On Apr 13, 2017, at 5:21 PM, ndimbati jonas ndimbati@gmail.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:
Ubu kandi ntihagiye kubura inzirakarengane z'abahutu bahita babyegekaho!!!
Ngo iyo upfuye uri "umucikacumu", ni "interahamwe" ziba zazuye umugara, nta yindi anketi iba igikenewe!!!
Njye ndahamya ko nta muhutu wapfa kwisukira ruriya rupangu mbonye ku mafoto, cyane cyane muri iyi minsi abenshi bitahira kare kandi bakagenda bikandagira, ngo hatagira ubiyenzaho dore ko haba mu mvugo, mu ndoro cyangwa se mu ntambuko, hose baba babagera amajanja!
Birashoboka cyane rwose ko uyu mugore yishwe na "bene wabo"!!! Dore ko ngo basangira amaraso, badasangira amata! Ese uko kuva kwe mu Bubiligi byo ntacyo bihatse ahari?!
Abashakisha amagi yo kumena kandi ngo bakunde bakore umuleti nabo ntaho bagiye, ahubwo noneho bahawe rugari!
Dore aho nibereye!
2017-04-13 17:08 GMT-04:00 Agnès Murebwayire agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:[Pièces jointes envoyées par =?utf-8?Q?Agn=C3=A8s_Murebwayire?= incluses ci-dessous] Daddy Sadiki Rubangura - UmusekeUyu mugore w'imyaka 58 yishwe bamusanze iwe mu mudugudu wa Gakeke mu mu kagari ka Niboye Umurenge wa Niboye.
Umunyamakuru w'Umuseke uriyo avuga ko yamenye ko uyu mugore yabaga mu nzu wenyine, afite n'umuzamu. Ngo yari afite umwana umwe ariko ubu ntiyari ari mu rugo kuva mu byumweru bibiri bishize. Abahaturiye bavuga ko umwana we ashobora kuba yari yaragiye mu biruhuko ahandi hatari mu rugo.
ACP Theos Badege, umuvugizi wa Police y'u Rwanda yabwiye Umuseke ko batangiye iperereza ku rupfu rw'uyu mugore.
Umwe mu bantu batabaye mbere utifuje gutangazwa yabwiye Umuseke ko yitambukiraga agiye hafi aho akumva umuzamu ataka maze we n'abandi benshi bagatabara bagasanga amerewe nabi cyane.
Uyu avuga ko umuzamu abagizi ba nabi bamujombaguye ibyuma mu buryo bukabije bashaka kumwica maze bagakomeza bagasanga nyirabuja mu nzu.
Iribagiza ngo bamusanze mu cyumba cye, baramuzirika ubundi bamuniga bakoresheje umugozi kugeza apfuye.
Uyu mutangabuhamya wageze ku mubiri wa nyakwigendera ati "Twamusanze ku buriri bwe yapfuye anizwe, kandi bamutamirijeho za bougie zaka, ntabwo twamenye impamvu yabyo."
Uyu muzamu ngo yabanje guterwa ibyuma n'abagizi ba nabi baje mu gitondo ahagana saa mbili. Uyu muzamu ubu akaba ari kwa muganga amerewe nabi kuko ngo abagizi ba nabi bagize ngo nawe bamwishe.
Hari amakuru y'abahageze mbere avuga ko abagizi ba nabi bishe Iribagiza baje ari batatu barimo n'umugore umwe.
Amakuru aravuga ko Iribagiza yari aherutse kugaruka kuba mu Rwanda avuye mu Bubiligi...
https://umuseke.rw/kicukiro-
umugore-warokotse-jenoside- yishwe-bamusanze-mu-cyumba- cye.html
Attachment(s) from Nzi Nink | View attachments on the web
1 of 1 Photo(s)
Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news: http://www.haguruka.com
https://www.facebook.com/haguruka
https://www.facebook.com/musabeforum
http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------