Pages

Thursday, 8 December 2016

[haguruka.com] Murashaka kwiyunga mu kinyoma mute ko mbene ibi bihira bake?

Izi za statistiques za Ndayisaba ku bumwe n'ubwiyunge (reba link hasi) zisa n'amaco y'inda na propagande yo kulimanganya abantu, yerekana ko HE akenewe, aliwe kamara

Ni paradoxe d'equilibre instable y'ingoma ya RPF: halilimbwa amajyambere ubukene bunuma, bakitakuma ko isi yose iza kutwigiraho kandi tujandamye mu byontazi, abaturage bagasumbanywa bamwe batoneshwa abandi batotezwa, intore mw'itorero lya Rucagu zihindisha ikinyoma ngo Rwanda yamaze imyaka 30 yose itagira umuco/ubuzima, ngo byose byali byarajyanwe n'imhunzi i Nakivale n'ahandi. 

Genocide icyayiteye ni ubutegetsi bubi bwa cyami, bwasize buteranije abanyarwanda bunababibyemo kutizerana. Ingoma mhutu zaliraye, ntizamenya ko abatswe ubutegetsi byabateye intimba ngo zigerageze komora abavandimwe, ahubwo zikabannyega limwe na limwe. Ni uko imhunzi-ntutsi zashoboye gucengera Urwanda zikoresheje bamwe mu bo zisangiye ubwoko hamwe n'abahutu bahemukiwe n'ubutegetsi bwabo. Intambara ya RPF itangijwe le 1 octobre 1990  abaturage 

bakutse umutima, ngo  barayigaruye ya ngoma yabacuze bufuni na buhoro. Bamwe mubali mu Rwanda bagannye abateye ngo bafatanye gusundura ingoma. Ni ibyo Habyarimana yarwanye nabyo abicubya. Ibyago baba baramuhitanye, ya ngezi y'urwango n'ubwoba yali abereye digue iba irabomotse: ngayo nguko. Ibisa nabyo none byabyara indi genocide, ntawamenya niba yaba ali iya 3 (nyuma yiya rucunchu n'iyakorewe abatutsi) cyangwa se iya 4 (niba n'iyicwa ly'abahutu lizahabwa agaciro), igihe hagira igihitana HE. Uko biboneka mu micungire y'ubuzima bw'abaturage n'ingoma iliho  ubu  (ituma abaturage bakomeza ubwoba n'urwikekwe : ngiyo ingengabitekerezo, no kubona ubwibone n'akarengane), usanga halimwo byinshi byibutsa ingoma zasunduwe. Abategeka ubu nabo ntiberekana ubushake butomoye  bwo kubikosora, ahubwo bikorera ibindi byo gushaka gucecekesha no kwikiza ababona ukuli kuliho. Bagashyigikira imanza mahugu zitagifite icyo zisobanura cyunvikana (ahali ni biliya senator Gakuba avuga byo gushaka kwikiza abakuze ngo hasigare  gusa  insoresore zitarabona), bishingikiliza kamwe ngo icyaha cya genocide ntigisaza kandi ibyo bivuga uwaba atarashoboye gusuzumwa cyangwa se uwihishe muli za immunites, bitavuga kongera gusuzuma uwarangije gusuzumwa n'abanyamategeko. Genocide bayikoresha nka bimwe abanyarwanda bitaga inzigoUvuze ukuli mu Rwanda baramuhiga, byalimba akarangira bamwishe, yaba ali radio y'amahanga bakayifunga! 

Kubera ibi, ba intellectuels bake nibo bazemera kwiyahura bavuga ukuli. Murabona ko n'abagize amahirwe bakigira hanze bahitamo kwicecekera, ngo hato Ingoma ya Rwanda itohereza za squad zifatanya n'ababakiye kubahinduka, nuko bakabagemulira ingoma bahunze. Ese mwacyo tukazatangira dukora ka dictionnaire kalimwo amagambo mabi n'ibikorwa bigayitse, bikurura inzangano/bikomeretsa byabaye mu gihe cya cyami, mu ngoma mhutu no mu ngoma ya RPF, maze tukareba abategetsi bavuze amagambo atamenshe bakanakora ibibi byinshi? Yaba intangiliro nziza nyamara!  

Twisekere. 

Abanyarwanda ni  12 000 000. Miliyoni 6 zizatanga imisoro y'ubutaka; niba abato munsi y'imyaka 18 ali 50% ubwo ni kuvuga ko abakuru bose bagomba gusorera ubutaka bungana na (2600000ha za Rwanda/6000000) =0.44ha kuli buli muntu kandi akoresha mu bulyo atisesuyeho. Bisa naho Rwanda yose yabaye umujyi bakatishamo za parcelles cadastrees! Ese halya bakuraho ya CPM (umusoro w'umubili) ya buli mwaka yahozeho ku ngoma zacyuye igihe bavugaga ko bagamije iki? 

Ntibyoroshye.

http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2016/12/06/innocent-biruka-ubumwe-nubwiyunge-bwo-mu-rwanda-ni-balinga

Human beings are both the most and least clever (dixit a Ugandan).

__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Wednesday, 7 December 2016

[haguruka.com] Umengo ngo abanyarwanda turacyafite urugendo!

Yemwe radio itahuka, muratubwira amakuru menshi kandi meza!

Aba ba doguta-baganga kimwe n'abandi bahanga-techniques bajya guhugurirwa mu ngando za Rucagu ntibyunvikana, ni nka bimwe bakorera abibereye hanze, babagambanira ngo bazanwe kubacira imanza i Rwanda nta byaha barabona bagilizwa bagera i Kigali bakabafunga ukwezi baliho bagulira abakonari-batekamutwe batagira ubupfura ahubwo biruka inyuma y'ifaranga bashora ibinyoma, kugera naho bahitana ababarokoye

Imanza z'ubu i Rwanda zisenya kandi ibyo TPIR yatwaye miliyali ebyili z'amadolari yabonye, ubundi bitakagombye gushoboka aho ubutabera nyabwo bukora. Gusa icyo ingoma ishaka, n'ibitalibwa ntibinyobwe bihindurwa isupu ilyoshye.

Gucika imitsi yo mu mutwe byo umengo ngo bifitanye amasano na bimwe bita stroke, ubwo mu Rwanda hashobora kuba hali situations depressives nyinshi!

Naho kurega umudepite ngo yavugiye umuturage ni agahomamunwa! Byaba se bivuga ko uliya Jeanne Gakuba we yicaye muli Sena cyangwa se muli parlement atavugira abaturage? Niba koko nta muturage yavugira, ubwo ali muli ruliya rwego akoramwo iki? 

Ba rusisibiranya baba benshi nkuko mubivuga muli iyi link koko

Ntabwo gukubura imihanda alibyo abadepite b'Urwanda bagomba guhagaralira, bifite ababishinzwe, nibasubize ibyo uliya mudepite wa Kenya yazamuye. Tuli abambere hose kandi muli byose, oyee, oyee, oyee! Kandi kuba HE wacu atalizera urugwiro tumutora biratubabaje, turara rwantambi!

http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2016/12/07/ibaze-nawe-abacuruzi-bari-muri-psf-bahangayikishijwe-nabazakodesha-izi-nyubako

Human beings are both the most and least clever (dixit a ugandan)!

__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Monday, 5 December 2016

[haguruka.com] TR: *DHR* Re: Re : Ikibazo Kiga-Nduga: Ni nde ufite inyungu mu kuzura akaboze?

Aliko banyarwanda mwe murapfa iki? Mwiba nka za mpyisi zarwaniye muzarumbye! 
Nduga na Kiga ntacyo bitwaye kandi ntacyo bipfa cyangwa se byigeze bipfa. Muhe rwose amahoro ababituye, aliko munayahe n'abanyamashyaka bihimbiye urubuga rwo kwimara irungu babyivurugutamwo. Mwese muzi kandi mwanabonye ko ikibaye ku bahutu kigera hose kandi ku moko yose. 
Dore ingero ebyili: 
1. Habyarimana yabonye ko Urwanda ali  ruto rutasusurutsa twese. Ibi byigaragaje hose kandi ku moko yose. Ibinyoma, utuzi, ikimenyane byahawe intebe byononera twese, ubucamanza bugoretse burenganya twese, hutu, tutsi na twa, etc.
2. Babumbiye abanyarwanda mu midugudu, babanyaga ibishanga bahuza n´imilima igenerwa igihingwa kimwe kandi cy'inganda, none inzara iralikoroza mu ngo. Ibi byabaye/bili  hose kandi kuli bose. Yemwe n´ababogekerwa imali muli za FARG nta wahamya ko badasonza kuko amafranga ajyanwa mu isoko: iyo nta bihwahwa lifite bihagije, amacashi ntakemura ikibazo! 

