Ndabashimye bwana Dr A. Gasana, kuko hali byinshi muduhamiliza kandi bifite akamaro
1. Kuli point No2 yanyu munsi aha, muti "...kuva 1975 MRND parti unique parti-Etat yajyaho kugeza 1/1/1991 umunyarwanda wese yaba wowe yaba jye yaba uriya Habimana Bonaventure uvuga ndetse n'umwana ukiri mu nda yanyina bose twese twari muri MRND par obligation, wabishaka utabishaka. Ntabwo yari libre choix yacu. Libre choix imaze kuboneka nyuma ya 1/7/1991 amashyaka menshi amaze kuvuka MRND ibaye ishyaka nk'ayandi yose, navuye muri MRND kimwe n'abandi bose batari bashyigikiye amatwara yayo ya politiki njya muri MDR kuko amahame ya politiki yayo ari yo yari ajyanye n'ibitekerezo byanjye bya politiki. Nkwibutse kandi mubo uvuga bari barembeje Habyarimana ngo yemere amashyaka menshi n'abanyarwanda barimo nka babandi 30 basinye inyandko mu 1990 basaba ko u Rwanda ruva muri politiki y'ishyaka rimwe rukumbi MRND rukajya mu politiki ishingiye ku mashyaka menshi buri munyarwanda akaba ari we wihitiramo ishyaka ajyamo aho kumushyira mw''ishyaka runaka ku ngufu za Leta nkuko byari bimeze ku ngoma ya MRND(nk'uko binameze ubu ku ngoma ya FPR kuko hari abantu bayirimo ku ngufu za leta)".
Ibi rwose niko kuli. Murunva rero ko nyuma ya 1/7/1991, MRND parti unique yali ibumbye abanyarwanda twese ntayongeye kubaho. Bamwe bahise bajya muyandi mashyaka, abandi biberaho nta mashyaka balimo, abunvaga bagishyigikiye Habyarimana barema MRNDD yagombye kubuguza mu ruhando rw'amashyaka menshi. Ni ubuhendanyi rero kuvuga ko MRND parti unique yakomeje no muli multipartisme, uvuga ko MRNDD aliyo MRND parti unique. Kirazira rwose gufata umwana uvutse kuli Se (urugero: Dr A. Gasana) ukavuga ko uwo mwana ali Se (urugero: Dr A. Gasana), ukitiranya ubutegetsi bwa Salvakiri n'ubwa el Bashir ngo kuko habayeho Sudani imwe.
2. Points No3 na 4 yanyu, ntimusobonura bihagije imhanvu ya biliya bice mwimbitse, kandi mu gihugu cyali cyali mu ntambara murakwepa kwerekana ko itsindwa lyacyo n'andi mabi yose aliho byakomotse. Biranditse ko Umuhutukazi Minisitiri w'Intebe Agata Uwilingiyimana yali alliee wa RPF (Guichaoua 2004), ubwo n'abali mu gikundi cye. Hanyuma akaba anayobora Gouvernement ya Rwanda irwanya RPF (ngaho nk'ubu tekereza 1er ministre wa France cyangwa se vice- president wa USA ubu ali ba allies ba ISIS, ubwo president Holande cyangwa se Obama bazatsinda intambara barwana na ISIS bate?). None se mushaka ko Gouvernememt yanyu ya coalition iba yaregukanye intsinzi kuli RPF ite?
Uliya mututsi F. Karamira urabona nawe ko yabaye allie wa Habyarimana, atavuga rumwe na RPF none mwamugize umwextremiste. Ubwo se "moderate" mwunva yali muntu ki mu Rwanda? Ni se uwakoranaga na RPF atavuga rumwe na Habyarimana cyangwa se yali muntu ki wundi? Nkwibireho, Guichaoua yarabikemuye, yandika ko "extremiste" mu Nduga yali umuhutu utarakoranaga na RPF.
3. Kuli point No 6 yanyu muti: "Abayobozi ba MDR:Twagiramungu, Nsengiyaremye, Karamira na Murego ntabwo ari bo bari des acteurs politiques bonyine muri politiki nyarwanda yo muri kiriya gihe. Ils n'etaient meme pas les plus importants. Hari uwari umaze imyaka 20 ari perezida wa Repubulika y'u Rwanda ari we Habyarimana na MRND ye wari ushyigikiwe n'igihugu cy'u Bufaransa, hari Kagame na FPR ye yari ishyigikiwe na perezida Museveni n'igihugu cye cya Uganda n'abanyamerika n'abongereza, hari n'abandi nka Gatabazi na Nzamurambaho ba PSD, Mugenzi na Ntamabyariro ba PL, Nayinzira wa PDC, Bumaya Andre Habib wa PDI, n'abandi.Ntabwo rero MDR n'abayobozi bayo bane ari bo baroshye u Rwanda mu rwobo nkuko wabyanditse."
Yee, biliho biraza! Ngaho rero ni muserure mwemere ko Rwanda yazize benshi, kandi bose mujye mubagiliza ayo mabi, mwoye kutuvumira bamwe mukingiye abandi ikibababa. Nuliya Habyarimana kandi koko yali abakuliye, aliko urebe watangiye utubwira ko ntabwo yali agishyiraho abaminista ba gouvernement depuis 1992 (No 2 Yanyu); ubwo yali asigaranye ishongoro (influence) like. Icyokora kuko yali jenerali, yali agifite ijambo mu ngabo. Dukeka ko yagerageje kuzisaba guhomahoma ibyashwanyuzwaga, none bamurashe kaba karabaye, nk'aho ikivu cyaba gisandaje urukuta rukigomeye! Ese mwibuka ubwunvikane buke bwaje hagati ya F. Gatabazi na F. Nzamurambaho aho RPF yabakinnye yica umwe ikamugereka kuli Habyarimana ngo imushegeshe!
Haliya ugira uti "Ntabwo rero MDR n'abayobozi bayo bane ari bo baroshye u Rwanda mu rwobo nkuko wabyanditse", wiyibagije cya kizere kinini twali twashyize muli MDR (ibi twabyemeranijweho) tuli abanyarwanda benshi bayishyigikiye. Iyo rero aba bayobozi ba MDR badatana ngo bagane ziliya nzira zihushanyije kandi zigayitse, twali tubali inyuma n'ubutwali bwose, twashoboraga gusenya iyo mitego, Rwanda ntigwe mu rwobo. Iyo responsabilite n'ubwo buhemu niba mubihakana, byaba bivuga ko ntakamaro k'abayoboke, ko n'amashyaka yanyu niyo twayashyigikira ntacyo tuzageraho!
4. Point no 7 yanyu irunvikana, ntacyo nyivugaho kindi.
5. Kuli point 8 yanyu muti ".Uzi ko FPR mu byo tuyirega harimo gutegekera muri systeme bicephal ya doublure: le gouvernement formel et le gouvernement informel/the underground system ari nayo iba itegeka igihugu mu by'ukuri. Na Habyarimana na MRND ye ni ko bakoraga: hari l'informel yari igizwe n'abanyakazu bicaga bagakiza; reba nawe kugirango uvuge inyuguti imwe Z itangira izina ruy'umuntu abantu bose bamenye uwo muntun uwo ari we ... Ibi byonyine byakubera indication y'aho nepotisme ya Habyarimana na MRND ye yari igeze u Rwanda n'abanyarwanda."
Natwe ibi bya double system turabyemera. Aliko se abanyarwanda muli rusange nta ruhare tubifitemo? Ni nayo mhanvu dutinyuka tuti wagira ngo abanyarwanda tuli ibyimanye "Semuhanuka-Nyirarunyonga-Kamegeri-Ngunda", ibi bigatuma n'amalira dusuka ngo y'ibyago byatugwiliye ntawayashira amakenga, yibaza niba aba avuye ku mutima, atali imicezo ya guhendana, abantu bikulikiliye inyungu zabo bwite. None se kuli no 2 yanyu ko wavuze ko Habyarimana atali agishyiraho abaminista, kandi ko tuzi ko ministere y'ishyaka habaga higanjemo abayoboke bilyo shyaka, urunva Habyarimana yarashyize iliya double system ate muli gouvernement yanyu ya coalition depuis 1992?
6. Kuli point No 9 muti: "MRND ntabwo yari yarasezerewe muri Juillet nkuko wabyanditse. Oya. Kugeza FPR ifata ubutegetsi ari uko itsinze intambara muri Juillet 1994, MRND yari iriho nk'ishyaka rya politiki mu ruhando rw'amashyaka menshi yandi yari mu gihugu nka CDR, PL, PSD, MDR, PDC, PDI, PSR. Ni ba rero umuntu yibajije impamvu leta ya FPR yakoresheje inama y'abaminisitiri n'inteko ishinga amategeko mu guca MDR mu 2003(bannissement) ariko ntibikore kuri MRND na CDR, yo theoriquement akaba ari amashyaka acyemewe mu Rwanda, wowe ntiwabyuririraho ngo uvuge ko MRND ari akana k'intama nkuko nabonye usa n'ubyandika."
Aho murakora ikosa "contre le raisonnement cartesien" nkuko twabiberetse muli point yacu ya 1, reba hejuru. Ntitwira rero tugira icyo tuvuga kindi, gusa twaberetse ko MRND bayikoresha mu buliganya bwo gushaka gusebya MRNDD bitwaje ibya MRND parti unique nawe nanjye twali tulimo, kubera itegeko, no kuvunira umuheto abali mu Rwanda batayobotse RPF.
7. Kuli point No10 muti :"Kugirango isangira ry'ubutegetsi ribe genuine, ribe nta buryarya n'ubuhendanyi burimo, ni ugukuraho iriya bicephalisme, iriya systeme ya doublure yaranze ubutegetsi bwa Habyarimana ikaba inaranga ubutegetsi bwa Kagame. Niba uri minisitiri wa minisiteri runaka ni wowe minisitiri w'iyo minisiteri nta wundi ugomba kuza kugukoreramo, ukabishobora cyangwa bikakunanira ariko ari wowe uri in charge/en charge. Ni ukujya muri leta imwe muri guverinoma imwe(abahutu, abatutsi, abatwa, imvange z'abo bose, abakiga, abanyanduga, abega, abanyiginya, ...) ntawe ugaragiye undi, ntawe uherekeje undi, ntawaje kuvumba iwabo."
Aha niba noneho mwiyemeje kuzabidukorera, ni mubanze munemere uruhare rubi mwagize mu gihe cy'amashaka menshi kuko mwali mufite ubwo burenganzira: rwose minisiteri y'ishyaka yabaga igengwa n'abo mw'ishyaka, nkuko ubu RPF byayinaniye kandi yali ifite ubwisanzure bwose, uretse ko yo itali ifite abaturage benshi bayikunda. Ni muve mu kinyoma cya polotiki, muvugishe ukuli wenda byaba byagarura ikizere tukongera tukabishora inyuma!
8. Hali kandi posting mwasobanuyemo ko mutigeze muba Minisitiri washyizweho na Habyarimana Yuvenali, cyangwa se Kagame: "Iby'uko yakoraga mw'ikote rye agakura agapapuro mu mufuka we agatangaza amazina y'abaminitiri yabaga yagabiye byarangiranye na 1991 kuko kuva 1992 hagiyeho gouvernement de coaltion aho abaminisitiri bashyirwagaho n'amashyaka yabo.Habyarimana rero si we wangize minisitiri w'ububanyi n'amahanga taliki ya 17/7/1993, ni ishyaka MDR ryangize minisitiri. Ryari rifite minisiteri enye:Primature, Minaffet, Mineduc, Mininfor....
Nyuma ya genocide mu 1994 nabwo ni uko, nongeye kuba minisitiri w'ububanyi n'amahanga mbigizwe n'ishyaka MDR ryari rigifite ya myanya ine navuze haruguru (PRIMATURE, MINAFFET, MINEDUC, MINENFOR) rirongera rinshinga Minaffet. Si nari rero Minisitiri wa Kagame nkuko ubivuga, nari minisitiri washyizweho na MDR, ukorera leta y'u Rwanda. Nyuma FPR byose imaze kubizambya mbona ntaho twavuye ntaho twagiye, narasezeye...)."
Ibi birashumangira ibyo twanditse aha hejuru muli point 7.
Mureke rwose bavandimwe tuganire mu cyubahiro, wenda tuzagera aho dukubitira ikinyoma inzega, kiveho!
Date: Tue, 24 Feb 2015 16:18:09 -0500
Subject: Re: [fondationbanyarwanda] FW: Réf.: *DHR* Inama nziza naha Gasana A. Ukuri kuratinda ariko ...ntigusiba!
From: gasana31@gmail.com
To: kotakori@hotmail.com; mbonyifo@yahoo.fr; b2003n@yahoo.fr; abdallah.akishuli@yahoo.com; rushyashya@gmail.com; dutegerezeantoine@yahoo.fr; ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com; radioitahuka@gmail.com; joyeusebeni@yahoo.fr; nigena.claude@yahoo.fr; info@umuseke.rw; info@inumanews.com; info@igihe.com; info@impinduka.com; ubwanditsi@izuba.org.rw; therwandan@ymail.com; amakuruyurwanda@gmail.com; bylnoel@gmail.com; kanyemera2002@gmail.com; edimugabo2020@gmail.com; igitondo@gmail.com; johnmugisha2300@gmail.com; batungwanayoj@gmail.com; Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr; democratie2020@gmail.com
CC: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr; joseph.sebarenzi@worldlearning.org; em.hame@laposte.net; eugeneu2003@yahoo.fr; uwimanapouma@yahoo.fr; elengakoy@hotmail.com; ndahayo_eugene@yahoo.fr; udaheric@gmail.com; infotubeho@yahoo.fr; tsalmyd@yahoo.fr; ngombwa@gmail.com; innocent_twagiramungu@yahoo.fr; theafricawatch@gmail.com; tuzatsindaa@gmail.com; paulrusesabagina@yahoo.fr; ally.yusuf.mugenzi@bbc.co.uk; isamuke5@gmail.com; ikazeiwacu1@gmail.com; inkuruzagasabo@yahoo.fr; memajp2000@yahoo.fr; biramahire98@gmail.com; sisievariste@yahoo.fr; gahima@gmail.com; kdonatien@hotmail.com; hakizimanabonavaenture@yahoo.fr; jkanya@free.fr; donatienkwibeshya@yahoo.com; veritasinfo@yahoo.fr; gerwaga@yahoo.com; nuwacu@yahoo.fr; rudahi20@hotmail.com; fdusabdu@gmail.com
Muvandimwe munyarwanda Kota,
1.Wowe sinshobora kutagusubiza kuko ugira ikinyabupfura n'ubwubahane mu mpaka ujya n'abandi banyarwanda nkawe. Icyo abenshi bandika kuri izi mbuga barakibuze.
2.Igisubizo ku kibazo cyawe cya mbere ni uko kuva 1975 MRND parti unique parti-Etat yajyaho kugeza 1/1/1991 umunyarwanda wese yaba wowe yaba jye yaba uriya Habimana Bonaventure uvuga ndetse n'umwana ukiri mu nda yanyina bose twese twari muri MRND par obligation, wabishaka utabishaka. Ntabwo yari libre choix yacu. Libre choix imaze kuboneka nyuma ya 1/7/1991 amashyaka menshi amaze kuvuka MRND ibaye ishyaka nk'ayandi yose, navuye muri MRND kimwe n'abandi bose batari bashyigikiye amatwara yayo ya politiki njya muri MDR kuko amahame ya politiki yayo ari yo yari ajyanye n'ibitekerezo byanjye bya politiki. Nkwibutse kandi mubo uvuga bari barembeje Habyarimana ngo yemere amashyaka menshi n'abanyarwanda barimo nka babandi 30 basinye inyandko mu 1990 basaba ko u Rwanda ruva muri politiki y'ishyaka rimwe rukumbi MRND rukajya mu politiki ishingiye ku mashyaka menshi buri munyarwanda akaba ari we wihitiramo ishyaka ajyamo aho kumushyira mw''ishyaka runaka ku ngufu za Leta nkuko byari bimeze ku ngoma ya MRND(nk'uko binameze ubu ku ngoma ya FPR kuko hari abantu bayirimo ku ngufu za leta).
3.Umuhutukazi Minisitiri w'Intebe Agata Uwilingiyimana yishwe n'abaex-FAR b'abahezangini extremistes hutu bari mu bakoze itsembabwoko ry'abatutsi n'itsembatsemba ry'abahutu batavugaga rumwe na perezida Habyarimana na MRND ye, nka Ministre Rucogoza, Ministre Nzamurambaho. Chief Justice Kavaruganda, n'abandi bahutu benshi bari muri MDR. PSD, PL, PDC, PDI batavugaga rumwe muri politiki na MRND/CDR/HUTU POWER.
4.Umututsi Karamira, guhisha no guhishira ubututsi bwe byamuhenuriye mu nterhamwe za MRND, impuzamugambi za CDR na Hutu Power ubwe yashinze, nuko bakora itsembabwoko ry'abatutsi n'itsembatsemba ry'abahutu moderes.
5.Ntiwavuga ngo biriya byose umuntu yabimenye ku wuhe munsi mu kuhe kwezi uwuhe mwaka kuko ari ibintu byagendaga byishushanya uko iminsi n'amezi n'iyo myaka byagenda bihana ibihe. Notre pays a vecu tres intensement muri biriya bihe kuko ibi byose byabaye mu gihe cy'imyaka itatu n'amezi gusa. Itageze no kuri ine; ni ukuvuga kuva 1/1/1990 kugeza 6/4/1994.
