Bavandimwe mwese na bwana Serge, abo banyaRuhengeri uvuga batunze ingagi aliko zigakamwa n'abandi bo bashinjagirana ubworo ni kimwe n'abatavugwa aliko alibo basobanuye ko Nyungwe, akagera bitagomba gusenywa ngo hatuzwe abatahutse i Rwanda kuko byali kuba kwibeshya bikomeye. Ni muduhoberere abashakashatsi n'abasuwisi, tunibuka na Habyarimana watutswe ngo akunda inyamaswa n'amashyamba kurusha imhunzi!
Ibya Rwanda bikora nk'ibya Semuhanuka na Nyirarunyonga, balyalyana. Kazungu nawe akisekera, byaba ngombwa akogeza. Iyo hali umwihenuyeho bwacya agatera iperu ku mulyango asaba ubuzima n'amikoro, umuzungu aramwenyura akabimuha, ku mutima agira ati "Ntaba azi ibyo akora, useka wese abanyita papa"!
Kimenyi, Sendashonga, n'abandi baratubiye, babonye bikomeye bagashaka gusubira inyuma bibabera ibamba: ngibyo ibitera abantu ubwoba, bagahitamwo kunywera mu kitoze cyane iyo bihuye n'ubusambo bwacu. Twabivuze kera hano ku mbuga: abatware dufite ntibikora, ahubwo abanyarwanda bagira abakwiranye n'ugusobanuka kwabo (le peuple se choisit les dirigeants conformement a son integrite/ses valeurs).
Bwana J. Bayingana yaradushekeje, aho yahuye n'uwitakuma ko bacyuye imhunzi, nyamara uwo witakuma ali indi mhunzi baba hamwe muli USA! Iyoba Abanyarwanda twali dusobanutse, ni ikihe kimwaro cyakaruse iki ku bashoye intamabra y'ukwakira 1990 bikabyara jenosidi 1994?
http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2018/04/25/paul-kagame-niwe-ubukerarugendo-bwubakiyeho-cyangwa-niwe-mukerarugendo
Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (18) |
No comments:
Post a Comment