Twisabire urumuli kubiyita indatwa:
1. Iyo mwenadamu agiye ku karubanda, agashinja abandi ibyaha, aba yunva/abona, kandi by'ukuli, ko we ali Mmana-Data, Mmana-Mmwana cyangwa se Mmana-Roho ntagatifu, atavukanye icyaha cya Adamu nka benenyina? Ese koko ugize amahirwe akanungikwa ku busholisholi bw'imwe muli za ngoma z'isi Satani yashukishaga Yezu, aba yihunguye uyu muhanuro wa Bible, prov. ugira iti: A righteous man sins 7 times a day?
2. Ikindi: Umuntu ashora urwango, akagera naho atoteza ndetse agahitana bamwe mubo yanga, nuko agakora iminsi mikuru akishima. Nyuma y'imyaka mirongo, Kamere ikamufata, akibona alyamye asamba, hashira akanya nawe agapfa akajyanwa hamwe yashyize abo yangaga. Ubwo mu by'ukuli yunva inyungu ali iyihe, uretse kuvuga ngo pfa mbere njye nzakulikire. Bible, Eccl. ibi ntibyita: Vanitas vanitatum, omnia vanitas? Urugero rumwe rw'ibi: Abamenye umujyaji Kanani wakoreraga mu Ruhengeri, bazi ukuntu yihanukiraga ati Ndaruguciliye, niyo mw'ijuru ntiyakubohora. Kayibanda ahilimye, inzu y'uwo Kanani yahise ihindurwa ibiro bya parquet.
Ngaho abakora ubushakashatsi ni bahatane, aliko bibuka ko ubukozwe neza butanga ikuzo, naho ubukozwe nabi bukabyalira akaga n'isoni benebwo, iyo bitahuwe. Aliko uwasaba ikigongwe ba Tom N. na bagenzi be, abarangira aho bakura inama z'ukuntu bashakira rubanda ibilyo bihagije Academia.edu: AGRICULTURAL POLICY 1995-2016 IN RWANDA: CONTRAST ... ,
cyangwa se aho bavoma inama zindi
http://www.inyenyerinews.org/radio-station/radio-inyenyeri-ikibazo-cya-ingabirepaul-nta-mahitamo-afite/,
https://www.youtube.com/watch?v=_CGBkP-tM0Y (Aba sibo nali ntegereje...)
bakwemera bakazibukira ibyo kurenganya, bajugunyira amalike /bacongera abo bafitiye urwango rubira?
Gusa shenge, tuzi ko ingoma ikuzwa n'ikinyoma, igaha byinshi abakiyonsereza, igahiga bukware ukuli kuyica intege!
Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (13) |