Kagame we, abahigi bajya inama inyoni zijya iyindi
Posted by Francis Kayiranga
Mu gufunga insengero mu Rwanda Paul Kagame yitwaza ngo zubatswe mu buryo budakurikije amategeko. Ibyo byose tuzi ko ari urwitwazo. Ahubwo se umwicanyi Paul Kagame yaba yikanze iki? Ariko kwikanga kwe arabihorana muzi ko n'inyoni ziguruka zimutera ubwoba nkanswe aho babiri cyangwa batatu bateraniye basenga Imana. Abo bateranye basenga nibo batera Kagame ubwoba. Tuzi neza ko we atemera Imana ninayo mpamvu yatinyutse kurasa ku Mpunzi za Congo aho zari zicaye imbere y'ibiro bya UNHCR zirimo zivugira masengesho.
Kagame afite ubwoba n'ubwo mubona akora biriya byose. Afite ubwoba bw'abanyamurenge kuko bakunda gusenga cyane. Ibyo arimo abakorera azi neza ko isaha n'isaha bashobora kwihorera n'iyo mpamvu yafashe icyemezo cyo gufunga insengero 714 ngo ubwo arimo arakumira aho umwanzi we yatera aturutse hose. Kagame we, uribeshya cyane kuko niba bari bugutere baturutse mu nsengero ukaba uzifunze ntihazabura indi nzira bazacamo uko byagenda kose. Erega abahigi bajya inama inyoni zijya iyindi. Urarushywa n'ubusa.
VOA: Ni kuki leta ya PKagame ifata ibyemezo ihubutse birimo ubugome? Yafunze insengero 280 https://youtu.be/es0gpVVHtvg
Ubwoba bwa Paul Kagame ntawe butagaragarira. Umwicanyi Paul Kagame arimo aratekereza ko ibiri kubera muri DR Congo nawe byamubaho. Kubera iki se nawe bitakubaho? Ariko guhagarika insengero siwo muti, umuti ni ukuva ku butegetsi ukareka abashoboye kuyobora bakayobora, ukareka abakunda abantu (Humanists) bakayobora n'aho wowe udashobora guha agaciro ikiremwa muntu kuki se batakurwanya babinyujije mu Mana? Kagame we urarye uri menge!!!!!!
Yanditswe na Ange Uwera
http://rugali.com/kagame-we-abahigi-bajya-inama-inyoni-zijya-iyindi/
Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |