Bwana Ngarambe n'abandi mwese bo muli radio Ishakwe, turabaramutsa. Iyi link yanyu turayunvise maze twunva tugomba kubagezaho uyu mugani dukomora mu muco wacu (abakurambere).
Umugabo Nzukonzabigira yagize atya, abona ingwe irongoye inka nyinshi; maze yigira inama yo kulyamo imwe. Nuko yegera ingwe Rugondo maze ayisaba imwe, ayibwira ko azayishyura iminsi 100 irangiye. Ingwe iti robanura iyo ushakadore ziliho ziranatana kubera ubwinshi. Arobanuramwo ikimasa cyiza, arakijyana ahita agikubita ishoka arakilya. Akimaze aba arabutswe noneho inkuba irongoye ishyo. Ayisaba ikimasa azishyura mu minsi 70. Inkuba irakimuha, nacyo arakilya. Nuko iminsi 100 ishize, ingwe iraza iti nyishyura inka yanjye. Nzukonzabigira abara igihe iminsi 70 yo kwa Nkuba izaba irangiye maze yongeraho 10, maze aba aliyo aha ingwe, ati maze iki gihe uzaze ubunde haliya ku gicaniro, uhantegerereze nzaba ndiho nkura inka mu rwuli nyikuzanira. Ubwo hashize iminsi mike inkuba iba iragwishije iti nyishura. Nuko wa munsi azi ko ingwe izaba ili ku gicaniro, aba aliwo aha inkuba ayibwira ati kuli uyu munsi, uzaze nzaba nazilitse rugondo haliya ku gicaniro, niyawe urahirwe ntizagucike. Inkuba iti asante sana, ni byiza. Umunsi ugeze, ingwe Rugondo iraza ijya ku gicaniro, umugabo nawe yifungirana mu nzu, nuko inkuba iyirabutse iti paa, ijyana Rugondo. Nzukonzabigira aba arangije urubanza atyo.
Nubu wabona bamwe mu gihange USA bakubise bamwe mu gihange France, nuko abishe umunyarwanda Habyarimana, umurundi Ntalyamira n'abadelevu b'abafransa bakigendera bemwe, batiliwe babazwa icyo cyaha cyatumye hagwa benshi. Mbiswa daa!
Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (11) |