Asezera umubyeyi we P.Kagame ati "Yahoraga atubwira ati ntimuzihorere"
Yanditswe kuwa 27-11-2015 saa 12:57 na CHIEF EDITOR Amakuru, Inkuru nyamukuru , ibitekerezo 3
Igitambo cya Misa cyo gusezera kuri Asteria Bisinda umubyeyi wa Perezida Kagame witabye Imana kuwa gatandatu ushize, cyatangiye saa yine za mugitondo kuri uyu wa gatanu muri Basilika nto ya Kabgayi i Muhanga. Mu ijambo yahavugiye, Perezida Kagame yavuze amateka n'imibereho by'umubyeyi we, uburyo yabaruhanye mu buzima bw'ubuhunzi ariko nyuma agahora asaba abana be kutazihorera na rimwe ku bagiriye inabi umuryango wabo wari waragize ineza aho wari utuye mbere yo kumeneshwa.
Asteria Bisinda uyu munsi yasezeweho bwa nyuma Kabgayi no mu Ruhango
Asteria Bisinda uyu munsi yasezeweho bwa nyuma Kabgayi no mu Ruhango
Iki gitambo cya Misa cyayobowe na Mgr Filipo Rukamba umushumba wa Diyoseze ya Butare, kuko umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi yagiye muri Kenya kwakira Papa Francis.
Muri iyi misa hari abo mu muryango wa Asteria Bisinda benshi, inshuti z'umuryango, abana be, abuzukuru n'abuzukuruza asize. Umunyamakuru w'Umuseke wariyo avuga ko yabonye abagize Guverinoma hafi ya bose bahari, abayobozi b'ingabo na Police, abayobozi b'ibigo bya Leta, abayobozi b'Intara ndetse n'ab'uturere twinshi, hari kandi bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ndetse n'abantu bavuye mu mahanga baje gutabara.
Nyuma y'igitambo cya Misa, iruhande rwe hari abavandimwe be, Ivan Cyomoro umuhungu w'imfura ya Paul Kagame akaba umwuzukuru wa Asteria, yasomeye nyirakuru umuvugo mu kiriziya.
Hakurikiyeho ijambo ry'umwe mu bavandimwe ba Asteria muto kuri we, agaruka ku bupfura bwaranze mukuru we, ubutwari, kwihangana, kubana neza aho yanyuze hose, n'ubugwaneza n'impuhwe yagiraga kuva yahunga, mu buhungiro yabayemo imyaka irenga 40 ndetse na nyuma ya 1994 atashye mu Rwanda.
Nyuma ye Perezida Kagame, nawe yafashe umwanya aha muri Basilika, atangira ashimira ndetse abyitsaho cyane.
Yashimiye cyane abantu bose bamutabaye n'abafashe mu mugongo umuryango wabo.
Yashimiye cyane abaganga n'abaforomo bo mu bitaro by'umwami Faycal ndetse abavuga mu mazina yabo, uburyo bitaye ku mukecuru we arwaye, ashimira n'abana be n'abavandimwe be uko nabo bamwitayeho.
Yagarutse ku mateka….
Yahereye ubwo bahungaga mu 1959 na mbere yaho, uburyo umubyeyi we Deogratias Rutagambwa yahunze mbere ubwicanyi (ku batutsi) bwari bwibasiye abagabo, we yari umucuruzi ndetse watangije ikitwaga TRAFIPRO.
Abana basigaranye na nyina aho bari batuye ku musozi wa Buhoro. Ubu ni mu mudugudu wa Nyagatovu, Akagali ka Buhoro, umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango.
Nyuma gato ngo baje nabo kuburirwa n'umuntu ko nabo bagiye gutwikirwa bashobora no kwicwa nk'uko byariho bikorerwa abandi, maze nyina ahungisha abana be berekeza muri Uganda.
Perezida Kagame yavuze ko muri Uganda babayeho mu buzima bubi bw'ubuhunzi aho basanze na Papa wabo, gusa ngo uyu mubyeyi we watabarutse yarabafashije cyane, ndetse anagira ibyago byo gupfusha umugabo we Rutagambwa mu 1972.
Perezida Kagame ati "Kubera Politiki mbi muri Uganda twongeye guhungishwa tujya i Burundi nyuma tuza kongera kugaruka muri Uganda. Bwari ubuzima bubi bw'ubuhunzi ariko….yari (mama we) byose…. yari umugabo akaba n'umugore. Icyo yahoraga atubwira buri gihe yaratubwiraga ati ntimuzihorere."
Yavuze ko yavugiraga ibi ko ababamenesheje bakabasenyera, bakabicira imiryango bari abantu b'abaturanyi kandi b'inshuti, bagabiwe inka n'iwabo kandi bakamiye amata.
Ati "Impamvu ubu u Rwanda ruri gutera imbere ni uko abanyarwanda benshi barenze icyo cyo kwihorera bakababarirana, bakirengagiza amateka mabi bakiyemeza kubana no kubaka igihugu cyabo."
Perezida Kagame yavuze ko yumva mu mahanga abantu bavuga ngo Kagame ntiyihanganira abatavuga rumwe na we, ngo icyo akora ni ukubasuzugura gusa.
Ati "Nihanganiye abagiriye nabi umuryango wanjye….bakawumenesha, bakawicira abantu none ngo sinihanganira abo tutavuga rumwe??…Abo bantu bavuga gutyo….ndabasuzugura gusa."
Icyo umubyeyi we yamusabaga….
Muri bimwe mu byo yavuze ku mubyeyi we, Perezida Kagame yavuze ko mu buzima bwe yaranzwe no kunyurwa no gusangira ibyo afite byose. Ndetse n'ubu ngo ibyo yamugeneraga byinshi yabyangaga akamubwira ati 'bihe abandi banyarwanda ibyo mfite birampagije.'
Ikintu umubyeyi we ngo yahoraga amusaba ngo ni uko yaba (Kagame) umukristu akagera ku rwego rwe (Mama we) cyangwa akamurushaho.
Uyu mubyeyi yari afite imyaka 84, yabyaye abana batandatu, abakobwa bane n'abahungu babiri; Mars Gracia Rutagambwa, Catherine Avril Rutagambwa, Jeanne D'arc Kazayirwe, Joseph Rutagambwa, Beatrice Mukagaga na Paul Kagame.
Asteria asize abuzukuru 13 n'abuzukuruza barindwi.
Nyuma y'iki gitambo cya misa, imihango yo gusezera kuri uyu mubyeyi ikomereje ku musozi wa Buhoro mu Ruhango, ahashyinguye kandi umugabo we Rutagambwa n'umuhungu we Joseph.
Elysee MUHIZI
UMUSEKE.RW/Muhanga