Mbonigaba Ismaïl; Joseph Sebarenzi; Psimberakuri; Sinumvayabo; Kagomashenge; Inumanews; Yonkad; Kalebucyusa01; SHEMA; Ruhorahoza Theophile; Hakiza Canada; Perpétue Muramutse; Bona Sin; Jmarie Micombero; Jeangatera; Bihibindi .; Intabaza Info; abelbanga@gmail.com; Alexis Semana; Etienne Karekezi; Chkayihura; Imanzi Pdp; Darius Murinzi; Niyopaci; Ngombwa; Gahima; Biramahire Salvator; Maurice Niwese; Mugabo. Frank13; Katarypa; Amakuruyurwanda; Pascal Kalinganire; ally.yusuf.mugenzi@bbc.co.uk; Nsabij12; Pierre Nzabagerageza; Lafiancee Armee; Semahoro; Emasozera; Cyprien Mugabo; Iyamuremye David; Emmanuel Ntabajyana; Jean-Marie Higiro; Em. Hame; Samuel Desire; Joseph Ngarambe; Eug Ndah; Tuzatsinda Aimable; Mbonigaba; Tharcisse Semana; Paul Umusaza; Jonathanmusonera; Rwagasana Gerard; haguruka@yahoogroups.com
Objet : URU RUBUGA RUTUMARIYE IKI NIBA ABAKURU BAZI IBINTU BANGA KUBITUBWIRA BAKIRIHO BAZABIVUGIRA IKUZIMU : "NDASABA KO FAUSTIN TWAGIRAMUNGU Alias RUKOKOMA AZA MURI IYI DEBATE AKADUHA IBISOBANURO"
Envoyé : vendredi 4 mai 2018 00:39
À : kota venant; JP
Cc : Lyarahoze Samuel; Francois Munyabagisha; Paulrusesabagina; Faustin Twagiramungu; Joseph Matata; Ndagijimana Jean-Marie; Michel Niyibizi; Christophe Tuvugishukuri; Zac Biampa; Kanyamibwa Pilote; Ijwi Ryarubanda; Gasana31; Innocent Twagiramungu; Jambo Asbl; RNC Itahuka; Semahoro; Pierre Foucher; Nkiko. Nsengimana; Rutihunzatheo; Veritasinfo Ngoga; Marie Kampororo; Abdallah. Akishuli; Kabandac2; Samcyprien; Olivier Rukundo; Mbonigaba Ismaïl; Joseph Sebarenzi; Psimberakuri; UDAHEMUKA Eric; Sinumvayabo; Kagomashenge; Inumanews; Yonkad; Kalebucyusa01; SHEMA; Ruhorahoza Theophile; Hakiza Canada; Perpétue Muramutse; Bona Sin; Jmarie Micombero; Jeangatera; Bihibindi .; Intabaza Info; abelbanga@gmail.com; Alexis Semana; Etienne Karekezi; Chkayihura; Imanzi Pdp; Darius Murinzi; Niyopaci; Ngombwa; Gahima; Biramahire Salvator; Maurice Niwese; Mugabo. Frank13; Katarypa; Amakuruyurwanda; Pascal Kalinganire; ally.yusuf.mugenzi@bbc.co.uk; Nsabij12; Pierre Nzabagerageza; Lafiancee Armee; Semahoro; Emasozera; Cyprien Mugabo; Iyamuremye David; Emmanuel Ntabajyana; Jean-Marie Higiro; Em. Hame; Samuel Desire; Eug Ndah; Tuzatsinda Aimable; Mbonigaba; Tharcisse Semana; Paul Umusaza; Jonathanmusonera; Rwagasana Gerard; haguruka@yahoogroups.com
Objet : Re: Twisabire urumuli, niba hali abashaka kuruduha!
De: Ngarambe Joseph
Date: jeu., 3 mai 2018 7:18 PM
À: Lyarahoze Samuel;Francois Munyabagisha;Paulrusesabagina;Faustin Twagiramungu;Joseph Matata;Ndagijimana Jean-Marie;Michel Niyibizi;Christophe Tuvugishukuri;Zac Biampa;Kanyamibwa Pilote;Ijwi Ryarubanda;Gasana31;Innocent Twagiramungu;Jambo Asbl;RNC Itahuka;Semahoro;Pierre Foucher;Nkiko. Nsengimana;Rutihunzatheo;Veritasinfo Ngoga;Marie Kampororo;Abdallah. Akishuli;Kabandac2;Samcyprien;Olivier Rukundo;Mbonigaba Ismaïl;Joseph Sebarenzi;Psimberakuri;UDAHEMUKA Eric;Sinumvayabo;Kagomashenge;Inumanews;Yonkad;Kalebucyusa01;SHEMA;Ruhorahoza Theophile;Hakiza Canada;Perpétue Muramutse;Bona Sin;Jmarie Micombero;Jeangatera;Bihibindi .;Intabaza Info;abelbanga@gmail.com;Alexis Semana;Etienne Karekezi;Chkayihura;Imanzi Pdp;Darius Murinzi;Niyopaci;Ngombwa;Gahima;Biramahire Salvator;Maurice Niwese;Mugabo. Frank13;Katarypa;Amakuruyurwanda;Pascal Kalinganire;ally.yusuf.mugenzi@bbc..co.uk;Jean Paul Turayishimye;Nsabij12;Pierre Nzabagerageza;Lafiancee Armee;Semahoro;Emasozera;Cyprien Mugabo;Iyamuremye David;Emmanuel Ntabajyana;Jean-Marie Higiro;Em. Hame;Samuel Desire;Eug Ndah;Tuzatsinda Aimable;Mbonigaba;Tharcisse Semana;Paul Umusaza;Jonathanmusonera;Rwagasana Gerard;haguruka@yahoogroups.com;kota venant;
Cc:
Objet:Re: Twisabire urumuli, niba hali abashaka kuruduha!
GASHYANTARE 94 ijya gushira twagiye kumva twumva ko i KIGALI bwana GATABAZI Félicien yiciwe ku rugi rw´igipangu cyiwe arashwe n´abantu bahamutegeye bagahita bihisha ntibamenyekane. Aho hari mu ijoro ryo kuwa 21 uko kwezi. Ibi byagombaga gukurura imvururu muri BUTARE aho GATABAZI yavukaga. ESO na Gendarmerie ya TUMBA twigiriye inama yo gushyiraho za barrages mu mujyi kugera i SAVE ngo nihaba imyigaragambyo ibe mu ituze ntacyangizwa. Koko ntacyangirijwe. Ariko habaye umwuka mubi kubera amagambo mabi TWAGIRAMUNGU FAUSTIN yavugiye kuri VOA yemeza ko GATABAZI yishwe na MRND yiganjemo abakiga. Birumvikana ko abanyabutare bashakaga kwihorera ku bantu bazwi ko baturuka mu rukiga cyane GISENYI na RUHENGERI. Cyakora kubera quadrillage y´umujyi n´abasirikari n´abagendarmes uwo mugambi ntiwakoretse. Ahubwo tariki ya 22 saa saba ku manywa, nagiye kumva numva CAPITAINE TWAGIRAMUNGU THEOPHILE wari «officier de semaine» muri ESO arantelefonnye ndi imuhira ambwira ko BUCYANA Martin amaze kwicirwa i MBAZI ku muhanda hafi y´ahazwi nko kwa NKUNDABAGENZI. Aho hari mu gace gendarmerie ifitemo barrages zayo.
Nasabye CAPT TWAGIRAMUNGU kujyayo ngo tumenye uko bigenze, cyane ko na we yashakaga kujyayo nk´utabaye mwenewabo w´«umushi». Niwe wanazanye uwo murambo mu buruhukiro bw´ibitaro bya Université I BUTARE. Twahise dutangira enquête ako kanya kandi ntiyaruhije kuko byabaye ku manywa y´ihangu.
Ibyo twabashije kumenya, nuko BUCYANA yageze kuri IBIS muri ayo masasita akaharuhukira akanya gato. Noneho agakomeza umuhanda werekeza I KIGALI. Abagabo bari aho harimo NSABUMUKUNZI STRATON, RYAMBABAJE ALEXANDRE na BASHIMIKI n´uwo bitaga BIZURU n´abandi. BUCYANA ahagurutse yakurikiwe na BASHIMIKI na BIZURU n´abandi muri PAJERO yari ifite plaque y´I Burundi, niyo BASHIMIKI yari asanganywe muri iyo minsi. BUCYANA yageze kwa NKUNDABAGENZI abaturage bigaragambya banga ko atambuka. Yavuye mu modoka ajya mu rugo kwa NKUNDABAGENZI. Muri ako kanya BASHIMIKI n´abe baba barahageze bamusanga aho kwa NKUNDABAGENZI bamuvanayo bamugarura kumuhanda bamwicira aho bamutemaguye. Naho Umuchauffeur yabonye bikomeye atwara imodoka agana kuri bureau communal ya MBAZI aho yageze ayivamo yihisha mu gisenge cy´inzu ya commune. Abamukurikiyeyo baje kumubura batwika iyo modoka.
Iyi dosiye yashyikirijwe Procureur BUSHISHI kuri Parquet ya BUTARE ariko aza kugira ingorane zikomeye kuko yatewe ubwoba ko Parquet bayitwika, abigenza buhoro.. Umwuka wari mubi cyane. Iyi dosiye ntiyigeze ikurikiranwa ukundi.
Bajya bavuga mucyongereza ngo " Igihe ni Umucamanza mwiza " Buriya statement itari consistent, ihindukana na circumstances , iba itari iyukuri.
Rudasingwa njye uko nabibonye, igitabo cya Rever cyamutunze agatoki mumahano ya FPR yari ayoboye ubwe, nawe ati nta FPR yigeze kubaho, ahubwo habayeho DMI. Ubwo rero mwibuke ko mugihugu Hari nabandi benshi bazatanga ubuhamya, kubyabaye. U Rwanda ntabwo ari opposition.Mugihe kiri imbere biragaragarako Ishakwe izaba isigaye inyomoza cg yihakana ishakwe !
Iki kiganiro ni cyizaJP
Sent from my iPhone
Bwana Ngarambe tumaze kunva ibi https://www.youtube.com/watch?v=K0DX30loOX4&t=765s mu Ishakwe lyanyu, turabashima. Hali byinshi twasabaho urumuli, aliko reka tube dufashe 2 gusa:
1. Bwana Ngarambe uti Urubyiruko rwa opposition 1991-1994, nubwo rwateraga udukofi, aliko ntirwicanaga nk'interahamwe za MRNDD ya Ngirumhatse na Habyarimana. Ni byiza. Aliko se buliya bamwe babagiye haliya iwanyu Imwulire wa mushederi (CDR) Martini Bucyana, umunyacyangu, nabo bali interahamwe? Halya koko byali ukuli ko bahoraga F. Gatabazi wali uhitanwe na MRNDD?
2. Murongera muti Rwose intambara yayegayegejwe mu Rwanda ukwakira 1990 yali ikwiye kandi ntawarugamije kwica abahutu, uretse umubi Paul wali ufite agenda cache ba bwana Rudasingwa bakoranaga batamenye.
Nuko!
a) RPF iteye ntiyagannye ibigo bya Gisilikari, ahubwo yapfunukiye mu baturage. Bwana Ngarambe ko naho mu Buraya uba tubona urugo ruvumbuwemwo ISIS (ihanganye n'abanyaburaya) abarutuye baba bagize ibyago, halya RPF yo yunvaga ko izibera mu baturage maze abaFAR bayivumburamwo igaha imidali abo baturage? RPF se yo halya yahaye abanyaRuhengeri na Gisenyi imidali imeze ite ku gihe cy'abacengezi? Protocol imwe ya recherches kandi ikozwe neza ibyara iteka ibintu bisa, bwana, ni mukore interpretation honnete.
b) Rutaremara, Kajeguhakwa, Professor Alan Kuperman, bose bemeje ko RPF yali yalinjije mu Rwanda amacelire secrete yayo (Fith Column). Bwana Ngarambe, wali mu Rwanda 1990-1994 wunvise rero ibisasu byatewe. Hali icyasimbukishije Bus yuzuye abantu icyangugu, Daihatsu yuzuye abantu mu Mayaga, umugore cyaciye ikibuno agiye muli WC Igisenyi, icyatulikiye muli gare routiere Ikigali. Ubona byarategwaga na FAR n'interahamwe? Niba se ali abandi, mwakeka bande: Abashinwa, RPF na fith column yabo, Abasenegalais, etc.? Abo se babitegaga ni abakunzi b'abahutu n'inzirakarengane z'abatutsi?
c) Bwana Ngarambe, ngo wali inshuti ya Dr F. Nahimana; wigeze kutubwira ukuntu nyuma y'intambara wishimiraga gukina tennis na HE Paul. Mwabanye na ba gal Kayumba na Mj Micombereo muli RNC birenze amezi 6, hamwe nabo muli FDU ya ba Ir Niyibizi umugabo wuliya nyakwigender umumama mwiganye wa Didier.. Ni byiza kubana no gusabana. Aliko se bigenda bite kugira ngo nyuma y'agahe gato, ahali urukundo n'ubwunvikana haze umuvumo n'umunuko?
Bwana Ngarambe, nkuko twabibwiye ejo bwana Lyarahoze, ntabwo turwanya abagerageza kugera ku kuli. Gusa ntakitubuza kwerekana ahali urunturuntu. Tubasabye rero urumuli kuli utu tubazo 2; ni muruduha tuzabagana no ku tundi; nimwanga kandi ntacyo bidutwara, tumenyereye imikino nyarwanda!
Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
No comments:
Post a Comment