Pages

Friday, 14 December 2018

RE: [haguruka] Ese aho biroroshye gukemura amagorwa ya Rwanda?

 

Banyarubuga, abasesenguzi-ndashyikirwa batuboneye umuhanuro ngo Aho kwica Gitera nimwice ahubwo ikibimutera. Ngicyo icyananiranye, kuva Rucunshu kugeza magingo aya. Nta ngoma nimwe yashoboye gukemura ibizonga Urwanda, zose zikora nkumwe upfuka umufunzo atakuyemwo urunyo ruboza.
Rwanda ni nto, n'ubukungu bucililitse n'abaturage benshi. Abo baturage bakagira imico ngo Iyo amazi abaye make ahalirwa imfizi; Abasangira bike bitana ibisambo.
Ngiyo isoko iroha Urwanda, ikarukurulira ibirubonekamwo byose.

 1. Abanyantege-nke bashaka uko babaho bakoresha guhakwa, ikinyoma n'ubucakura. Ntiwabona imfura yazibukira ibyo, keretse abantu babaye ali abatagatifu, kandi muntu si uko yaremwe, afite inda http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2018/12/14/ubukeneimibare-mibi-irisukiranyaihurizo-ni-ukumenya-impamvu-noneho-bayireka .

 2. Bake bagize imbaraga (babikesha aho bavutse, amadiplomes, imyanya mu ngabo) nabo bagakoresha ikinyoma, ubugambanyi, ubwicanyi, ngo ingoma ibagabulira neza itabacika. Nuko mu bwami bagenzuraga uruvi n'imbuto, muli republika mhutu bakicana banagoreka amatora, bikaba byaranakomeje cyane muli republika ya RPF. Ni aho Gitera yabereye rudasumbwa, abwira Habyalimana ati uzunvikana na baliya bakurwanya ute, kandi mupfa iyo ntebe yo mu Rugwiro wicayeho? Ngicyo icyo abiyita abatutsi bapfa n'abiyita abahutu, ni nacyo abayita abanyanduga bapfa n'abiyita abakiga, rubanda isanzwe yo yihugiliye mu byo gushaka icyayiramutsa itatinya no kwigulisha!

Nonese bwana Matata arunva projet ye ngo yo kurwanya ikinyoma ifite amahirwe angana iki ngo izagire umusaruro ushimishije https://www.youtube.com/watch?v=MVBBTlLqHxs ? Ikibazo cy'Urwanda ni ingorabahizi, nubu RPF irikinira bimwe bya " nyabuna, urutindo rucike nambutse"; ntibiboneka ukuntu ahejo ha Rwanda hazaba heza kuko iliya soko iruroha ntawuyizibya. Rwanda ishaka umuyobozi n'ubuyobozi bifite izindi ndangagaciro z'ubwitange, kwibabaza no kwigengesera ku bindi bihugu, atali izo tubonana abantu muli rusange.

Banyarubuga, umusaza bwana Karekezi wa Byimana, nubwo batumye agira uruhare mu bya za 1959, aliko akwiye gushimirwa ubutwali yagize bwo kutubwira ibyo yakoze ngo hato abagoreka batazatubwira ibindi. Ntakwiye rero kubambirwa ko yahishyuye amabi yakoze, kuko ni nabyo duhora dusaba abantu ngo bagire ubutwali, maze uwakoze ikintu acyemere anakivuge, aho kugihisha ngo abanya-bucakura bakigoreke bashakisha amarongo n'ubuhake.
Umunsi wira Muntu acumuye kalindwi, alicyo gituma uwemeye ikibi cye yakagombye guhanwa ababalirwa kurusha uhishe yiyita utagir'icyaha! Twe tubona bwana Karekezi yaracumuye bike, ugereranije na bamwe bagiye kwangiliza inva ya Mbonyumutwa bitwikiye ijoro n'itekinika!

__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (3)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


SPONSORED LINKS
.

__,_._,___

Thursday, 13 December 2018

[haguruka] Waa!

 

Banyarubuga, mwunve ibi biganiro 2 byiza, byibutsa kera duhamililiza MRND-parti unique, ubyanze kakamubaho.

Hali ikinyagwa cy'igipinga rero cyabonye twishimye, nuko kiratubwira kiti: Mutubabalire tugire icyo tubabwira. Tuti ngaho tangira. Nuko kiti:
" Hali umudamu wali ufite ibibondo 2 bikundana, kimwe gifite itatu ikindi itanu. Byasangiraga twose kandi neza. Aliko uko byakuraga, n'inda zagendaga zifodoka. Bigera rero aho umukuru (Gakuru) yiga amayere yo kulya n'iby'umuto (Gato).
Noneho Nyina yabasigira ibilyo agiye mu kazi, Gakuru akareba hilya, agahuma. Gato ubwoba bukamutaha ati ntabara kirandiye. Gakuru ati ndabikora niwemera ko ndya njyenyine wowe nkaguha utwo nsaguye nijuse. Ubuzima buralyoha, Gato aremera. Biba gutyo aliko nyuma y'umwaka, Gato aba yashizemwo ananuka. Nyina ajyana kwa muganga, babura indwara.
Noneho nyina ashaka kureba uko abana basangira. Ashyira aho isahani y'ibilyo, nuko ati ngaho bana nimulye. Yiberereka hilya, aliko aho areba abana bo batamubona. Abana bakora uko basanzwe bacuranwa. Nyina abibonye arumirwa, maze ahita yiyerekana.
Gakuru alikanga, akorwa n'ikimwaro nuko aratanguranwa ati urabizi Mama, iyi sahani ni mbi, iyo ibilyo bihatinze irabigabanya, njye nkarwana ndya vuba ngo nibura bigabunuke mhaze, igihe Gato we aba ajunjamye, kubera ubwenge buke. Reka nzamare kubona engineer's degree maze nzakore isahani, kuko ntayo twigeze.
Gato nawe ati erega Mama, uyu Gahuru ntakili umwe ni babili, igisimba kimukoreramwo n'umuntu, nicyo gituma ibilyo byo kwisahani mbimuhalira, nkalya ubusa nogeje akarenge.
Nuko nyina ati murekeraho nabonye; amaco y'inda arahemuza, kandi uwihenda yibwira ko undi atabona".
.

__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


SPONSORED LINKS
.

__,_._,___

Wednesday, 12 December 2018

New haguruka member

Hello,

This is an automated email message to let you know that
marumba61 <biruta68@hotmail.com> joined your haguruka
group.

Your group is currently configured to send you email
notification whenever a new member joins. To turn off
notification, visit:
https://groups.yahoo.com/group/haguruka/join

Thank you for choosing Yahoo! Groups as your email group
service for the haguruka group.

Regards,

Yahoo! Groups Customer Care

Your use of Yahoo Groups is subject to http://info.yahoo.com/legal/us/yahoo/utos/terms/

[haguruka] RE: NDUHUNGIREHE OLIVIER ARARUHUNGIRA HE?

 

Erega banyarubuga, bwana F. Munyabagisha aravuga ukuli. Ushaka gukiza abandi niwe ugoka, naho uwishorereye inda ye ku giti cye, ntakibazo agira. Ntimwabonye se ko abali bibereye hanze rushya 1994,  byarangiye bagatahuka bitwa abeza, bashakisha gusa ahaboneka inzungu? Ntimwabonye se ko (au risque de leur vie) ababundikiye abahigwaga, barutoye abo bimanye babahindukirana mu nkiko na za gacaca, aho babashinje ko ngo babakijije bica abandi?

Na nubu ni uko. Uwibereye ahashyushye haliya mu nzego zo hejuru Ikigali, ntakibazo afite, apfa kwitaza abo mu cyaro iwabo. Gusa iyo ali uwo mu bwoko butavugirwa ababwo bishwe, amahoro ayakesha abali hanze baliho bavunda, bavuza induru. HE ashaka uko acucura abo bali hanze abatunga ngo bene wabo, abateruzi b'ibindi, kandi ataribyo nkuko bwana Nsengiyunva yabigaragaje: nta communaute (tribu) hutu, tutsi cyangwa twa byigeze biba Irwanda, habaho gusa ikinyoma (manipulation).

Abali hanze rero binumiye, bakilira amadolari yabo bazibukiye gufasha bohereza na za  Western Union, bakareka ibyo gusabira za demucrasi abagotewe mu gihugu, bakareka kugaragaza ikinyoma, amanyanga n'itotewa lili kubo kw'ivuko, baliya bateruzi b'ibindi byaba bibarangiranye, ntibakongera kwemererwa kuba haliya balya byinshi, batagomba. Bajugunwa mu cyaro gusangira na bene wabo invunja na nzaramba! Ikibazo ku bali hanze rero ntakindi, ni ubukristu bwabo bubalya umutima na ya "Kunda mugenzi wawe nkuko wikunda".
 

De : Francois Munyabagisha <fmunyabagisha@hotmail.com>
Envoyé : mercredi 12 décembre 2018 01:33
À : udaheric@gmail.com; Tuzatsinda Aimable
Cc : kota venant; Faustin Twagiramungu; madochka_2@hotmail.com; liza.kez@yahoo.com; chakara70@yahoo.fr; Joseph Ngarambe; theobald rutihunza; RNC Itahuka; haguruka@yahoogroups.com; Maurice Niwese; Joseph Sebarenzi; Jonathanmusonera; Ruhorahoza Theophile; Kagomashenge; Bona Sin; Perpétue Muramutse; Chkayihura; Hakiza Canada; Niyopaci; Etienne Karekezi; abelbanga@gmail.com; Paulrusesabagina; Jean Paul Turayishimye; Jean-Marie Higiro; Samuel Desire; Abdallah. Akishuli; Jambo Asbl; Iyamuremye David; Kabandac2; Darius Murinzi; Pascal Kalinganire; Veritasinfo Ngoga; Gasana31; Sinumvayabo; Cyprien Mugabo; Christophe Tuvugishukuri; Nkiko. Nsengimana; Kalebucyusa01; Em. Hame; Eug Ndah; Biramahire Salvator; Yonkad; Marie Kampororo; Jmarie Micombero; SHEMA; Ijwi Ryarubanda; Ngombwa; Emmanuel Ntabajyana; Pierre Nzabagerageza; Imanzi Pdp; Kanyamibwa Pilote; Mugabo. Frank13; Olivier Rukundo; Pierre Foucher; Semahoro; Intabaza Info; Alexis Semana; Joseph Matata; Amakuruyurwanda; Gahima; Tharcisse Semana; Psimberakuri; Jeangatera; Michel Niyibizi; Katarypa; Zac Biampa; Samcyprien; Nsabij12; Mbonigaba Ismaïl; Innocent Twagiramungu; Inumanews; Emasozera; Paul Umusaza; Mbonigaba; Bihibindi .; Lyarahoze Samuel; lafianceearmee@gmail.com; ally.yusuf.mugenzi@bbc.co.uk; jeanmarie.ndagijimana@gmail.com; Rwagasana Gerard; collectifcres@googlegroups.com
Objet : RE: NDUHUNGIREHE OLIVIER ARARUHUNGIRA HE?
 

kURANGARA NTIBITANA NO KWANGARA! NDUHYUNGIREHE OLIVIER( ni ko yitwa naho biliya byo kuzura abasekuruza byaba gutebya nabwo by'akanya), NTA KIDASANZWE YAKOZE. NDETSE NO KUTURANGAZA ABIZOBEREYEMO. IKIBAZO SI WE, NDETSE WE NTA KIBAZO AFITE, IGIBAZO KILI KULI TWE. I BUNANGURABANA kwa Kagame, AKATALI AMADOLARI NI DEMUKARASI.

 

Sent from Mail for Windows 10

 


From: UDAHEMUKA ERIC <udaheric@gmail.com>
Sent: Tuesday, December 11, 2018 6:17:47 PM
To: Tuzatsinda Aimable
Cc: kota venant; Francois Munyabagisha; Faustin Twagiramungu; madochka_2@hotmail.com; liza.kez@yahoo.com; chakara70@yahoo.fr; Joseph Ngarambe; theobald rutihunza; RNC Itahuka; haguruka@yahoogroups.com; Maurice Niwese; Joseph Sebarenzi; Jonathanmusonera; Ruhorahoza Theophile; Kagomashenge; Bona Sin; Perpétue Muramutse; Chkayihura; Hakiza Canada; Niyopaci; Etienne Karekezi; abelbanga@gmail.com; Paulrusesabagina; Jean Paul Turayishimye; Jean-Marie Higiro; Samuel Desire; Abdallah. Akishuli; Jambo Asbl; Iyamuremye David; Kabandac2; Darius Murinzi; Pascal Kalinganire; Veritasinfo Ngoga; Gasana31; Sinumvayabo; Cyprien Mugabo; Christophe Tuvugishukuri; Nkiko. Nsengimana; Kalebucyusa01; Em. Hame; Eug Ndah; Biramahire Salvator; Yonkad; Marie Kampororo; Jmarie Micombero; SHEMA; Ijwi Ryarubanda; Ngombwa; Emmanuel Ntabajyana; Pierre Nzabagerageza; Imanzi Pdp; Kanyamibwa Pilote; Mugabo. Frank13; Olivier Rukundo; Pierre Foucher; Semahoro; Intabaza Info; Alexis Semana; Joseph Matata; Amakuruyurwanda; Gahima; Tharcisse Semana; Psimberakuri; Jeangatera; Michel Niyibizi; Katarypa; Zac Biampa; Samcyprien; Nsabij12; Mbonigaba Ismaïl; Innocent Twagiramungu; Inumanews; Emasozera; Paul Umusaza; Mbonigaba; Bihibindi .; Lyarahoze Samuel; lafianceearmee@gmail.com; ally..yusuf.mugenzi@bbc.co.uk; jeanmarie.ndagijimana@gmail.com; Rwagasana Gerard; collectifcres@googlegroups.com
Subject: Re: NDUHUNGIREHE OLIVIER ARARUHUNGIRA HE?
 
