Nyamara si ngombwa ko Kagame yatanga akayabo k'amafranga nkayo yatanze kuri Rusesabagina kugira ngo Kagame icyo kifuzo ke akigereho.
Mu gushakisha abamurwanya Kagame ashora amafaranga muri ubu buryo:
• Amafranga atangwa ku bikorwa bya RIB n'abakozi bayo, harimo n' ingendo mu mahanga nk'igihe bagiye gusaka Rusesabagina mu Bubirigi.
Aha ndacyibaza ukuntu u Rwanda rwemererwa gusaka impunzi mu Bubirigi. Nkibaza ukuntu Rusesabagina yabyemeye. Bikaba rero bitantangaje ko yashutswe nk'umwana akagera mu Rwanda. Bityo umuntu akibaza niba Rusesabagina n'imirimo ya politike yayishobora kuko atazi gushishoza. Ni nk'umwana w'igitambambuka.
• Gutanga ruswa muri za societes z'indege kugira zitange amazina y'abanyarwanda bazigendamo
• Gutanga ruswa kuri za aerports zo mu karere u Rwanda rurimo kugirango abakora kuri izo aeroports batange amazina y'abanyarwanda bazinyuzeho binjira cyangwa se basohoka
• Amafaranga agenda mu ibeperereza mu mahanga
• Amafaranga atangwa muri za Ambassades, inyinshi zikaba ntacyo zimariye igihugu ahubwo akamaro kazo ari ugucunga abahutu no kumenya aho bahererereye.
• Intambara zihoraho Kagame arwana muri RDC.
• Ingendo n'itumanaho mu mahanga.
Ibyo byose murumva ko bitwara akayabo k'amafaranga.
Ayo mafaranga rero angana gutya si ngombwa ko Kagame ayakoresha mu kurimbura abamurwanya. Gukomeza kubeshya abamurwanya nibyo byoroshye nkuko byagenze kuri Ingabire Victoire bamubwira ko yataha akajya nawe kwiyamamariza kuba Perezida w'u Rwanda. Ni uko byanagenze kuri Faustin Twagiramungu. Na Patrick Karegeya wishwe muri South Africa ni uko byagenze.
N'ubu Kagame agize uwo abwira mu banya politike bari hanze ashaka ko yataha mu Rwanda ati ngwino dore tugiye gushyiraho umwanya wa Vice-President ngwino uwufate kandi n'ishyaka ryawe tuzaryemerara kwiyandisha ribe opposition yemewe, abenshi bahita bataha.
Ibi iyo abibwira Rusesabgina yajyaga kubyemera agataha hatabanje gukoreshwa uburyo buhambaye butwara amafaranga menshi.
Yagerayo agafatwa, agacirwa imanza.
Nguko rero abanyapolitike barwanya Kagama bateye. N'abandi bazafatwa muri ubwo buryo.