From: Mukandori Mukandori <m_uk_andori55@yahoo.fr>
To: Fondation <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>
Cc: uRwanda_Rwacu <uRwanda_rwacu@yahoogroups.com>; "netherlands_group@yahoogroups.com" <netherlands_group@yahoogroups.com>; Rwanda <rwanda_revolution@yahoogroups.com>
Sent: Saturday, 5 April 2014, 12:04
Subject: [rwanda_revolution] Igifaransa cyongeye kubyutsa impaka muri politiki y'u Rwanda
Igifaransa cyongeye kubyutsa impaka muri politiki y'u Rwanda
Author : Izuba Rirashe11 01703/04/2014Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda (ibumoso) n'Umuyobozi w'Ishyaka Green Party ritavuga rumwe na Leta (ibumoso) (Amafoto/Ububiko)
Ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi mu Rwanda ryazamuye impaka ku kibazo cy'ururimi rw'Igifaransa.
Democratic Green Party ivuga ko Itegeko Nshinga ririmo kwicwa n'inzego za Leta zirimo Banki Nkuru y'Igihugu, amagambo yababaje Guverineri John Rwangombwa.
Rwangombwa yabwiye Izuba rirashe ko atifuza kujya mu itangazamakuru avuga ku tuntu duciriritse kandi hari ibindi bishobora kuganirwaho bihangayikishije igihugu.
"Sintekereza ko icyo ari ikibazo, dufite ibindi byo gutaho umwanya, ururimi rw'igifaransa ku mafaranga!?"
Perezida w'ishyaka Riharanira Demokarasi n'Ibidukikije avuga ko uretse inoti nshya y'amafaranga 500 itaranditsweho amagambo y'igifaransa; hari n'ahandi igifaransa cyirengagijwe nko ku ndangamuntu ndetse n'impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Dr. Habineza Frank yatangarije Izuba rirashe ko bashobora kuregera urukiko rurengera Itegeko Nshinga kuko hirengagijwe ingingo ya gatanu y'iryo tegeko rikuru.
"Twebwe impungenge dufite zishingiye ku kuba hari inzego za Leta zikomeje kwica Itegeko Nshinga cyane cyane ingingo ya gatanu, turi igihugu kigendera ku mategeko."
Dr. Habineza avuga ko nibidakosorwa vuba bazatanga ikirego mu Rukiko rw'Ikirenga( urukiko rurengera Itegeko Nshinga) kandi hakaregwa inzego za Leta zirengagije igifaransa ku byangombwa bitangwa ku rwego rw'igihugu.
Pascal Nyamurinda Umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu cy'irangamuntu avuga ko itegekoshinga ritishwe kandi ubwo hashyirwagaho indangamuntu hari impamvu zifatika zashingiweho hagakoreshwa icyongereza n'ikinyarwanda gusa.
Nyamurinda yasobanuriye iki kinyamakuru ati, "Twasanze nta mwanya uhari [uhagije]wo gushyiraho ibintu byinshi, [indi mpamvu]iya kabiri ni ukuba u Rwanda ruri muri East African community kandi bakoresha Icyongereza, twanarebye niba twashyiraho ikinyarwanda gusa ariko twemeza icyongereza n'ikinyarwanda."
Pascal Nyamurinda yongeyeho ko Itegeko Nshinga ritishwe kuko nta hantu na hamwe biteganyijwe ko ari ngombwa gukoresha indimi uko ari eshatu.
Hari abanyamategeko nabo bumva ko Ishyaka riharanira Demokarasi n'ibidukikije rishobora gutsinda inzego za Leta zitakoresheje Igifaransa ku byangombwa kuko hari abantu bavukijwe uburenganzira bwabo.
Umunyamategeko Nizeyimana Boniface yagize ati; "uwarega wese yatsinda Leta kuko bigaragara ko Itegeko Nshinga ritubahirijwe kuko riteganya ko hakoreshwa indimi eshatu, ubwo rero abazi igifaransa gusa barabangamiwe."
Reply via web post
Reply via web post | Reply to sender | Reply to group | Start a New Topic | Messages in this topic (1) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
Sponsors:
http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
No comments:
Post a Comment