Murakoze ikinyamakuru Igihe.com mwe mutangaza ibibazo abatuarage bafite kandi mukabikora mu bwigenge.
Iki kibazo ntabwo kihariye ku Rwanda gusa. Iki kibazo ugisanga mu bihugu byinshi by'Afurika ni nayo mpamvu ibyo bihugu bidatera imbere kuko ubumeneyi n'amabwiriza menshi aba biba byanditse mu ndi z'amahanga. Abanyarwanda bumva bose Ikinyarwanda. Ntabwo bisonabutse rero ko amabwiriza yatangwa mu cyongereza, Birumvikana ko ibitabo dusanga muri za librairies biba byanditse mu cyongereza, ariko ntabwo byumvikana ko amabwiriza nayo atangwa mu cyongereza.
Icyongereza cyinshi cyaba gituma Abanyarwanda batamenya gahunda za Leta
Yanditswe kuya 11-12-2014 - Saa 10:46' na Deus Ntakirutimana
Ubushakashatsi ku kureba uko Abanyarwanda bumva gahunda za Leta n'uko bazisobanukiwe bwakozwe n'Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu n'iterambere AJPRODHO Jijukirwa, bwagaragaje ko kuba inyandiko nyinshi ziri mu rurimi rw'Icyongereza ari imbogamizi zikomeye mu gutuma izi gahunda zitumvikana.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko Abanyarwanda barenga 65% batazi gahunda zitandukanye leta ibashyiriraho, kandi ko hari n'abayobozi banyuranye na bo batazizi haba ku rwego rw'akarere kumanuka kugera ku mudugudu.
Ubwo bwashyirwaga ahagaragara tariki ya 26 Ugushyingo 2014, hagarutswe ku bayobozi batazi zimwe muri gahunda za leta, hari n'abagorwa no kuba bazisobanurira abaturage bashinzwe.
Imwe mu mbogamizi zagaragajwe ni uko inyinshi mu nyandiko za leta ziba zanditse mu rurimi rw'Icyongereza kandi hari abatagisobanukiwe neza, uretse ko hari n'abayobozi bakoresha Icyongereza cyane mu kuzumvikanisha muri rubanda rugufi rwumva Ikinarwanda gusa.
Makuza Jean Marie Vianney, uhagarariye abakoze ubu bushakashatsi yagaragaje ko kuba izi nyandiko ziba muri uru rurimi rumwe gusa ari ikibazo.
Yagize ati "Twaje gusanga harimo ikibazo ko inyinshi (inyandiko) zanditse mu Cyongereza gusa. N'izanditse mu Kinyarwanda ariko ntizigezwe ku bantu. Muzi ko dufite ikibazo cyo tudasoma cyane, ariko se byibuze zagejejwe ku bantu?"
Kugezwa ku bantu kandi ngo biracyari ikibazo cyane kuko ngo ubwo bakoraga ubu bushakashatsi batari bazi ko hari inyandiko y'Icyerekezo 2020 (Vision 2020) ariko bakaba barazibonye muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi.
No comments:
Post a Comment