Pages

Friday, 29 May 2020

Fw: *DHR* POLITIKI ABANYARWANDA DUKWIYE KUBA UMWANA WIBWIRA, KUGIRA NGO NITUBWIRWA TUZABASHE KUMVA, KANDI NITUVUGA TUZABASHE KUMVWA


 

ABANYARWANDA DUKWIYE KUBA UMWANA WIBWIRA, KUGIRA NGO NITUBWIRWA TUZABASHE KUMVA, KANDI NITUVUGA TUZABASHE KUMVWA  THE RWANDAN

altProsper Bamara

Hashize amasaha dusangiye inyandiko igaragaza ko mu by'ukuri Urwanda rwahoranye ubwigenge, maze rukaza kubwamburwa n'abakoloni, hanyuma rukaza kongera kubusubirana. Inyandiko yacu inagaragaza ko kuva cyera kugeza ubu, abanyarwanda bagiye bavangurwa, ibice bimwe by'abanyarwanda bigahezwa mu miyoborere y'igihugu cyabo. Iyo nyandiko irasobanura ukuntu abagiye baharanira impinduka bahindukanaga n'ibihe, ibyo bavugaga mu bihe by'urugamba rwo kwibohoza bigahinduka bakibona intsinzi, mbese bakigera ku butegetsi bifuzaga kugeraho. Bamaraga kubushyikira bakikorera ibisa n'ibyo bagayaga abo basimbuye, ndetse hakaba habaho no kubarenza. Iragaya kandi imikorere yo kutubaha amadini n'amakoraniro y'abahuje imyemerere, iyo gushaka gushyira abayobozi ba roho n'imyemerere mu gatebo k'imbohe, n'ubwoba bucye bwo guhangara abahanzi n'abahanuzi kugeza aho bicwa urubozo cyangwa se bamburwa ubuzima. 

Muri iyi nyandiko ngufi ya none, nimucyo dutange ingero zigaragaza ko koko abihayimana, kimwe n'abahanzi n'abahanuzi, bambuwe icyubahiro n'ubuzima, ibyo bikaba byavubura cyangwa se byaragiye bivubura imivumo itavugwa. Ingero: Umuririmbyi wari ikirangirire akanakundwa cyane, Capt. Nsengiyumva Bernard, yagonzwe n'igikamyo muri Kibungo ibye birarangira. Aho hari ku ngoma ya MRND. Kuri iyo ngoma kandi, padiri Siliviyo Sindambiwe, wayoboye ikinyamakuru Kinyamateka, yagongeshejwe ikamyo muri Gitarama (yavaga i Butare ajya i Kigali) ahita apfa. Mbere gato yari yarohererejwe umusore w'umugizi wa nabi ku biro bye, amutera akadobo k'umwanda wa toileti. Umukobwa wa Musenyeri Nyiramutarambirwa (depite) nawe yishwe atyo. Hari n'abandi. Nyuma y'iyo ngoma naho rero, abahanzi n'abihaye Imana ntibarinzwe urupfu: padiri Sibomana A., Kizito Mihigo, padiri Karekezi, musenyeri Mubirigi, Nyamihirwa, n'abandi. Abapfayongo bazi ko aba bantu bapfuye, naho abahawe kwitwa abana b'Imana bo bazi ko aba bantu bibereye mu mahoro. 

Twaganiriye kenshi ko ibyago ndengakamere byagiye bigwira Urwanda n'abanyarwanda, byagiye bigira imbarutso ituma byitura, maze imbeho n'umwijima bigakwira igihugu cyose. Iyo mbarutso nta yindi ni iyicwa ry'umukuru w'igihugu. Ibi ntibigasubire.

Twifashishije iyi nyandiko ngufi rero, reka twikangure, twe abanyarwanda, dushimangire ko hari imyumvire ikwiye gucika burundu yo kwibaza ko umutegetsi uvuyeho agomba kwicwa cyangwa se agafungwa cyangwa se agahunga, we n'Ishyaka rye, n'umuryango we, n'inshuti ze, n'ibye byose, kandi ko nta munyarwanda n'umwe ukwiye gucirwa hanze y'igihugu cye ubuziraherezo. Kugeza ubu mu Rwanda ni uko byagiye bigenda. Igihe kirageze ko abantu twese twumva ko umutegetsi uvuyeho cyangwa se uvanyweho aba akili umunyarwanda nk'abandi ukeneye icyubahiro ahabwa no kuba umwenegihugu, ukeneye uburenganzira bwo kubaho we n'abe nk'ikiremwa-muntu, hanyuma n'Ishyaka yabarizwagamo rikaba rigifite uburenganzira bwo kubaho nk'ayandi yose, keretse mu gihe haba hariho ibyemezo by'Urukiko rwemewe bibiteganya ukundi, cyangwa se abanyarwanda ubwabo babyemeje ukundi. Tugomba kumva kandi ko nta munyarwanda n'umwe, utarabyambuwe n'inkiko zibifitiye ububasha, ugomba kuvutswa uburenganzira bwose bw'ibanze yemererwa no kuba umunyarwanda, n'ubwo yemererwa no kuba ikiremwamuntu, yaba ari mu Rwanda cyangwa se hanze tarwo. 