Bavandimwe, rwose ntawe ugomba kurara atagohetse ngo aba n'aba barashize: ikizamara bamwe ntikizasiga n'abandi. Abibwiraga ko intambara yali iya Habyarimana n'inkotanyi ntitwatinze kubona ku bulya yarebaga abanyarwanda twese. Umwanzuro nuko nta hantu hagomba kuzira ko bamwe mu bana havukishije bakora ibidahwitse, mbene ibi biboneka hose kandi mu moko yose. Icyangombwa nuko havukisha n´intwali zirwanya byashoboka zikanakuraho ibyontazi bihugalije ho n'abahatuye

Umuntu yagira ati ko bwana Lyarahoze yibereye hanze, none arashya yarura iki?
Niba ali intwali, natahe aze Irwanda, afatanye n´abarujigitiye kurususurutsa bashyiraho abategetsi bakwiye kandi bashima, afatanye nabo kugabira abakene inka, guteza imbere ubuvuzi, gutunganya uburezi no kubonera ababonye amadiplomes akazi, nuko ubukire n'amacashi bibe munange iterambere libyare Singapour.

Bwana Munyabagisha nawe nashimirwe ko yerekanye ko bulya Urwanda rutali ruzima, rwali rwaracengewe, naho ba Lugan bakaba ali abandi bandiFPR yagombaga kurufata, ibyago nuko byabaye mu mivu y´amaraso menshi kandi nayo ikaba isa nibura imbaraga zo kwirukana ibyananije ingoma yasimbuye. 

Bwana Mbaga Tuzinde wali udaherutse turamusuhuje, nubwo yali yaratwibese adusiga twenyine ku rugamba rwo kugaragaza ibyiyunviro bijijura abanyarwanda. Ni byiza rwose ko icyuka cya Kiga-Nduga kimuvanye aho yali yiyicaliye yiruhukira. Turamushimye.

Paix S.V.P.

De : Mbaga Tuzinde <tuzindembaga@yahoo.fr>
Envoyé : dimanche 4 décembre 2016 21:23
À : Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr; Francois Munyabagisha; Democracy&Human Rights; Ndagijimana Jean-Marie; Rusesabagina Paul; Joseph Matata; JACQUES KANYAMIBWA; ITAHUKA IJWI RYIHURIRO NYARWANDA; Christophe Tuvugishukuri; Joseph Sebarenzi; Democracy_Human_Rights; Veritasinfo Ngoga; Zac Biampa; Faustin Twagiramungu; Kota Venant; Psimberakuri; Semahoro; Theo Rutihunza; Anastase Gasana; Minani Jean Marie Vianney; Ijwiryarubanda Ijwiryarubanda; Olivier Rukundo; Sinumvayabo; Pierre Foucher; Kagomashenge; Perpétue Muramutse; Innocent Twagiramungu; UDAHEMUKA Eric; Marie Kampororo; Amakuru k'u Rwanda
Cc : Ismaïl Mbonigaba; Pie Kamoso; Tharcisse Semana
Objet : Re: *DHR* Re: Re : Ikibazo Kiga-Nduga: Ni nde ufite inyungu mu kuzura akaboze?
 
Mwa bagabo mwe mwembi M-bagisha na Lyahoze muri abahezanguni ku kibazo cya kiga-nduga, muri mubagityaza buri munsi.... muzahure muganire ibyanyu mwo gukomeza kudutamika amarozi yanyu

Envoyé depuis Yahoo Mail pour iPhone

On dimanche, décembre 4, 2016, 9:00 PM, Lyarahoze Samuel lyar66@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:

Komera M-bagisha,
Ngo "bavuga ibigoramye umuhoro uti natanzwe" ni ukuri kw'abakurambere bacu.
Ndabisubiramo ka nshuro jana. Umuntu wese ubyutsa ikibazo/urwango kiga-nduga ubu mu buhungiro no mu "ntambara" yo kubohoza Abanyarwanda, mu buryo bwose yabikoramo,  njye Samweli mufata nk'umukozi wa DMI ya Paul Kagame.  Passé Présent N°4 - Bernard Lugan à propos du génocide au Rwanda

Twibukiranye ho gato. Byaratangiye baririmba ngo "Habyara... napfa imbundu zizavuga". Izo mpundu twarazibonye kandi  n'abaririmbye iyo ndirimbo na bo turabazi. Ni abifuzaga guhora kandi na n'ubu bagihiga umuzimu wa nyakwigendera... n'abavuka mu karere kamwe nawe. Magingo aya, ni bo bashishikajwe no kuzura akaboze.
Ni nde utazi ko imyigaragambyo "Rukokoma" ari yo yatumye Amerika isinyira FPR kwica Habyarimana? Niba utabizi ni uko uri "injiji yize". 
Ujye ubimenya: Burya "umwanzi" uri hanze y'iwawe ntakagukange. None se Kagame arikwangira Padiri Nahiman n'uruhinja kujya iwabo, utekereza ko ari ubujiji? Utekereza ko opozisiyo ikorera hanze hari uzigera ayumva? Tumaze se imyaka ingahe twandika amatangazo? 
Uwatanze igihugu muri 94 ni uwari imbere mu mbere y'ingoma; naho Kanyarengwe, Lizinde, Biseruka, ... ndetse na Kagame bari inyuma y'ínzu. Ntibarigufata igihugu badafashijwe n'abari bashishikajwe no guhoora, nka Kagame wacukuye amagufa ya Mbonyumutwa, ngo ayagire umutako. Mbese ntuzi aho Disimasi Nsengiyaremye abundamye, we wahaye abasirikari  b'abafaransa amasaha 48 ngo babe bavuye ku butaka bw'Urwanda, Kagame yifatire ubutegetsi? Uzumve akopfore.  Erega ni umukiga? Nyibisirizwe da? "Tubanambazi" ni umwana w'umunyrwanda.
Ujye ubimenya: Guhoora kwa bamwe muri mwe, wongeyeho nyine na Bizimungu kuri Mayuya, ni ko kwagoretse ingogo.
Naho se "abatoraguwe", abandi bakaba ingaruzwamuheto bariguhakana gute gukorera Kagame?
Ndagusaba nkomeje, niba ukunda u Rwanda n'Abanyarwanda, kubuza bariya bagabo bavugwa muri iyi nyandiko  http://intabaza.com/?p=2095 gukomeza gukomeretsa Abanyarwanda no kuzura akabazo bagamije gucamo ibice Abanyarwanda. Abashaka guhoora no kwigisha amateka mabi y'ingoma y'abakiga bazabikore tugeze iwacu. Njye ubuhungiro burandya. Ndarambiwe, "nkumbuye iwacu". 

Gira ibihe byiza!
  
Le Dimanche 4 décembre 2016 16h47, Francois Munyabagisha <fmunyabagisha@hotmail.com> a écrit :

Bwana Lyarahoze

Unyihanganire kuli uyu wa Mungu ngukenyerere. Urakabije kuvubura ubuvunderi ndifashe kuvuga uburozi.

1. Kimwe cyo uyu B Lugan wagombye kumenya ibye. N.ureba neza urasanga atali na gato intumwa cg inuma y.abo wigize umuvugizi wabo, abahutu. Ahubwo urasanga afite indi mission occulte ifite ibisobanuro bishingiye ku mabanga y.inyegezamahano mu karere u Rwanda rwandariramo. Ref. affaire Nubaha, D.I moraux et C assurances du falcon 50, etc. Ni birebire.

2. Ikindi, ikibazo cyawe ubwacyo nta mumaro mbona. Au contraire! Ngo ni nde ufite inyungu...? Urimo urenyegeza icyo cyokatsi cy.ingirwarwango ngo urabaza ubusa! Ni nde se nyine? Uwo yaba wese inyungu ze niwe zireba. Ahubwo wowe inyungu zawe ziba izihe, inyungu za njye ziba izihe? uzitaho, nzitaho gute?

Urwango rw.abakiga n.absnyenduga ni icyuka. Ntirubaho. Niba runanukanuka rwashakirwa mu bantu bafite amazina bwite. Bivuga ngo niba Kayibanda na Mbonyumutwa batarabashije gukomezanya urugendo rwa Repubulika, abanyendiza n.abanyamarangara ntibahera aho ngo barangana! Ko Habyarimana yakoze mu nda nyina wa Kayibanda, ntibivuga ko amaraso asama abo bavukana bose. Oya ibyo kuglobaliza ubuswa, n'ubunyamaswa bwa bamwe ntibikabe. Ko habayeho porotiki y.ilinganiza ntibivuga urwangano hagati y.uturere. hali gusa amarere y.abantu bitwa ko bize batazi gushyira mu gaciro, ngo barize da! Abakiga n.abanyenduga ntibangana, urebe neza urasanga ubushuti bukomeza gukomera hagati y.abantu baturuka m.uturere dutandukanye. Niba lero wowe inyungu zawe ali izo gushimangira ubu bushuti, ba ali bwo ukorera imhamagaza.

