Impuguke mu mibanire mpuzamahanga akaba n'umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, Dr.Christopher Kayumba, aragira inama Leta y'u Rwanda kudaceceka ku byo itangazwaho n'ibihugu bikomeye, ku ngingo irebana n'icyemezo cya Perezida Kagame cyo kongera kwiyamamariza kuyobora igihugu nyuma ya 2017.
Ku wa Gatandatu tariki ya 2 Mutarama 2015, Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zasohoye itangazo zivuga ko zitewe impungenge n'iki cyemezo cya Perezida Kagame, kuko ngo ari ukwirengagiza urwego rwa demokarasi u Rwanda rwari rumaze kugeraho mu myaka 20 ishize.
Mu kiganiro Radio KFM yagiranye na Dr.Kayumba kuri uyu wa mbere tariki 4 Mutarama, yagaragaje ingaruka zo gushyirwa mu majwi n'ibihugu bikomeye nka Amerika n'u Bwongereza, agira inama u Rwanda yo gufata iya mbere rukifashisha inzira zose zishoboka mu gusobanurira abadashyigikiye iriya ngingo, ariko bigakorwa mu buryo bwateguwe neza.
U Rwanda ngo rutabikoze byazagira ingaruka zikomeye bitewe nuko ibyo ibihugu bikomeye bivuga biba bifite agaciro gakomeye, kandi bijya kubivuga byashyize imbere inyungu zabyo.
Ingaruka byagira ku bihugu byashyizwe mu majwi
Dr. Kayumba avuga ko biriya bihugu bifite ijwi rikomeye mu miryango mpuzamahanga nka Loni, Banki y'isi, cyangwa ikigega cy'Isi cy'imari (IMF), kuba rero byashyira mu majwi igihugu cyangwa umuyobozi bishobora kugira ingaruka mbi.
Yagize ati"Iyo ibyo bihugu bishyize umuyobozi runaka cyangwa igihugu runaka mu majwi, bashobora kugenda bavuga icyo gihugu nabi cyangwa n'uwo muyobozi nabi ku buryo wakomanga ahantu ushaka nk'ubufasha, inguzanyo, ugasanga barangije izina ryawe."
Izi ngaruka mu bukungu zishobora kwiyongeraho iz'imiyoborere y'igihugu n'imibanire yacyo n'ibindi, bitewe n'uko ibihugu bikomeye bishobora kugikomanyiriza ntikigire ijambo.
Umukoro w'u Rwanda ku byo ruvugwaho n'ibihugu bikomeye
Mu rwego rwo kwirinda ingaruka ziterwa no gushyirwa mu majwi n'ibihugu bikomeye, Dr.Kayumba asanga Ambasade z'u Rwanda mu bihugu n'ibiro by'umuvugizi w'u Rwanda bagomba gutangira kare basobanura ibyakozwe mu Itegeko Nshinga ry'u Rwanda, uko byakozwe n'impamvu ibyo bintu byubahirije amategeko kandi bigomba gushyigikirwa.
Yagize ati"Icyakorwa ni uko Ambasade ziri mu gihugu runaka zigomba kuvugira icyo gihugu neza, zigasobanura ibyakozwe n'uko byakozwe, n'impamvu amahanga yakabaye yubaha ibikorwa mu Rwanda kandi akabishyigikira".
Akomeza avuga ko u Rwanda rugomba gusobanura ibyakozwe kugeza muri referandumu, aho Abanyarwanda bemeye yuko Perezida Kagame azongera akiyamamaza bwa gatatu. Impamvu ngo ni uko hari ahandi biriya bihugu byavuze biti wakosheje ntabwo tubishaka ugasanga bigize ingaruka mbi.
Dr. Kayumba atanga inama yo kubisobanura hakoreshejwe itangazamakuru, ibiganiro byeruye, kubivuga mu miryango mpuzamahanga, mu nama zitandukanye kugira ngo isi idakomeza gufata ibyakozwe mu Rwanda nko kwica amategeko.
Yagize ati"U Rwanda rudakoze ibintu runaka, bishobora kuva mu rwego rwo gutanga amatangazo ahubwo bagafata ibyemezo bigira ingaruka. Nk'igihugu ntabwo upfa guhagarara ukavuga ngo barabizi, urongera ukabisubiraho, abadipolomate bakagenda bacengeza mu bafata ibyemezo mu bihugu bikomeye ibirimo gukorwa n'impamvu bagomba kubishyigikira."
Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n'u Bwongereza ni bimwe mu bihugu bikomeye bigaragaza ko bidashyigikiye gahunda yo guhindura Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, kugira ngo Perezida Kagame yongere kwiyamamariza kuyobora igihugu nyuma ya 2017.
cyprien@igihe.rw