Ikindi twikangurira, twese abanyarwanda, ni ukumva ijwi ry'Imana ridusaba gukomera ku muvandimwe, ku nshuti, ku muturanyi, uwo twiganye, uwo twakoranye, uwo twakinnye ubute, ndetse n'abo tuzi bose, nyuma tukazagera ku rwego rwo kwiyemeza kurengera no kwanga kugirira nabi ikiremwamuntu aho kiva kikagera. Ubundi tukitegereza Urwanda muri Afurika, tukamenya ko abaturanyi b'igihugu cyacu bose bakwiye kubanirwa neza mu nyungu zacu. Tukamenya ko Afurika ari umubyeyi wacu tutagomba kwicisha agahinda, ko Afurika itagomba gushwanyaguzwa n'abana bayo yibarutse, ko nitugira Urwanda rwiza tuzahesha na Afurika yose kuba nziza, n'isi yose ikazaboneraho.

Intego yacu nibe ko nta munyarwanda n'umwe tugomba kwemera ko abuzwa uburenganzira bw'ibanze, kandi ko iyo umunyarwanda umwe agiriwe nabi, twese bitugiraho ingaruka, iyo umunyarwanda umwe asuzuguwe twese bitugiraho ingaruka.,, ko iyo umunyarwanda umwe gusa yishwe n'inzara twese bitugiraho ingaruka. 

Nihagira utubwiriza kugendera kure uwo tuvukana n'uwo twabanye cyangwa se uwabanye n'uwagiranye ubucuti n'ababyeyi, tuzabyange, maze niba hari icyo yaduhaga ahamane.

Banyarwandakazi, Banyarwanda, ni iki twagurana umubano n'urukundo by'umubyeyi, by'umwana cyangwa se by'umuvandimwe? Ni iki twarutisha gushyigikirana no kurengera uwo twasangiye, uwo twasukiranye, uwo twaririmbanye muri korali, uwo twateranye agapira, … NTACYO. Niba hari udutumye, uduhatiye guhotora uwo duhuje bene iyo sano, tuzange. Niba hari udusabye kwica umugore utwite, gukubita umubyeyi uhetse, ngo turi abasoda n'abapolisi cyanfwa izindi ngabo, tuzabyange. Iyo misiyo si iyo kubahirizwa. Kandi natwe abaturage nitubona umuntu ukubita, uhohotera, wica umugore utwite, umubyeyi uhetse, umusaza n'umukecuru, umwana muto, umurwayi, yewe n'umundi munyagu wese, ntituzamwemerere. No guhana icyohe nk'icyo byaba ubutwari nta n'ugomba gutinya gukabukira ibandi ryubahuka Urwanda bene ako kageni. Icyo ryaba ryambaye cyose, n'icyo ryaba riri cyo cyose. Nitwikomeraho tugakomera ku bacu no ku bo twabanye, ku bo tuzi, nabo bakadukomeraho, nta kizaduhungabanya. Nitwihagararaho, tugahagarara ku bandi nabo bakaduhagararaho, Imana izashinga ihema hagati yacu kandi idutwikirize ububasha bwayo. Niturwana urugamba rw'ukuri nta bwoba, tuzaganza byanze bikunze. 

Nidutinye kwica uwo tutaremye. Nidutinye kugira uruhare urwo arirwo rwose mu iyicarubozo ry'umunyagihugu n'iry'undi muntu wese waremwe n'Imana. Nitureke gutinya uwica wese. Nitwoye gutinya usenya. Nitutihagararaho kandi tumenye ko nta undi uzaduhagararaho. Igihango ni iki? Indahiro ibanza ni iya batisimu ku babatijwe. Abarahiye izindi zibasaba ibindi bitari ukwanga shitani n'imihango yayo yose, barabwirwa! Baririnde kugurana Imana itabi, no kugurana umwana ikoti. Kwanga shitani n'ibyayo byose, n'iyo yaba ikangisha iterabwoba, nirwo rufunguzo. 

Cyera bagize umujinya abasore n'inkumi, cyera barahagurutse abasore n'inkumi, cyera baratabaye abakuze n'abakambwe. Kandi ntibahagurutse bajya kuroga, gutanga utuzi no gukubita udufuni, ntibahagurutse bajya kunigisha imigozi no gutuka abahanzi, abasizi n'abahanuzi, ntibahagurutse bajya guhotora abahanzi, abasizi n'abahanuzi, ntibahagurukiye kubangura imipanga ngo bateme ab'ubwoko bw'Imana.. Oya! Ahubwo bahagurukiye kuba inyangamugayo n'abatabazi. Bahagurukiye kuba abatabazi. Bemeye imvune, batwise inzara irusha Nzaramba umushiha, batewe inguma n'ibyinyo by'abasetsi byabashingwaga hose, bikorejwe ibyago byinshi baragambanirwa, ariko banze guhemuka, kandi Imana ysbagumishijeho ijisjo ryayo. Ngiyo inzira n'urufunguzo rw'ubumwe n'umunezero. Iyo niyo yitwa inzira y'urugamba. Urugamba rutari utuzi ntirube agafuni, urugamba rutari nta-mpongano-y'umwanzi ntirube umpangare-nguhangare, urugamba rutari amabombe ntirube amasasu, urugamba rwo guhashya ishyano aho kuripfumbata ngo nuko ryaduteye mu buriri. Intwari ni isaba imbabazi mbere yo guhatira abandi kuyisaba imbabazi cyangwa kwifuza ko abandi bazisaba. Ngiyo inzira. Buri wese niyiruke asanga mugenzi we, maze bahurire hagati, buri wese yiruka ajya gusaba mugenzi we imbabazi. Erega mututsi nawe muhutu nimwe mubwirwa! Harya ngo ninde ukwiye gusaba imbabazi umututsi warokotse jenoside? Ni kanaka gusa si na kanaka? Uwamwiciye ku wanyuma n'uwamwiciye ku wa mbere, BOSENIBAMWE. Abamwiciye ku wa nyuma BOSENIVAMWE. Abamwiciye ku wa mbere BOSENIBAMWE. Harya we ntawe akwiye gusaba imbabzi? Rahira ko ijuru ritaturi kure kandi ari twe turihinda ngo ritatuba hafi? Nimucyo tube abanyabwege, kuko ari yo nzira n'intwaro nyayo yo kurwana urugamba nyarwo.

Ibyo tumaze kuganiraho muri iyi nyandiko byose ni ibintu dukwiye kuba twibwira, twagira amahirwe yo kubibwirwa tugahita tubisamira hejuru kandi ntidutinde guhita natwe tubibwira abumva bose, abandi benshi cyane n'isi yose.

Tubeho twese twiyemeza kuba "umwana wibwira" kugira ngo nitubwirwa tuzabashe kumva, kandi nituvuga tuzabashe kumvwa.

Muhorane amahirwe

P. Bamara


__._,_.___

Envoyé par : Michel Niyibizi <niyimike@yahoo.fr>



__,_._,___

Fw: [fondationbanyarwanda] Lettre à l’assemblée nationale française sur l’injustice au Rwanda


 

Lettre à l'assemblée nationale française sur l'injustice au Rwanda  Les Mutikeys

Mesdames, Messieurs, les Députés de la république française,

Je reviens vers vous pour vous reparler du Rwanda. Après le génocide perpétré contre les Tutsi au Rwanda en 1994, j'ai été surprise de voir les autorités françaises dire qu'elles n'avaient pas su la nature dictatoriale du régime de Habyarimana et de son MRND. Ce serait pour cela qu'elles auraient soutenu ce régime. Mes lettres visent à vous éclairer sur la nature du régime de Paul Kagame et de son FPR pour vous éviter de la découvrir à la chute de ce régime.

Ce 11 mai 2020, 9 assaillants sont arrivés à la boutique de M Théophile Ntirutwa, un membre du parti politique d'opposition DALFA de Madame Victoire Ingabire. Théophile Ntirutwa est un ancien prisonnier politique qui a été depuis blanchi par la justice sans aucune indemnité pour les années passées en prison pour rien. Ces assaillants étaient à la recherche d'un « Théo », surnom de Théophile et ont assassiné Théoneste Bapfakurera un pasteur qui porte le même surnom qui se trouvait au mauvais endroit au mauvais moment.  A ce jour Théophile Ntirutwa est en cellule de détention pour cet assassinat !

Cet assassinat s'inscrit dans le contexte de la nomination de Louise Mushikiwabo à la tête de la Francophonie par la France (parler d'élection de Mushikiwabo à la Francophonie pour moi serait comme dire que Paul Kagame a été élu par 98,63% des Rwandais en 2017 !). Cette nomination a obligé Paul Kagame à « pardonner » Victoire Ingabire d'une faute qu'elle n'avait pas commise et de la libérer. Depuis cette « libération » plusieurs membres de son parti politique sont  portés disparus ou ont été assassinés.

  • Boniface Twagirimana est porté disparu depuis le 08 octobre 2018, il se serait échappé d'une prison haute sécurité, quelques jours après son arrivée dans cette prison !
  • Anselme Mutuyimana a été assassiné le 08 mars 2019,
  • Eugene Ndereyimana est porté disparu depuis le 15 juillet 2019,
  • Syldio Dusabumuremyi a été assassiné le 23 septembre 2019.

Le plus attristant est que l'on pourra croire que le jeu politique entre la France et le Rwanda via la Francophonie se joue avec une variable d'ajustement, celle des vies des opposants politiques. Comment en votre qualité de représentants du peuple français pouvez-vous laisser faire cela ? Peut-on imaginer une France dans laquelle les opposants politiques seront assassinés ou portés disparus sans qu'une enquête indépendante ne soit menée ?

alt« Ce qui m'effraie, ce n'est pas l'oppression des méchants ; c'est l'indifférence des bons » Martin Luther King

En restant sur la Francophonie, Paul kagame a été obligé de libérer un autre prisonnier politique, il s'agit de Kizito Mihigo. C'est important de revenir sur lui car le 07 avril 2020, Emmanuel Macron a tenu à saluer « la capacité de réconciliation » du peuple rwandais et cela m'a interpellée pour deux raisons :

  • Tout en reconnaissant et en saluant le soutien et la solidarité qu'Emmanuel Macron et le peuple français ont exprimés au peuple rwandais par la commémoration des victimes du génocide perpétré contre les tutsis en 1994, le silence des autorités françaises à la suite de l'assassinat de Kizito Mihigo, rescapé de ce génocide est déplorable.
  • Saluer « « la capacité de réconciliation » du peuple rwandais est ignorer que la réconciliation au Rwanda, comme pour les autres sujets au Rwanda, obéit aux ordres de la dictature. Le peuple rwandais est sommé d'afficher un semblant de réconciliation, pire encore ceux qui essayent d'œuvrer pour mettre en place les fondations d'une réconciliation véritable et durable sont emprisonnés, assassinés, forcés à l'exil voire les trois à la fois pour les moins lotis.

L'exemple ici est trois jeunes trentenaires, membres fondateurs de l'Alliance Rwandaise pour le Pacte National (RANP-Abaryankuna, un mouvement composé des jeunes résistants rwandais) qui en 2014 avaient mis en place une action d'envergure pour amorcer des dialogues sur la vraie unité dont le peuple rwandais a besoin. Lorsque le gouvernement rwandais a découvert leur action, la réponse n'a pas tardé :

  • Gérard Niyomugabo, écrivain, a été arrêté le 04/04/2014, à ce jour il est porté disparu.
  • Kizito Mihigo, chanteur, a été arrêté le 06/04/2014 et libéré le 15 septembre 2018 dans le contexte de la Francophonie. Il a été de nouveau arrêté le 13 février 2020 puis depuis a été assassiné le 16 février 2020 dans sa cellule par les autorités rwandaises qui ont voulu masquer cet assassinant en suicide.
  • Cassien Ntamuhanga, journaliste, a été arrêté le 07/04/2014 et s'est miraculeusement échappé de la prison rwandaise le 31 octobre 2017. Vous devez savoir que trois petits frères de Cassien Ntamuhanga ont été kidnappés le 04 octobre 2016 par les agents des renseignements rwandais et sont à ce jour portés disparus !

Les trois jeunes étaient des activistes de la réconciliation rwandaise, celle fondée sur l'égalité parfaite entre les individus, le pardon et l'amour de l'autre et du pays. Ce faisant, ils se distanciaient de l'idéologie officielle du régime du FPR, celle de « Ndi Umunyarwanda » qui demandait aux descendants de ce qui a été considéré comme l'ethnie hutue de demander éternellement pardon aux descendants de ce qui é été considéré comme l'ethnie tutsie pour les crimes qui ont été commis en leur nom. Dans ses oeuvres, Kizito Mihigo chantait notamment une réconciliation basée sur l'humanité en indiquant « Je suis rwandais (Ndi Umunyarwanda) devrait être précédé par je suis humain (Ndi umuntu) » et a été emprisonné en raison de ces paroles.

alt

En dehors du contexte de la Francophonie, je souhaite vous parler de :

  • Dieudonné Niyonsenga journaliste et propriétaire de la chaîne Youtube Ishema TV, qui s'est distingué en couvrant les démolitions des habitations de plus de 4000 familles des pauvres et des classes moyennes à Kigali sans aucune indemnité ou relogement, les viols des femmes rwandaises par les militaires rwandais lors du confinement. Ce journaliste a été arrêté le 15 avril 2020 pour n'avoir pas respecté les mesures de confinement, depuis la police rwandaise a fabriqué des charges (utilisation des faux papiers) contre lui et il est en prison en attendant un procès ! Ce dimanche un média a appelé publiquement à ce que Victoire ingabire soit assassinée. La journaliste qui utilise le surnom d'« Ellen Kampire » et le média « my250TV » n'ont pas été sanctionnés !
  • Fred Barafinda Sekikubo, il a été amené le 10 février 2020 à l'hôpital psychiatrique de Ndera par la police rwandaise. Depuis il y est interné contre la volonté de sa famille. Selon sa femme les médecins ont dit qu'il pouvait sortir mais attendent l'autorisation de la police rwandaise ! Ce père de 10 enfants a voulu se présenter à l'élection présidentielle de 2017 et s'est beaucoup démarqué fin 2019 et début 2020 par ses prises de positions où il dénonçait les démolitions des habitations des pauvres à Kigali et l'injustice sans fin dont subit le peuple rwandais.

Pour finir, il est primordial de ne pas oublier les victimes des exécutions extrajudiciaires par les forces de sécurité rwandaise en toute impunité. Depuis le 01 janvier 2020, au moins dix-sept civils[1] non armés ont été assassinés par la police rwandaise ou affiliée. Pour l'année 2019, il y a eu au moins cinquante civils[2] non armés exécutés par la police rwandaise.

alt

Tout cela se déroule dans une impunité totale et sous silence complète de la communauté internationale dont la France fait partie. La lutte contre l'impunité est primordiale pour que le peuple rwandais puisse vivre en paix. Le Dr Denis Mukwege, prix Nobel de la paix, l'a souligné dans son discours du 10 décembre 2018 : «Seule la lutte contre l'impunité peut briser la spirale des violences». Vos voix pour arrêter la spirale des violences au Rwanda peuvent non seulement aider le peuple rwandais à retrouver la paix et la sécurité mais aussi peut sauver des vies, notamment celle des opposants politiques dans le collimateur du pouvoir du FPR au Rwanda ou à l'étranger. A défaut d'agir, vous pouvez vous abstenir de soutenir ce régime pour celles et ceux qui le font et encourager Emmanuel Macron à arrêter de soutenir le dictateur sanguinaire Paul Kagame.

Je vous prie de croire, Mesdames, Messieurs, les Députés de la République française, à l'assurance de ma plus haute considération.

Constance Alice Mutimukeye


__._,_.___

.

__,_._,___

Fw: [fondationbanyarwanda] UMURYANGO WA PASITORI NTAKIRUTIMANA URI MU NZARA Z’INDA NINI N’UBUGAMBANYI BUDAFITE ISHINGIRO, UZATABARWA NA NDE?



 

UMURYANGO WA PASITORI NTAKIRUTIMANA URI MU NZARA Z'INDA NINI N'UBUGAMBANYI BUDAFITE ISHINGIRO, UZATABARWA NA NDE?  

THE RWANDAN

alt

Banyarwandakazi, banyarwanda;

Iyo havuzwe ingaruka za jenoside ku muryango nyarwanda, abenshi bumva gusa akaga abatutsi barokotse bahura nako. Nyamara si bo bonyine bahanganye n'ingaruka za jenoside. Inzirakarengane ziri mu moko yose. Ubugome bukururwa n'inda nini, ugushaka ubutoni kuri FPR n'ubutindi bw'ivamguramoko, ni bimwe mu byabojeje imitima y'abanyarwanda .

Nyuma y'intambara na mbere yayo hari abahutu benshi bagiriwe nabi bikomeye, nk'uko hari abatutsi bahohotewe batagira kivugira. Intambara imaze kurangira, hari abatutsi benshi bishimiye ku bahutu, bumva ko ingoma zivugiye kubashyira heza, maze barahemuka bikabije, bafungisha ababi n'abeza, bishongora ku babi n'abeza, bicisha ababi n'abeza, mbese bereka umuhutu ko bimye ingoma yo guhonyora abahutu bose. Bigabije iby'abahutu, bahemukira n'abababaniye, n'abo baturanye, n'abo basukiranaga. Mu maso y'abahutu bamwe, bene abo batutsi batukishaga ikitwa umututsi cyose. Uroye byagenze nk'uko abahutu bamwe bitwaye muri jenoside igihe batukisha umuhutu wese. Ibyabaye bigaragaza ko inkozi z'ibibi zoretse U Rwanda zagiye zigaragara mu moko yose kandi zitihishira habe na gato. Zatukishije amoko y'abanyarwanda, zatukishije igihugu cyose.

Tugarutse kuri ubwo buhemu bwo kwihimura ku batacumuye no kugirira nabi umuhutu, dusanga hamwe mu hantu bwagaragaye cyane, n'ubwo bwabaye henshi, ari muri perefegitura ya Kibuye. Umwe mu miryango yibasiwe n'ubugone ndengakamere ku Kibuye, ni umuryango wa pasitoro Ntakirutimana, wahemukiwe bikomeye n'abashakaga kwigaragaza neza ku ngoma yari FPR, ndetse bifuza no kuwusahura. Icyo benshi mu batutsi bigaragaje nabi batari bazi, ni uko ingoma biratanaga nabo yari ibabikiye ibanga ry'agafuni n'ubuhotozi. Hari benshi mu batutsi bahemutse bishora mu bwicanyi n'ubugambanyi nabo byarangiye ingoma mpotozi ibivuganye. Aha twavuga nka Assiel Kabera, Mucyo Jean de Dieu, n'abandi benshi mu ntara zose z'igihugu. Ku birebana na Kibuye, Assiel Kabera we na Arsène Kwizera, ari mu bajengereje umuryango wa Pastori Ntakirutimana, afatanyije n'abandi bigize inkozi z'ibibi nka Hozeya Niyibizi, Dr Kayijaho, Paul Muvunyi, umudamu witwa Kankindi wabohoje imwe mu mazu y'umuryango wa pastori Ntakirutimana, Bandora, n'abandi. 

