Rwanda : arakemanga Kizito Mihigo n' «Igisobanuro cy'urupfu »
Umwe mu bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, yandikiye Rushyashya.net agira ati : Iyi ndirimbo ya Kizito Mihigo yise Igisobanuro cy'urupfu numvise irimo amagambo ari controversial. Aragira ati :
Ngo "...nta rupfu rwiza rubaho yaba jenoside cyangwa intambara, uwishwe n' abihorera, uwazize impanuka...abo bavandimwe aho bicaye baradusabira..."
Ngo "...jenoside yangize imfubyi ariko ntikanyibagize abandi bantu nabo bababaye bazize urugomo rutiswe jenoside, abo bavandimwe nabo ni abantu ndabasabira..."Muri iyi minsi twitegura kwibuka dukwiye kwirinda ibintu nk'ibi bitera confusion. Jenoside ni icyaha ndengakamere utagereranya n'ikindi cyaha icyo aricyo cyose.
Kwihorera ni ibibi ariko hari aho byaba byarakozwe kenshi ku nterahamwe zari zimaze kwisasira imbaga...none ngo aho ziri ziradusabira ? Zizamusabire wenyine. Ngo abazize urugomo rutiswe jenoside arabasabira ! Aka ni akumiro mba mbaroga. Nimwiyumvire namwe jyewe nibwo nkiyumva nasanze ntabyihererana.
Kizito yaririmbye indirimbo nziza nka Twanze gutoberwa amateka ariko iyi yo yakoze hasi.Twashakishije Umuhanzi Kizito Mihigo kuri telefone ye igendanwa ntiyacamo ubwo nitumubona tuzamubaza icyo yashatse kuvuga muri iyo ndirimbo Igisobanuro cy'urupfu.
http://m.rushyashya.net/politiki/indirimbo-ya-kizito-mihigo.html
Reply via web post | Reply to sender | Reply to group | Start a New Topic | Messages in this topic (1) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
Sponsors:
http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
No comments:
Post a Comment