From: "Samuel Desire sam4des@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; Rwandalibre Group <rwandalibre@yahoogroups.com>
Sent: Friday, 8 August 2014, 17:43
Subject: *DHR* Rwanda:90% by'abakozi b'inzego z'ibanze ntibazi icyongeleza
Hanyuma se igisubizo ni ugushaka uburyo bwose icyongereza cyakoreshwa kugira ngo kitibagirana. Niba abantu batagikoresha kandi bakumvikana n'akazi kagakorwa neza , abatarugae bagahabwa amabwiriza mu rulimi bumva, bakoresheje ikinyarwanda, ikibazo kirihe ?. Ahubwo ubutegetsi bwagombye kubishima bukanabishigikira. Uko kwinuba ko icyongereza kidakoreshwa ni ukugira ibitekerezo bicuramye. Umuturage uvura abantu ku mudugudu akeneye icyongereza ate. Umupolisi akenye icyongereza ate? Umucuruzi ucuruzi amaska akeneye icyongereza ate, umutegetsi uhorana n'abaturage akeneye icyongereza ate ?
From: "agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Friday, 8 August 2014, 17:21
Subject: *DHR* Rwanda:90% by'abakozi b'inzego z'ibanze ntibazi icyongeleza
Muhizi Elisée – umuseke.rw
Mu nama nyunguranabitekerezo y'iminsi ibiri, iri kubera mu karere ka Muhanga, yahuje abakozi bashinzwe abakozi mu turere 30 tugize igihugu n' ibigo bya Leta, Karenzi Felly Nkusi, impuguke ishinzwe Imiyoborere Kigo cy'Igihugu gishinzwe kongerera bushobozi abakozi "National Capacity Building Secretariat (NCBS)" yatangaje ko 90% by'abakozi mu nzego z'ibanze badakoresha Icyongereza.Iyi nama igamije kurebera hamwe impamvu nyamukuru ituma abakozi bo mu nzego z'ibanze badakoresha neza ururimi rw'icyongereza, mu kazi kabo ka buri munsi ndetse n'inzitizi bahura nazo kugira ngo babashe kuruvuga no kurwigisha n'abandi bakozi ku rwego rw'utugari batari basobanukirwa uru rurimi birambuye.Karenzi yagize ati "Iki kibazo cyo kudakoresha Icyongereza gihuriweho n'abakozi bo mu turere twose tw'igihugu ari yo mpamvu twifuza ko muri uyu mwaka amahugurwa kuri uru rurimi aba menshi bityo abakozi mu nzego z'ibanze batazi Icyongereza bakimenye, bagikoreshe kandi bacyigishe n'abandi batakizi.''Majyambere Samuel, Umukozi mu Karere ka Kamonyi ushinzwe abakozi, asanga impamvu ituma abakozi mu nzego z'ibanze cyane cyane ku rwego rw'Uturere, Imirenge n'Utugari biterwa n'uko bahura n'abaturage badakoresha Icyongereza inshuro nyinshi, ibi ngo bigatuma n'abazi Icyongereza kubera kutagikoresha bagaheraho bacyibagirwa…
Envoyé par : agnesmurebwayire@yahoo.fr
Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (2) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment