Mu nama ya biro politiki y'Umuryango RPF Inkotanyi yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Ukuboza 2015, i Rusororo mu Karere ka Gasabo, Abanyamuryango bayo basabye Umukuru w'Igihugu ko yakwemeza itariki ya 18 Ukuboza 2015 nk'itariki izaberaho referandumu.
Bamwe mu banyamuryango ba RPF basabye ko referandumu yakorwa vuba bishoboka mbere y'Inama y'Umushikirano n'umunsi mukuru wa Noheli, kuko hafi ya byose bikenerwa ngo ibe bihari.
Igitekerezo cy'uko referandumu yaba vuba cyashyigikiwe na benshi mu banyamuryango ba RPF Inkotanyi, Umukuru w'Igihugu nawe ntiyazuyaza aracyemera.
Kuri ubu igisigaye ni uko byemezwa mu nama y'abaminisitiri iteganyijwe muri iki cyumweru, nyuma bikazasoka nk'iteka rya Perezida mu igazeti ya Leta.
Muri iyi nama kandi, Abanyamuryango benshi bari bifuje ku bwinshi ko nibura kuri uyu munsi Perezida Kagame yari kugira icyo ababwira niba yemera ubusabe bw'Abanyarwanda bwo kuzongera kwiyamamariza kubayobora.
Ni igitekerezo cyatanzwe n'abanyamuryango bose babashije gufata ijambo mu barenga 2500 bari bitabiriye iyi nama ya Biro Politiki kuva mu masaha ya mu gitondo kugera mu masaha ya nyuma ya saa sita ubwo Umukuru w'Igihugu yahagera.
Aho ahagereye, yababwiye ko igisubizo bamukeneyeho batakibona uyu munsi [kuri iki cyumweru tariki ya 6 Ukuboza 2015] ahubwo ko bazakibona nyuma ya referandumu.
Ngo nyuma ya referandumu nibwo azagira icyo avuga, gusa kugira ngo hagire igisubizo cyiza cyijyanye n'ibyo abanyamuryango ba RPF n'abanyarwanda muri rusange bamusaba, byasaba ko iyo referandumu yaba yatowe ku bwiganze bwo hejuru ku buryo bushoboka.
Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (RNEC) iherutse gutangaza ko ifite ubushobozi buhagije bwo gukoresha referandumu, igihe cyose Perezida wa Repubulika azaba yemeje ko abaturage batora Itegeko Nshinga rivuguruye nk'uko rimaze igihe rinonosorwa.
Iyi nkuru turayibagezaho ku buryo burambuye mu mwanya uri imbere