Ibibi byakorewe uyu muryango wa pastor Ntakirutimana ni byinshi. Habayeho guhimba ibyaha, bimwe basigaye bita gutekinika.. Bahimbye dosiye y'ubwicanyi muri jenoside, maze n'abatari bari ku Kibuye nka Hozeya Niyibizi, bivugwa ko yari muri hoteli Mille Collines, barihandagaza bavuga ko babonye abo muri uyu muryango bakora jenoside ku Mugonero muri Kibuye, maze bakigira abatangabuhamya mu nkiko. Uwitwa Bandora, wari kuri za bariyeri, bikekwa ko yari afitanye isiri n'inkotanyi, n'ubwo yari afite indangamuntu ya "hutu" yari yarafashijwe kubona, aho kubazwa uruhare rwe mu bwicanyi, ahubwo nawe akagaragara ashinja inzirakarengane, yibasira umuryango wa pasitori Ntakirutimana, kuko azi ko yibeshye gato akavuga ukuri, FPR yamutanga ndetse ikanamwihakana n'ubwo yamukoresheje, dore ko nta utamuzi kuri bariyeri z'interahamwe. Ni benshi bakoreshejwe mu guhindanya no gusahura umuryango wa pasitori Ntakirutimana, babikoze babitewe n'ishyari n'ukwifuza ubutunzi bw'uyu muryango. Muri Kibuye habaye ubutindi bwinshi bwakozwe na bamwe mu batutsi bibonekeje cyane nk'abakamirwa ba FPR, n'ubwo yagiye ibivugana nabo urusorongo, abandi bagatorongera bagahunga, ariko na n'ubu bakaba bataricuza ubugome bakoze. Umuryango wa Pastori Ntakirutimana urazira ubutunzi bwawo, ukanazira ko wabashije kuba inyangamugayo mu bihe by'ubwicanyi bwibasiye abanyarwanda, bwaba ubwa jenoside cyangwa se ubundi. Urazira ubugiraneza wakoze, ubugiraneza wagiriye abatutsi n'abahutu. Urazira kandi kwanga kwijandika mu mafuti y'ingoma ya FPR, no gukomera ku bunyangamugayo. Kwanga kuyoboka ingoma iriho ni kimwe mu byo uyu muryango wakomeje kuzizwa, kugeza n'aho imwe mu mitungo itimukanwa yawo yigarurirwa n'ishyaka riri ku butegetsi ndetse n'abakamirwa baryo.

Igihe kurageze ko abanyarwanda banga ikibi bavugiriza induru inkozi z'ibibi, bagahagurutswa no kwanga ko abazima mu banyarwanda b'amoko yose baba aribo bihimurwaho bagerekwaho amadosiye mahimbano, mu gihe izo nkozi z'ibibi ziba zigaramiye. Ku bw'iyi mpamvu, abanyarwanda b'inyangamugayo bose, amashyirahamwe y'abanyarwanda aharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu, n'abanyamahanga bakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda, barahamagarirwa kwamagana ubugizi bwa nabi bwakorewe kandi n'ubu bugikorerwa uyu muryango wa Pastor Ntakirutimana, bakamagana ubugome bunyuzwa mu nkiko mpuzamahanga n'inkiko zo mu gihugu. Akarengane k'uyu muryango karakabije, mu gihe abajenosideri ba ruharwa bidegembya no mu Rwanda imbere kuko bakingiwe ikibaba n'agatsiko kari ku butegetsi. Birababaje kubona abacamanza bo mu bihugu bikize kurusha ibindi ku isi bakoreshwa amakosa bagahohotera inzirakarengane hejuru y'inkuru zidafite ishingiro n'ubugome bw'itekinika rya leta y'u Rwanda.

Niduhagurukira rimwe twese mu kwamagana ubutekamutwe n'ibinyoma bigaragara mu manza zirebana na jenoside, bizadushoboza gutabara abanyarwanda benshi, no gushyira hanze ba sekibi bakomeje guhekura umuryango nyarwanda.

Ntitukagire ubwoba bwo kurengera abarengana.

Umurerwa Felikula

Kampala, Uganda


__._,_.___


.

__,_._,___

Fw: *DHR* POLITIKI IRONDAKOKO Hutu-Tutsi ikibazo kitavugwa kirunduye Rayon-Sports (Igice Cya Kabiri)




 

Hutu-Tutsi ikibazo kitavugwa kirunduye Rayon-Sports (Igice Cya Kabiri)

alt

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu rugamba Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yarwanaga rwo kuzahura Rayon Sports ngo inabashe kwitunga idategereje ak'imuhana, yegereye na MTN bagirana amasezerano y'imikoranire, abamurwanyaga bahita bamuca inyuma bajya kumugambanira muri AIRTEL, ngo arashaka no kwamamaza mukeba wayo. Iyo gahunda ntiyabashije gukomeza. 

Munyakazi Sadate yatangije gahunda yo gukorana na Stasiyo za essence zimwe na zimwe, abafana ba Rayon bakaziyoboka, buri kiguzi (purchase) bakoze hakagira akantu gato kagenerwa Rayon Sports. Iyi ghunda yanayikoze kuri za alimentations (Supermarkets) zimwe na zimwe, ariko ba banyemali bamwogaga runono, bagaca inyuma bakamwangiriza imishinga, igapfira mu igi.

Nyuma y'aho habayeho akagambane kagizwemo uruhare na ba bandi bo muri Rayon bagomba kwimakaza ihame ry'iyimikabwoko, bibukije FERWAFA ko hari aho yakimbiranye na Sadate ko babizamuye bakamufatira ibihano byabafasha gusubiza ikipe yabo ku murongo bifuza. FERWAFA yarabyubahirije, yica procedures z'amategeko ikurikirana Munyakazi SADATE inamufatira ibihano, we n'umuvugizi wa Rayon Sport. 

alt

Iri tsinda ry'abanyemali b'abahezanguni baje gutungurana ubwo kuwa 10/05/2020 bakoze inama bise iyo gutabara Rayon Sport, bayikorera mu rugo rw'umwe muri bo (Kwa Muvunyi Paul). Iyi nama niyo yatangaje ko aba bagabo bahoze bayobora Rayon Sport baje kuyitabara mu bihe by'amage irimo, bakaba bariyise Akanama Ngishwanama kaje gukorana na Komite iriho ngo ibibazo bikemuke. Banikoze ku mufuka bakusanya asaga miliyoni 20 yo kunganira ngo bigaragare ko badahagurutse imbokoboko.  

alt

Sadate Munyakazi  ntiyabashize amakenga, akurikije ukuntu biyise akanama ngishwanama, ariko bakaba bari gufata ibyemezo bitari mu nshingano zabo.

Uruganda rwa SKOL rwemereye aka kanama kurekura amafaranga miliyoni 33 z'ikirarane bari bafitiye Rayons Sports. SKOL yanahaye ubufasha bw'inyunganizi abakinnyi ba Rayon Sports, ariko aba bagabo bumvikana na SKOL ko nta kintu na kimwe uru ruganda rugomba gukorana na Prezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate na Komite ayoboye.

Dusubiye inyuma gato, aba banyemali baje gushinga icyo bise Umuryango wa Rayon Sports , biyandikisha muri Statuts zayo nka ba Nyirawo bahoraho. Nyuma yo kubikora bashatse gushinga RAYON Sports Basket Club, Munyakazi arabyanga kuko yavugaga ko byaba bije kugabanya imbaraga zigomba guhabwa ikipe ya Football. 

Mu cyumweru gishize, aka kanama kandikiye Munyakazi Sadate kamusaba kwegura abitera utwatsi, ababwira  ko umweguza batabifite mu nshingano, nabo bamutumaho abamubwira ko n'ubundi ntaho agihagaze ko n'ubuyobozi bamaze kubushyikira.

Ku wa gatandatu tariki ya 23/05/2020 bakoze indi nama, ikaba yari inarimo umuhezanguni Albert Bryon Rudatsimburwa (wigeze kuyobora Rayon Sports mu gihe cy'umwaka umwe), inama bemeza ko Sadate Munyakazi agomba kwirukanwa. Amakuru yamugezeho asanga ahita atangira gukusanya ibimenyetso n'amakuru yashyize mu rwandiko yoherereje Perezida wa Repubulika, ejo ku wa mbere tariki ya 25/05/2020.. Albert Rudatsimburwa akiva mu nama yo kuwa Gatandatu, yatangiye kwasasa ko usanzwe ayobora Rayon Sports (Munyakazi Sadate) ari umusazi.

Urwandiko rurerure rurimo byinshi bisanzwe bivugirwa mu matamatama, rugisohoka nibwo Ngarambe Charles umwe mu bagize ka kanama ngishwanama kishyizeho yanditse urwandiko rutagira ibirango na cachet by'ikipe, avuga ko ahagaritse Komite yose isanzwe iyobora RAYON Sports.

Nyuma ya saa sita (ejo kuwa mbere) hasahotse inyandiko y'umujyi wa Kigali yemerera Rayon Sport guteranya inama, nyamara iyo nama ntiyari ihari, yari yarabaye ku wa gatandatu. Urwandiko rwari urwo kurangiza umuhango. Ikimenyimenyi ni ukuba urwandiko rubemerera gukora inama rwarasohotse bo bamaze gusohora urwandiko rw'imyanzuro yavuzye muri iyo nama baringa bavugaga bari bukore, nyamara itari yakozwe, ahubwo yari yararangiye k uwa gatandatu. 

Impaka zikomeje kuba zose ku mbuga nkoranyambaga no ku ma Radio, hagati y'impande ebyiri zitumva kimwe ibibazo Rayon Sports irimo muri iyi minsi.

Ibigaragaza ko izi gahunda zose zihagarikiwe n'izindi mbaraga zibyihishe inyuma

Kuba abantu bake bahura bagakora inama cyangwa ikindi gikorwa muri iyi minsi ya Covid-19 bagakurikiranwa, ariko ba basaza bayoboye Rayon Sports  bakayikora ubugira gatatu baterana bitemewe, barangiza bakamamaza mu bitangazamakuru ko bakoze inama, ni gihamya ko ibyo bakoraga babishyigikiwemo .

Kuba umujyi wa Kigali warandikiwe n'abashimuse ubuyobozi ukabasubiza ubaha uburenganzira bwo gukora inama itagenzuye niba bagize urwego ruzwi kandi rwemewe n'amategeko, nabyo birashimangira ko ibiri gukorwa byose ari ikinamico yo kurangiza umuhango, ko Sadate we yamaze kurundurwa.

Ku bijyanye n'ivanguramoko twagarutseho muri iyi nyandiko, nta na hamwe Munyakazi Sadate avugwa yigeze yumvikana ashishikariza abantu kuvangura cyangwa kwigomeka. Yazize gusa ko ari Nyakamwe ugiye kuvumba mu Bakara.

Mu Rwandiko rwa Sdt, yagaragaje agahind afite, agaragaza ibyangirikga muri Rayons Sports mu myaka yashize, asaba ko bafashwa gutahiriza umugozi umwe. 

Guhita yirukanwa byatewe no kuba yarashyize hanze amabanga ya bamwe muri ba banyemali, bafashe RAYON Sports nk'inka yo gukama ibihe byose, kandi ko bagomba kwirinda kuyisangira n'uwo ari we wese.

Mwihere ijisho urwandiko Munyakazi Sadate yandikiye Perezida wa Paul Kagame :


__._
__,_._,___

Thursday, 28 May 2020

Fw: [ibukabose_rengerabose] Explanation of Position on the UN General Assembly Resolution on the Rwandan Genocide


U.S. Mission to the United Nations
New York, New York
April 23, 2020

Explanation of Position on the UN General Assembly Resolution on the Rwandan Genocide

Since the 1994 Genocide in Rwanda and the establishment in 2003 of the "International Day of Reflection on the Genocide in Rwanda," April 7 has become a solemn day to commemorate the more than 800,000 men, women, and children whose lives were lost during 100 days of unspeakable violence.  The United States joins consensus with the entire UN General Assembly to support the continuation of this "International Day of Reflection on the 1994 Genocide against the Tutsi in Rwanda" so that each year, we may continue to honor the victims and the survivors who carry the memories of these atrocities.

This annual day of reflection is a reminder of our common humanity and recommits us to protect the vulnerable, prevent mass atrocities, and respect the inherent dignity of every human being.

The United States remains committed to supporting the people of Rwanda in their efforts to preserve the evidence of the 1994 genocide.  Indeed, one of the strongest measures we can take to prevent mass atrocities from occurring again is to preserve the history of what has taken place and to properly capture the scope of the acts committed.

As such, the United States is concerned that changes made to the text – starting in 2018 and extended today – narrow the focus of the resolution to the Genocide against the Tutsi in Rwanda, and fail to fully capture the magnitude of the violence that was committed against other groups.  Many Hutu and others were also killed during the genocide, including those murdered for their opposition to the atrocities that were being committed.  Failing to honor and remember these victims presents an incomplete picture of this dark part of history.

Revising the language used to describe past genocides sets a dangerous precedent and risks leading to revisiting other days of reflection.  We support the resolution's overall aim to reflect on the genocide in Rwanda, but also must underscore that our understanding of the circumstances of the genocide in Rwanda has not changed. 

We urge our fellow member states to insist that histories of past genocides and other mass atrocities do not fade over time.  We owe it to each and every victim of these crimes to faithfully carry forward their memories as part of our vow of "never again." 

We are also concerned about the removal of the reference to the International Residual Mechanism for Criminal Tribunals, which continues its important work to hold those responsible for genocide accountable..  The United States urges all states to cooperate with the IRMCT, including its search for eight Rwandans still wanted for their roles in the genocide.

The United States firmly believes that respect for all human rights, including freedom of expression, is critical in the prevention of genocide and other mass atrocities.  We reiterate that any efforts to counter incitement and hate speech should respect freedom of expression.

We must also express our disappointment in the negotiation process that led to this resolution.  The result is a weaker text that strips out references that would have benefited the Government of Rwanda in its efforts to seek accountability, while forcing Rwanda's allies, including the United States, to accept language we find concerning.  While we are not calling for a vote lest others get the wrong impression about our unwavering support for justice for victims of the genocide, we are concerned that the negotiation process potentially weakened the text, limited the impact, and added unexpected costs.. 

As we reflect on the Rwandan genocide this year and always, the United States joins with the people of Rwanda and the international community in solemn reflection to commemorate all of the victims killed in the genocide in Rwanda, and to recommit to doing everything in our power to prevent such atrocities from happening again.

__._

__,_._,___

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development