 3. Icya gatatu, ngo abamodere bo mu nduga batanze igihugu. Ngo ni Lugan wabivumbuye!  Nta soni nawe ukabatura des vomisdures ngo uribarisha nkana ibibazo bidafite inshingiro? Ni akumiro.

Kuli iki kibazo ngo abamodere bo mu ndufa, hapfuritsemo inopfu ebyili z.umurumbo w.urumuli.
A. Abamodere! Abandi bakaba abahezanguni lero? Si byo kabone n.iyo abantu babatuye imvugo zo mu kirere bakamisha hose. Iyi mvugo ilimo ubujiji. Abamodere babayeho si bo bakwitirirwa ibibi byabaye. Amabi ava buli gihe mu bahezanguni.
Tubyibazeho.

B. Abamodere bo mu nduga. Uwo Lugan uvuga biliya ntazi uko intama zambarwa. Aliko wowe Lyarahoze urabizi. Sigaho leto kwigira nyoninyinshi.

Intambara ya Fpr ni ishuli likuru rya Strategie yo kwiyoberanya no gucenfera (ibyitso). Fpr yahawe ingufu no kumunga ubutegetsi bwo mu gihugu. Isesera csr, icengera ingabo, yinjirira mu cyanzu cy.amajyaruguru. 

Abavuga ngo abanyenduga, balihenda. Kuko ba Gnl Gatsinzi Marcel atali abanyenduga, si n.abakiga. Bafite ukundi biyumva. 

Balihenda kuko ibyitso bikuru byitwa ngo ni abahutu ali Bizimungu P, Kanyarengwe, Lizinde, n.abandi. na ba Rucagu mwumva ntibavutse ejobundi. Ibyitso bikuru byahiritse ingoma y.abahutu si abatutsi, si n.abanyenduga. none se wambwira ko Bizimungu ukomoka ku gasozi kwa Habyarimana nta byitso yagiraga mu mbere iwabo! None se wambwira ko Kanyarengwe igiti cye cyo mu gisirikare no muli Leta igihe yali mininter yari yarakinnyweyemo itabi mu ubuhungiro? Mu byitso byagize uruhare mu mhinduka Clnl Nsekalije aza muli bacye bo ku isonga. Ibye n.ibigwi bye ni birebire. Ngira ngo si umwe muli ba bamodere Lyarahoze wumvanye Lugan.
 Ibyitso si abanyenduga, gusa mu gihe mu nduga twashakishwagwamo ibyitso, duhigwa bukware n.abanyenduga mu nduga bavanze n.abakiga, ufite isanira na Twagiramungu cg undi bose hasi, ntawe nigeze numva avuga ibyitso bya baliya mvuze ahabanza. Uti ese wali kubyumva uli he aho wali uhennye mu ubwihisho iyo wabaga udashorewe nk.itungo bagiye kubaga? Amahirwe ntawarabutswe ukuli kwa buliya bucengezi. Byajyaga guhumira ku mirari, ngabo abahutu n.abatutsi, ngabo abakiga n.abanyenduga! Byose, ubuhumyi gusa. Kuko umwuka utanga ubuzima utagira ubwoko, nta mupaka nta karere. 

Nanzure: ni byiza kubaza no kwibaza ibibazo biliho. Ibibazo biba byinshi, bimwe biba ali ibibazo koko, ibindi ibifindirano. Hali n.ibibazo bitabazwa. Twibaze aliko tunihemberemo urumuli.l rw.ibisubizo. Ikibazo cyasobanutse twilinde gukururana na cyo. Ukizamuye tumucyahure, tumuhanure azamuke mu ntera z'ibitekerezo n.ibyiyumviro 

Icyatumye Fpr itsinda, si ikindi ni uko byali bikenewe. Tubyumve gutyo. Uti aka ni akumiro! Uko yatsinze n'uburyo yakoresheje ni ikindi kibazo. Aliko hali uzakubwira ngo amagi araryoha kurusha amababa. Undi ati ibigoryi n.abasazi bayitije akalindo. Bivuga nyine ko hali hacyenewe Ubu nabwo hali. ababona hakenewe ngo nayo itsindwe. Hacyenewe icyo kuyisimbuza. Kimaze kumulikwa no kuremwa, habona hagacyenerwa ko kimikwa. Fpr igaseswa. Urangamira kuyisesa gusa azisenya. Rangamira guhanga ikiyisimbura, gusenyuka yo ubwaho izabidufashamo. 
Turangamire kubaka igihugu nyagihugu, Repubulika nya repubulika, tureme une vraie nation. Nyuma biliya byose by.abanebwe mu bwonko bizagabanya ubukana. Tubone tubeho m.ubwumvikane n.ubwungikane. 