6.Abayobozi ba MDR:Twagiramungu, Nsengiyaremye, Karamira na Murego ntabwo ari bo bari des acteurs politiques bonyine muri politiki nyarwanda yo muri kiriya gihe. Ils n'etaient meme pas les plus importants. Hari uwari umaze imyaka 20 ari perezida wa Repubulika y'u Rwanda ari we Habyarimana na MRND ye wari ushyigikiwe n'igihugu cy'u Bufaransa, hari Kagame na FPR ye yari ishyigikiwe na perezida Museveni n'igihugu cye cya Uganda n'abanyamerika n'abongereza, hari n'abandi nka Gatabazi na Nzamurambaho ba PSD, Mugenzi na Ntamabyariro ba PL, Nayinzira wa PDC, Bumaya Andre Habib wa PDI, n'abandi.Ntabwo rero MDR n'abayobozi bayo bane ari bo baroshye u Rwanda mu rwobo nkuko wabyanditse.
7.Iby'isangira ry'ubutegetsi ku ngoma ya Habyarimana na MRND ye, bisa n'ibya Kagame na FPR ye kuko nawe afite mu butegetsi bwe amoko yose n'uturere twose ariko mu buryo bwo guhuma amaso abanyarwnda n'amahanga nkuko Habyarimana nawe yabikoraga asunukirizaho, mbese nko kubavumbyaho, abatutsi nka Cyubahiro na Ntashamaje Antoine bombi bishwe n'interahamwe za MRND muri jenoside mu 1994.
8.Uzi ko FPR mu byo tuyirega harimo gutegekera muri systeme bicephal ya doublure: le gouvernement formel et le gouvernement informel/the underground system ari nayo iba itegeka igihugu mu by'ukuri. Na Habyarimana na MRND ye ni ko bakoraga: hari l'informel yari igizwe n'abanyakazu bicaga bagakiza; reba nawe kugirango uvuge inyuguti imwe Z itangira izina ruy'umuntu abantu bose bamenye uwo muntun uwo ari we kandi hari miliyoni z'abanyarwanda bafite bose amazina atangirwa n'iyo nyuguti ya Z. Ibi byonyine byakubera indication y'aho nepotisme ya Habyarimana na MRND ye yari igeze u Rwanda n'abanyarwanda.
9.MRND ntabwo yari yarasezerewe muri Juillet nkuko wabyanditse. Oya. Kugeza FPR ifata ubutegetsi ari uko itsinze intambara muri Juillet 1994, MRND yari iriho nk'ishyaka rya politiki mu ruhando rw'amashyaka menshi yandi yari mu gihugu nka CDR, PL, PSD, MDR, PDC, PDI, PSR. Ni ba rero umuntu yibajije impamvu leta ya FPR yakoresheje inama y'abaminisitiri n'inteko ishinga amategeko mu guca MDR mu 2003(bannissement) ariko ntibikore kuri MRND na CDR, yo theoriquement akaba ari amashyaka acyemewe mu Rwanda, wowe ntiwabyuririraho ngo uvuge ko MRND ari akana k'intama nkuko nabonye usa n'ubyandika.
10.Wambajije uko twe twabigenza kugirango habe genuine power sharing mu butegetsi bw'u Rwanda. Ibyo twarabisonbanuye mu mahamare-remezo ya PRM/MRP-ABASANGIZI twatangaje ku ya 10/3/2013. Kugirango isangira ry'ubutegetsi ribe genuine, ribe nta buryarya n'ubuhendanyi burimo, ni ugukuraho iriya bicephalisme, iriya systeme ya doublure yaranze ubutegetsi bwa Habyarimana ikaba inaranga ubutegetsi bwa Kagame. Niba uri minisitiri wa minisiteri runaka ni wowe minisitiri w'iyo minisiteri nta wundi ugomba kuza kugukoreramo, ukabishobora cyangwa bikakunanira ariko ari wowe uri in charge/en charge.Ni ukujya muri leta imwe muri guverinoma imwe(abahutu, abatutsi, abatwa, imvange z'abo bose, abakiga, abanyanduga, abega, abanyiginya, ...) ntawe ugaragiye undi, ntawe uherekeje undi, ntawaje kuvumba iwabo. Twanavuze kuri pages 25-26 ingingo ya 17 ko mw'ikubitiro(mu ntangiriro) hajyaho icyo twise LETA YO KIUGANGAHURA IGIHUGU ikabanza igashyira igihugu mu buryo ikagihumuriza ikakivura ibikomere gifite ikanategurira inzira iboneye ya demokarasi uguhinwa kw'amashyaka ya politiki yose abishaka mu matora adafifitse.Uzasome ariya mapages kuri kiriya gitekerezo twatanze umbwire icyo ubitekerezaho, mbaye ngushimiye. (Gasana Anastase, umuyobozi w'ishyaka Moderate Rwanda Party-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).