Pages

Saturday 19 April 2014

[RwandaLibre] Fw: *DHR* Mutendeli : Umwarimu akurikiranweho kwigisha amoko mu banyeshuri be

 



----- Forwarded Message -----
From: "agnesmurebwayire@yahoo.fr" <agnesmurebwayire@yahoo.fr>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Saturday, 19 April 2014, 7:53
Subject: *DHR* Mutendeli : Umwarimu akurikiranweho kwigisha amoko mu banyeshuri be

 



James Habimana - Igihe


http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-umwarimu-akurikiranweho-50513
  

Umwarimu witwa Maniraguha Theoneste wigishaga mu Murenge wa Mutendeli ku ishuri rya GS.Kibara, yatawe muri yombi na Polisi aho akurikiranyweho icyaha cyo kubembera amacakubiri, aho yigishaga abanyeshuri amoko yabo, Abahutu, Abatwa n'Abatutsi.

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Ngoma ushinzwe imibereho myiza, Kirenga Providence yabwiye IGIHE ko Maniraguha yakoze ibi muri Werurwe uyu mwaka, ubwo yatangaga isomo rya politike mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye, aho yanditse ku kibaho iby'amoko, akabwira abigishwa be ibiranga ayo moko, nyuma agasaba buri munyeshuri ko agomba kujya imbere akerakana ubwoko bwe.

Kirenga yavuze ko Maniraguha Theoneste yajyaga imbere y'abanyeshuri akandika amoko, Abatwa, Abatutsi n'Abahutu, akajya ahagurutsa buri munyeshuri akajya imbere agakoza urutoki ku bwoko bwe, ubyishe yaramubwira ngo aho ukoze ntabwo ari bwo bwoko bwawe.
Yagize ati "Hari abanyeshuri bajyaga imbere, umwana yakora ku bwoko bwe, akamubwira ngo aho ukoze siho, iwanyu ntuzi ko muri buriya bwoko utakozeho."

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko igitangaje, uyu mwarimu yaje gukora ishyano ubwo yabwiraga aba banyeshuri ko yasanze abenshi batazi amoko yabo, akaba yarabahaye umukoro wo kujya iwabo kuko biga bataha, bakabaza ubwoko bwabo.
Aba banyeshuri ubwo batahaga, umwe yangendaga abwira undi ubwoko bwe.

Uko ikibazo cyaje kumenyekana

Kirenga yakomeje abwira IGIHE ko amakuru ya Maniraguha Theoneste yaje kumenyakana mu cyunamo, ubwo muri uyu murenge hari ibikorwa by'ibiganiro mu baturage, umwana umwe muri aba ari we waje kugaragaza iki kibazo.

Yagize ati "Umwe mu babyeyi yari afite ikiganiro yagombaga gutanga kijyanye na Ndi Umunyarwanda, ubwo yari ageze mu rugo, umwana yafashe za mpapuro yatangiragamo ikiganiro arasoma, noneho abwira nyina ngo ko mbona ko nta moko mutubwira, bitandukanye n'ibyo mwarimu ajya atwigisha."

Umubyeyi ngo yatunguwe no kumva aya magambo, abaza umwana ibyo mwarimu abigisha, umwana amubwira abigisha ubwoko bwabo.
Ibi byaje gukomeza gushimangirwa n'abana bigishwaga na Maniraguha Theoneste, bose bakaba barahise bemeza ko abigisha ubwoko bwabo, utabuzi akaba amubwira aho akomoka n'ubwoko bwe.

Ibi nibyo byatumye Maniraguha Theoneste atabwa muri yombi ,aho afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibungo.

Uyu muyobozi yavuze ko abarimu bagomba kwirinda ikintu icyo aricyo cyose cyagarura Jenoside nk'iyakorewe Abatutsi, avuga n'ubusanzwe mbere y'uko iyo Jenoside iba, habanje kujya hatangwa amasomo ayihembera mu mashuri kandi bitwara igihe kirekire bikorwa.

Abayobozi b'ibigo nabo basabwe kujya bakurikirana abarimu bayobora bakareba amasomo batanga, ndetse bakabaza n'abanyeshuri ibyo mwarimu abigisha.

Muri aka karere kandi mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20, havuzwe undi muntu wafashe icyapa kiriho amagambo yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi arakimanura, kugeza ubu na we yamaze gutabwa muri yombi.
Répondre en mode Web




__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development