Best regards  /  Tout.pour le meilleur / Imhagarike!

Francois M-gisha
Diapason conseil

Envoi mobile LG
Plus smart que iphone

------ Message d'origine------
De: Lyarahoze Samuel
Date: dim., 4 déc. 2016 6:38 AM
À: Democracy&Human Rights;Ndagijimana Jean-Marie;Rusesabagina Paul;Joseph Matata;JACQUES KANYAMIBWA;ITAHUKA IJWI RYIHURIRO NYARWANDA;Christophe Tuvugishukuri;Francois Munyabagisha;Joseph Sebarenzi;Democracy_Human_Rights;Veritasinfo Ngoga;Zac Biampa;Faustin Twagiramungu;Kota Venant;Psimberakuri;Semahoro;Theo Rutihunza;Anastase Gasana;Minani Jean Marie Vianney;Ijwiryarubanda Ijwiryarubanda;Olivier Rukundo;Sinumvayabo;Pierre Foucher;Kagomashenge;Perpétue Muramutse;Innocent Twagiramungu;UDAHEMUKA Eric;Marie Kampororo;
Cc:
Objet:Ikibazo Kiga-Nduga: Ni nde ufite inyungu mu kuzura akaboze?

Ikibazo Kiga-Nduga: Ni nde ufite inyungu mu kuzura akaboze?

Banyarwanda nimube maso! Ijambo ry'Imana riti "muzabamenyera ku mbuto zabo". None ninde ufite inyungu mu gukuza urwangano hagati y'abakiga n'abanyenduga mu buhungiro? Mbese iki kibazo "kiga-nduga" gishobora kubonerwa umuti? Ni nde uzadufasha kuzura Habyarimana na Kayibanda... ngo basabane imbazi ...?
Bimaze iki kwigisha abana bacu ko abakiga ari abanzi b'abanyenduga?
(....)
Ibaze nawe usoma: 1. http://intabaza.com/?p=2095 unumve ukuri kwagaragajwe na TPIR.

None twavuga iki ku banyenduga Nkiko, Ndahayo na Ngarambe? 
Bernard Lugan ati "abahutu b'abanyenduga, abitwa abamodere, ni bo batanze igihugu bifatanya na FPR ngo bagamije kurwanya abakiga". 
 Na n'ubu ngo bamwe mu banyenduga iyo ntambara barayikomeje!

Njye ndasaba abanyarwanda bose kwishyirahamwe bakirinda kuzura akaboze, ngo ni amateka, mu buhungiro no mu "ntambara" turwana yo kubohoza abanyarwanda bari ku ngoyi.

__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Saturday, 3 December 2016

[haguruka.com] Re: Sana Maboneza wari Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’ u Rwanda muri Loni  yitabye Imana

"Biravugwa ko Sana yitabye Imana agiye gutabara mu gushyingura umuvandimwe we witabye Imana mu Ntara ya Virginia", Izuba Rirashe.

Hari n'abari kuvuga ko Sana ashobora kuba yari yatumwe kuri Mpyisi ku byerekeye amanyanga barimo yo gucyura umugogo w'umwami Kigeli V.

On Dec 2, 2016, at 2:45 PM, Agnès Murebwayire agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:

Sana Maboneza wari Umujyanama wa mbere muri Ambasade y' u Rwanda mu Muryango w'Abibumbye yitabye Imanana yitabye Imana.

Sana yazize impanuka y'imodoka mu ijoro ryo ku wa 1 Ukuboza 2016.

R. I. P.

http://izubarirashe.rw/2016/12/sana-maboneza-wari-umunyamabanga-wa-mbere-muri-ambasade-y-u-rwanda-muri-loni-yitabye-imana/

Envoyé de mon iPad

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

-“The root cause of the Rwandan tragedy of 1994 is the long and past historical ethnic dominance of one minority ethnic group to the other majority ethnic group. Ignoring this reality is giving a black cheque for the Rwandan people’s future and deepening resentment, hostility and hatred between the two groups.”

-« Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre ».

-“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

-“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

-“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

WebMD Health Channel - Sex & Relationships

Love Lectures

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

David DeAngelo - Dating Questions For Men

Christian Carter - Dating Questions For Women

Women - The Huffington Post

Recent Articles About Effective Communication Skills and Self Development