Pages

Wednesday, 20 January 2016

[haguruka.com] Uzagerekwaho genocide kugira ngo imitungo yawe ifatwe

 

Niba uba hanze, ukaba warasize imitungo yawe mu Rwanda, Kagame arategura kukugerekaho genocide kugira ngo iyo mitungo yawee ifatwe. Isomere nawe:

Hari abacunga imitungo yasizwe na bene yo bashobora gutakaza ubwo bubasha bidatinze
Yanditswe kuya 20-01-2016 saa 14:56' na Maurice Munyentwali
     
 
Itegeko rishya ryerekeye imicungire n'imitungo yasizwe na bene yo riteganya ko abahawe ububasha (procuration) bwo gucunga imitungo yasizwe na bene yo mbere y'itariki ya 16 Ukwakira 2015 bagomba kuba babonye ububasha bushya bwo gucunga iyo mitungo bitarenze tariki ya 16 Werurwe 2016.
Nibarenza iyo tariki, imitungo bacungaga izafatwa nk'itagira bene yo itangire gucungwa na Leta.
Ubusanzwe itegeko No. 39/2015 ryo kuwa 22/08/2015 ryerekeye imicungire y'umutungo yasizwe na bene yo riteganya ko bitabangamiye ibiteganywa n'andi mategeko, imitungo yasizwe na bene yo icungwa na Leta ihagarariwe na Ministeri y'ubutabera kugeza igihe bene yo bimenyekanishije (Ingingo ya 11).
Iri tegeko kandi riteganya ko Ministeri y'ubutabera ishobora guha uburenganzira bwo gucunga umutungo umwe mu bashobora kuwuzungura cyangwa uwari uwurimo byemejwe n'Inama Njyanama y'umudugudu uwo mutungo uherereyemo. Mu gihe ba nyir'imitungo bapfuye nta bazungura bafite, imitungo basize yegurirwa Leta.
Ni ryari umutungo ufatwa nk'uwasizwe na bene wo ugacungwa na Leta?
Umutungo ufatwa nk'uwasizwe na bene wo ukaba ugomba gucungwa na Leta ni umutungo wose waba uwimukanwa cyangwa utimukanwa ukaba uri mu maboko yabawucunga batabifitiye ububasha kandi bene wo bakaba barapfuye nta n'umuntu wo kubanzungura wemewe n'amategeko uhari, cyangwa bene uwo mutungo bakaba batari mu Rwanda kubera impamvu zinyuranye ndetse bakaba nta n'umuntu basize wo gucunga uwo mutungo ubifitiye uburenganzira (mu buryo buteganywa n'amategeko).
Undi mutungo ufatwa nk'uwasizwe na bene wo ni umutungo wandagaye wasizwe na bene wo kubera impamvu tumaze kuvuga. Umutungo ufatwa nk'uwandagaye igihe cyose nta muntu uwitaho, udafashwe neza ku buryo ushobora guteza umutekano muke cyangwa ukoreshwa mu buryo butubahiriza amategeko agenga icungwa ryawo.
Abari barahawe ububasha bwo gucunga imitungo mbere ya tariki ya 16 Ukwakira 2015, ubwo bubasha buzata agaciro tariki ya 16 Werurwe 2016
Ingingo ya 20 y'itegeko ryerekeye gucunga imitungo twavuze hejuru riteganya ko:
" Haseguriwe ibiteganywa n'iri tegeko, ucunga imitungo yasizwe na bene yo hakurikijwe ububasha yari yarahawe na bene yo mbere y'uko iri tegeko ritangira gushyirwa mu bikorwa, agomba kuba yabonye ububasha bushya mu gihe kitarenze amezi atandatu (6) kuva umunsi iri tegeko ritangiye gukurikizwa."
Ingaruka z'amategeko (legal effects / effets juridiques) z'ibivugwa muri iyi ngingo ni uko uzaba atarabona ububasha bushya (procuration nshya), azafatwa nk'aho acunga uwo mutungo atabifitiye ububasha bityo nk'uko twabibonye hejuru, uwo mutungo uzahita ujya mu cyiciro cy'imitungo yasizwe na bene yo igomba gucungwa na Leta.
Amezi atandatu bavuga muri iyi ngingo ya 20 atangira kubarwa uhereye igihe itegeko ryasohokeye mu igazeti ya Leta. Ni ukuvuga tariki ya 16/10/2015. Ibi bivuze ko amezi atandatu azarangira tariki ya 16/03/2016.
Ububasha bushya (procuration) buvugwa muri iri tegeko butangwa bute?
Ingingo ya 15 y'itegeko ryerekeye gucunga imitungo yasizwe na bene yo iteganya ko ububasha (procuration) bwemewe bwo gucunga umutungo wasizwe na bene wo ari ubutangirwa imbere ya Noteri cyangwa imbere y'abahagarariye u Rwanda mu mahanga.
Ibi bivuze ko imitungo yabarirwaga mu yasizwe na bene yo, iyo habonetse ufite ububasha bwo kuyicunga (ufite procuration yahawe na nyir'imitungo mu buryo bwemewe n'amategeko), ivanwa mu mitungo yacungwaga na Leta igacungwa n'ubiherewe ububasha.
Hari ibindi ukwiye gusibanukirwa kuri iri tegeko ryerekeye gucunga imitungo yasizwe na bene yo:
Iyo uwari warasize imitungo ye yimenyekanishije arayisubizwa
Iyo nyir'umutungo yimenyekanishije, amaze no kugaragaza ibimenyetso bihamya ko uwo mutungo ari uwe koko, asubizwa umutungo we nta mpaka.
Icyakora, iyo usubizwa umutungo akurikiranyweho icyaha cya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n'ibyaha by'intambara, umuntu wese ubifitemo inyungu ashobora gusaba ko uwo mutungo ufatirwa by'agateganyo, hakurikijwe amategeko abigenga (ingingo ya 10).
Amafaranga yasizwe na bene yo kuri konti no mu bigo by'imari ashobora kwimurirwa muri BNR
Bisabwe na Minisiteri y'Ubutabera (MINIJUST), Banki Nkuru y'Igihugu (BNR) imenyesha MINIJUST umubare w'amafaranga yasizwe na bene yo ari mu mabanki n'ibindi bigo by'imari.
MINIJUST ishobora gusaba urukiko rubifitiye ububasha kwemeza ko amafaranga yasizwe na bene yo yimurirwa kuri konti ntakorwaho ifungurwa muri Banki Nkuru y'Igihugu (BNR).
Iyo konti ntakorwaho iri muri BNR ni nayo ishyirwaho kimwe cya kabiri (1/2) cy'amafaranga avuye mu musaruro ubyazwa imitungo yasizwe na bene yo nk'ubukode bw'inzu, imodoka n'ibindi.
Amafaranga angana na kimwe cya kabiri kindi abikwa kuri konti isanzwe ifungurwa muri Banki Nkuru y'Igihugu kugira ngo azakoreshwe mu gufata neza no gusana imitungo yasizwe na bene yo no gutanga imisoro ikomoka kuri iyo mitungo.
Iyo nyir'umutungo yigaragaje asubizwa amafaranga ye. Ayo mafaranga asubizwa ava kuri konti ndakorwaho twavuze hejuru bisabwe na MINIJUST, akayasubizwa havanyweho icumi ku ijana (10%) ajya mu isanduku ya Leta. Asubizwa kandi amafaranga yose atarakoreshejwe kuri konti ishyirwaho amafaranga yo gusana no gufata neza imitungo yari yarasize.
Bisabwe n'Intumwa Nkuru ya Leta, iyo amafaranga yashyizwe kuri konti ndakorwaho atabonye bene yo, yegurirwa Leta hakurikijwe igihe cy'ubuzime giteganywa n'amategeko, byemejwe n'urukiko rubifitiye ububasha.
Twanzura...
Twanzura iyi nkuru naboneraho kwibutsa abantu bose bari bafite procuration (inyandiko ibaha uburenganzira bwo gucunga umutungo wasizwe na bene wo) bahawe mbere y'itariki ya 16 Ukwakira 2015 ko izo procurations zizata agaciro tariki ya 16 Werurwe 2016 nk'uko twabisobanuye hejuru.
Barasabwa rero gushaka procuration nshya zikorerwe imbere ya Noteri cyangwa abahagarariye u Rwanda mu mahanga. Bitabaye ibyo imitungo bacungaga izasigara icungwa na Leta.
Naboneraho kandi kwibutsa abafite procurations zo gucunga imitungo yasizwe na bene yo ko bagomba gutanga amakuru ajyanye n'iyo mitungo ku buyobozi bw'Umurenge iyo mitungo iherereyemo cyangwa kuri MINIJUST bitarenze tariki ya 16 Werurwe 2016 nk'uko biteganywa n'ingingo ya 6 y'iri tegeko ryerekeye imicungiro y'umutungo yasizwena bene yo.
Ingaruka zo kudatanga aya makuru ntizoroshye kuko abantu bose bafite procuration zo gucunga imitungo yasizwe na bene yo, iyo bigaragaye ko bahishe amakuru yerekeye iyo mutungo, babeshye cyangwa bakoresheje impapuro mpimbano kugira ngo bayitware cyangwa bayikoreshe nk'aho ari iyabo bwite, bashobora gufatirwa ibyemezo biteganya n'ingingo ya 7 y'iryo tegeko birimo nko kuba MINIJUST ishobora kubavana mu mitungo yasizwe na bene yo bacungaga no kubishyuza umusaruro wavuye muri iyo mitungo uhereye tariki ya 02/03/2000 bitabujije ko bakurikiranwa n'ubutabera.
"Ntawe ushobora kwitwaza ko atazi itegeko iyo ryatangajwe mu buryo buteganywa n'amategeko". – Ingingo ya 176 y'Itegekonshinga rya Repubulika y' u Rwanda nk'uko ryavuguruwe kugeza ubu.
Byakusanyijwe na Maurice Munyentwali.
E-Mail: mauritong@yahoo.fr
IZINDI NKURU WASOMA
 
 

__._,_.___

Posted by: Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development