Burya namaze kumenya ko kuba umunyabwenge ntacyo bipfana no kwiga ibishuri byinshi. Burya amashuri agirira akamaro uwari usanganywe akenge. 

Ise Ngurube yamwise NDUHUNGIREHE kuko yari azi ko nyine NTAHO AZARUHUNGIRA none ruramugera amajanja!!! Izina niryo muntu. Ni Nduhungirehe koko!!! Naragenze ndabona!

Sent from my Phantom 6

On Wed, Dec 12, 2018, 05:27 Tuzatsinda Aimable <tuzatsindaa@gmail.com wrote:
Araruhungira he?

Nyirigigihugu yari yaramaze gutereta President wa Africa yepfo. (Visa zari hafi gutangira gutangwa) None Olivier yabineyemo.

Nyirigihugu ngo yaba agiye kubaza Olivier uburyo amusenyera ibintu. ARARUHUNGIRA HE? Nzaba ndora....

Tuzatsinda



On Tuesday, December 11, 2018, kota venant <kotakori@hotmail.com> wrote:
Yemwe urwishe ya nka y'abanyarwanda, ntaho rwagiye: kubeshya ugahemuka, ukongera ukabeshya ugahemuka, ugakoronga, warangiza ukiha amanota 10/10 y'ubupfura n'ubudasumbwa!

Gusa biragaragara, Munyarwanda ntashima (La reconnaissance n'est pas de ce monde: Mobutu), n'umugiliye ineza bisigara aho bikorewe!
Koko HE na RPF batinyuke batoteze abo kwa ba Rwigara babiciye isali, batuke za HRW badatekereje ukuntu Alison des Forges yabarwaniye inkunduru ali muli UN, ali no muli za TPIR? Ego ko! (Iminuta 0:0-0:56 http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2018/12/11/ivuzivuzi-rya-nduhungirehe-na-rushyashya-ritumye-sa-ihamagaza-uyihagarariye )
Nyamara icyo izo za FIDH/HRW zabagoboreye nicyo bakoresha/biyambaza buli kanya, iyo bageze aho rukomeye, kikabarenza umutaru gifunyanga ikinyoma, ubuhemu n'itekinika bibagaragayeho!

Aliko se Bwana Serge, urawiliza /uralikesha ute? Ko uliya mutware uva mu Majyepfo arwana ahetse isahani yuzuye umufa-ruvuteli ifite urugara nk'urwo intango, igihe wowe ntacyo tuli buguhe dore ko n'ubusabusa twashakaga kukugenera Ishakwe lyaduhanuye ko tutagomba? 


__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


SPONSORED LINKS
.

__,_._,___

Tuesday, 11 December 2018

[haguruka] RE: Nimwihangane NGO ziharanira uburenganzira bwa kiremwa-muntu, turacyali bya bibondo bitazi neza ikibibeshejeho!

 

Yemwe urwishe ya nka y'abanyarwanda, ntaho rwagiye: kubeshya ugahemuka, ukongera ukabeshya ugahemuka, ugakoronga, warangiza ukiha amanota 10/10 y'ubupfura n'ubudasumbwa!

Gusa biragaragara, Munyarwanda ntashima (La reconnaissance n'est pas de ce monde: Mobutu), n'umugiliye ineza bisigara aho bikorewe!
Koko HE na RPF batinyuke batoteze abo kwa ba Rwigara babiciye isali, batuke za HRW badatekereje ukuntu Alison des Forges yabarwaniye inkunduru ali muli UN, ali no muli za TPIR? Ego ko! (Iminuta 0:0-0:56 http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2018/12/11/ivuzivuzi-rya-nduhungirehe-na-rushyashya-ritumye-sa-ihamagaza-uyihagarariye )
Nyamara icyo izo za FIDH/HRW zabagoboreye nicyo bakoresha/biyambaza buli kanya, iyo bageze aho rukomeye, kikabarenza umutaru gifunyanga ikinyoma, ubuhemu n'itekinika bibagaragayeho!

Aliko se Bwana Serge, urawiliza /uralikesha ute? Ko uliya mutware uva mu Majyepfo arwana ahetse isahani yuzuye umufa-ruvuteli ifite urugara nk'urwo intango, igihe wowe ntacyo tuli buguhe dore ko n'ubusabusa twashakaga kukugenera Ishakwe lyaduhanuye ko tutagomba? 


__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (26)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


SPONSORED LINKS
.

__,_._,___

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development