Igisonga cya Arikiyepisikopi wa Diyoseze ya Kigali yakomerekeye mu
mpanuka y'imodoka
Yanditswe kuya 5-02-2014 - Saa 16:50' na IGIHE
Imodoka y'ivatiri yari itwaye Musenyeri Andereya Havugimana, Igisonga
cya Arikiyepisikopi wa Diyoseze Gatorika ya Kigali, yakoze impanuka mu
karere ka Kayonza i Gahini, arakomereka ahita ajyanwa mu bitaro bya
Gahini ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Gashyantare
2014. Umushoferi wari utwaye iyi modoka yavuze ko atamenye uko
bigenze, bagonga icyapa kiba cyanditseho ibirometero ku muhanda, nta
kindi kinyabiziga kimusagariye. Umushoferi ntacyo yabaye, Andereya ni
we abamubonye ako kanya bavuga ko yari afite igikomere mu gahanga.
Imodoka y'Urwego rushinzwe imfungwa n'abagororwa yageze mbere aho iyo
mpanuka yari imaze kubera niyo yahise ijyana Musenyeri Andereya ku
bitaro. Nta makuru arambuye twari twamenya ku buzima bwe nyuma yo
kugezwa kwa muganga. Iyi modoka yavaga mu Mutara yerekeza mu Mujyi wa
Kigali.
Foto: Imodoka yari itwaye Musenyeri Andereya Havugimana
https://lh4.googleusercontent.com/-MlMb2r-Vqes/UvQmEq0hCsI/AAAAAAAALVs/lES4YNkW4bU/w480-h500-k/092ae372-5c55-41b6-b684-e74290c89bc4
Foto: Musenyeri Andereya Havugimana
https://lh6.googleusercontent.com/-ed7YLTkMZmY/UvQG2DUpmZI/AAAAAAAALVA/dG3I7B8Gug4/w480-h500-k/9370052c-bf3b-4acb-85bb-bd224e5b4487
Inkuru - Igihe:
http://www.google.ca/gwt/x?gl=CA&hl=en-CA&u=http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igisonga-cya-arikisikopi-wa&q=igisonga+diyoseze+kigali+mpanuka&sa=X&ei=kCL0Uvu9I-bH0AX0roDABA&ved=0CCAQFjAA
--
SIBOMANA Jean Bosco
Google+: https://plus.google.com/110493390983174363421/posts
YouTube Channel: http://www.youtube.com/playlist?list=PL9B4024D0AE764F3D
http://www.youtube.com/user/sibomanaxyz999
***Online Time:15H30-20H30, heure de Montréal.***Fuseau horaire
domestique: heure normale de la côte Est des Etats-Unis et Canada
(GMT-05:00)***
Reply via web post | Reply to sender | Reply to group | Start a New Topic | Messages in this topic (1) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://amakurunamateka.blogspot.co.uk/; http://ikangurambaga.blogspot.co.uk/
--------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment